Ngororero: Bibutse abana 12 bahambwe ari bazima muri Jenoside

Abarokotse Jenoside bo muri Ngororero batanga ubuhamya bagaragaza uko Interahamwe zageze aho zikajya zihamba abana b’Abatutsi ari bazima.

Mabuye wari mukuru muri abo bana niwe wenyine warokotse
Mabuye wari mukuru muri abo bana niwe wenyine warokotse

Ubwo buhamya bwatangiwe ku rwibutso rwa Kavumu ruri mu Karere ka Ngororero ubwo hibukwaga abana 12 b’Abatutsi bahambwe ari bazima, tariki ya 08 Kamena 2017.

Cyirima Felicien waharokokeye avuga ko abo bana bishwe ku buryo bwateguwe n’Interahamwe ariko ababyeyi babo barabareka.

Agira ati “Bafashe ababyeyi babo barabegeranya babashyira mu nzu imwe bari basigaje batayisenye maze babasezeranya ko bo n’abana babo ntacyo bazaba.

Nyamara nyuma byaje kumenyekana ko ngo bari babibikiye ngo bazabikuze bavuye guhamba umubyeyi wabo Habyarimana.”

Akomeza avuga ko abo bana na ba nyina bahamaze iminsi ariko Interahamwe zibacunga buri munsi.

Ku itariki ya 08 Kamena 2017, nibwo ngo abo bicanyi bagarutse maze bavuga ko baje gusoza akazi kabo. Basabye ba nyina gucukura imva y’abana babo maze babikora bakubitwa kugeza bacukuye icyobo Interahamwe zifuzaga.

Interahamwe ngo zafashe abo bana zibashyira mu cyobo zibarenzaho itaka ari bazima maze zirigendera, abana babura ubatabara naho ba nyina basabwa gusubira iwabo kuko bari Abahutukazi bashakanye n’Abatutsi.

Abo bana ubundi ngo bari 13 ariko umwe wari mukuru muri bo witwa Mabuye Janvier yacitse abicanyi ararokoka n’ubu akaba ari we ubara iyo nkuru.

Agira ati “Njyewe nari mukuru mbaruta kuko batampekaga. Mbonye Interahamwe zidutera buri mugoroba ndacika mpishwa n’umuturanyi.”

Imibiri y'abo bana 12 hamwe n'iy'abandi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kavumu
Imibiri y’abo bana 12 hamwe n’iy’abandi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Kavumu

Depite Manirarora Annoncée yasabye abatuye Ngororero kugira urukundo no kuvugisha ukuri, kuko kuri uwo munsi hanashyinguwe imibiri itandatu yabonetse kandi abayihashyize bakiriho bakaba barimanye amakuru.

Nyuma y’inyigisho n’ubuhamya bahawe na Padiri Ubald Rugirangoga usanzwe azwiho gutanga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge , abaturage bemeye ko bagiye kwiminjiramo agafu bagashyigikira ibikorwa by’ubwiyunge ari byo gusaba imbabazi, kubababarira no gukundana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka