Ngo ubufasha bahabwa ntibukagarukire mu igihe cyo kwibuka gusa

Hagati ya Mata na Nyakanga buri mwaka ni igihe ibigo n’abantu ki giti cyabo baba bahugiye mu bikorwa byo gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukakarangwa yifuza ko abarokotse Jenoside bajya bamenyana igihe cyose
Mukakarangwa yifuza ko abarokotse Jenoside bajya bamenyana igihe cyose

Ku ruhande rumwe abarokotse bashimishwa n’ibyo bikorwa bibakura mu bwigunge ariko ku rundi bakifuza ko byajya bihoraho.

Grâce Mukakarangwa ukomoka i Gishamvu mu Karere ka Huye, yifuza ko abarokotse jenoside batajya bibuka gushyigikirana mu gihe cyo kwibuka gusa.

Ibi abivugira ko jenoside yamusigiye musaza we umwe gusa, na we wahungabanye, ku buryo abona abavandimwe asigaranye ari abo basangiye umubabaro mu gihe cya jenoside.

Agira ati “Nisanze nta mama wacu, nta data wacu, nta marume, nisanga nta... Nagira ngo abacitse ku icumu twubakane kandi dukundane, twoye kujya dukundana mu kwa kane gusa.

“Njyewe ndabakeneye. Ni mwe bakuru banjye, ni mwe barumuna banjye. Ni mwe bene wacu mfite.”

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba, ahashyinguye ababyeyi n'abavandimwe ba Mukakarangwa
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba, ahashyinguye ababyeyi n’abavandimwe ba Mukakarangwa

Mukakarangwa uyu mu gihe cya jenoside yari i Kigali, ahamaze iminsi ibiri. Yari bugufi kuzuza imyaka 16. Yahahuriye n’ingorane z’abagiye bamubuza amahoro, bigeze no kumujugunya muri ruhurura bamuziza ko ari umututsi.

Yaje kumanukana n’izindi mpunzi zaganaga mu majyepfo, atekereza ko ahungiye iwabo, ariko yasanze barishwe bose, na musaza we yamubonye nyuma ya jenoside.

Laurent Hazagirintwari na we w’i Gishamvu umuzi, avuga ko atigeze anashaka umugabo, ku buryo na n’ubu yibana.

Ati “Byakabaye byiza abantu bashoboye guterana inkunga, biciye mu matsinda, n’ufite ubushobozi, akagira nk’icyo gukusanyiriza hamwe n’abandi tukajya turemera abatishoboye.”

Antoine Ndorimana na we w’i Gishamvu avuga ko abahuye n’ibibazo mu gihe cya Jenoside baba bakeneye abababa hafi, kuko kutabegera bituma bigunga, bya bibazo babayemo ntibibashiremo.

Atekereza ko nk’uko hariho amatsinda ahuza abanyeshuri n’abarangije kwiga, hari hakwiye kubaho n’amatsinda ahuza abarokotse Jenoside batabashije kwiga, kuko na bo byabafasha kutiyumvamo kuba bonyine.

Ati “Abagerageje kwiga bo nta bwigunge cyane kuko bafite amatsinda bahuriramo, AERG bahuriramo bacyiga, na GAERG barangije kaminuza. Ariko abatarabashije kwiga ntabwo babasha kwihuza. Yego hari Ibuka, ariko ni umuryango wagutse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka