Ndi umukirisitu ikwiye kujyana na Ndi Umunyarwanda -NURC

Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyagatare basabwe kwigisha abayoboke babo gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kuko ari yo shingiro ry’Ubunyarwanda.

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare.
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyagatare.

Babisabwe kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2017, mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uwimana Xaverina Visi Perezidante wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ni Ubunyarwanda. Yemeza ko nk’uko abanyamadini n’amatorero bavuga ndi umukirisitu bakwiye kuyisimbuza ndi Umunyarwanda.

yavuze ko amadini n’amatorero afite inshingano zo kwigisha abayoboke bayo no kubasobanurira rumwe mu ruhare yagize cyangwa bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside.

Abenshi mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka bari urubyiruko.
Abenshi mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka bari urubyiruko.

Yagize ati “Ndi Umukirisitu bayisimbuze ndi Umunyarwanda, ubukirisitu umuntu abujyamo akuze ariko avukana Ubunyarwanda, bafite inshingano zo kubigisha no kubasobanurira uruhare amadini cyangwa bamwe mu bayoboke bagize muri jenoside.”

Twagirayezu Emmanuel umuyobozi wa Ibuka muri Nyagatare we avuga ko abayobozi b’amadini bakwiye kwigishwa kuko aribo begereye abaturage benshi, noneho insengero zikaba ishuri ry’ubumuntu.

Ati “Amadini aravuka buri munsi, abayobozi ba yo bigishijwe insengero zigahinduka ishuri ryigisha gukira abantu bakongera bagasubira ibumuntu.”

Umutangabuhamya Benegusenga Christine warokokeye muri kiriziya ya Paruwasi Gatolika ya Karubamba mu cyahoze ari Komini Rukara, yifuje ko amadini n’amatorero yasaba imbabazi Abanyarwanda ku ruhare yagize muri Jenoside.

Ati “Njye n’ubu amadini sinyemera n’ubwo nsengera muri ADEPR, umudiyakoni wayo, yatwitse ishusho ya Bikira Mariya n’iya Yezu, avuga ko Imana y’Abatutsi ipfuye kandi Imana yabatanze bagomba kwicwa.”

Yemeza ko mu gihe amadini n’amatorero batari basaba imbabazi Abanyarwanda atazongera kugirirwa icyizere nk’icyo yahoranye mbere, kuko urusengero rwitwaga inzu y’Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ukuri ndi umu kiristo ikwiye kungana = na ndi umunyarwanda
kuko mbere yo kuba umu chrto ubanza kuba umunyarwanda.

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka