Musenyeri Nzakamwita yanze kwitura inabi abamwiciye yubakira imiryango isaga 2000

Musenyeri Nzakamwita agaya abakigendera ku macakubiri n'amoko
Musenyeri Nzakamwita agaya abakigendera ku macakubiri n’amoko

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Nzakamwita Sereveliyani avuga ko nubwo abaturage bo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare bamwiciye abo mu muryango we yabababariye ndetse akabereka urukundo yubakira imiryango 47 yo muri ako gace itari yishoboye.

Usibye iyo miryango 47 yo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare yubakiye mu myaka y’1997 n’1998, muri rusange imiryango yo muri Diyosezi ya Byumba yubakiwe, Musenyeri Nzakamwita abigizemo uruhare, isaga ibihumbi bibiri.

Iyo miryango na yo ishima umutima mwiza Musenyeri Nzakamwita yaberetse kuko yabahaye urugero rwiza rwo kubabarirana no kwiyunga bya nyabyo.

Amwe mu mazu yubakiwe abo baturage aherereye mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare. Ni igikorwa abo baturage bafashe nk’igitangaza kuko batiyumvishaga uburyo uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yakubakira abo mu miryango yamwiciye abe.

Umwe mu bavuga ibyo ni uwitwa Nyirahabimana Verena utuye mu mudugudu wa Mushesha mu kagari ka Karujumba.

Ati "twari tuzi ngo ntabwo yashobora kutwubakira ariko yaratwubakiye tumera neza ntitwanyagirwa, twaramushimiye cyane yarakoze. Mugende mumubwire ngo warakoze rwose! Imana izamurinde."

Nyirahabimana Verena ashima Musenyeri Nzakamwita wabarinze kunyagirirwa muri burende
Nyirahabimana Verena ashima Musenyeri Nzakamwita wabarinze kunyagirirwa muri burende

Nsengimana William, umuyobozi w’umudugudu wa Mushesha mu Kagari ka Karujumba mu Murenge wa Kiyombe ni undi wo muri abo bubakiwe.

Ati "tumaze guhunguka, hari ibintu byahindutse pe! atureba nk’abavandimwe. Abantu bose twari muri za burende yahise atwubakira amazu pe! Nyine hari abantu bavugaga bati ese koko abantu bakwicira umuntu noneho akagira icyo akora? Ariko yaradufashije pe!"

Mu bandi umuryango wa Nzakamwita wafashije harimo umwana w’uwari Konseye (Conseiller) Karemera wayoboraga Segiteri Kabare wagize n’uruhare mu kwica abo mu muryango wa Musenyeri Nzakamwita ariko ntibabyitaho bishyurira amashuri uwo mwana wa Karemera.

Mu bamwiciye hari abagifite umutima mubi

Nubwo atahisemo kubitura inabi bamugiriye, muri iyo miryango hari abakigaragaza umutima mubi aho bakora ibisa no gushinyagurira urwibutso rushyinguyemo abantu batatu bo mu muryango we nk’uko bisobanurwa na Kamegeri Francois ukora isuku kuri urwo rwibutso.

Ati "Nubwo ni uko tuhareberera buri gihe, bari bamanitse amafoto hano ku rwibutso, noneho hari abantu baje barahasenya ayo mafoto bayakuraho sinzi aho bayajugunye turashakisha turaheba. Hashize nk’umwaka n’igice.”

Kamegeri avuga ko muri abo bagifite ingengabitekerezo ndetse bashatse kuza gusenya urwibutso harimo babiri bafashwe barafungwa barezwe n’abaturanyi babo.

Musenyeri Nzakamwita avuga ko yatunguwe no kubona hari abashatse kwangiza urwo rwibutso.

Ati "Biriya nanjye byarankanze ndetse nshaka kubarakarira ariko baje kumbwira ko ari ibirara byabikoze ntawe bigishije inama, ni ibintu by’ibirara byabikoze ntabwo ari abantu bazima. Bariya ni ukubasengera, buriya abantu bakigendera mu bintu by’amoko n’inzangano bariya ni abarwayi ni abo gusabirwa, ni abo kuvuzwa. Naho abandi ndabona ingufu Leta ishyiramo, ingufu natwe ubwacu dushyiramo zigenda zubaka."

Ndungutse Felicien, uyobora akagari ka Karujumba abubakiwe na Musenyeri batuyemo ari na ho haherereye urwo rwibutso rushyinguyemo batatu bo mu muryango we bishwe na we yemeza ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside gusa mu mwaka n’igice amaze ahayobora ibyo bikorwa byo kwangiza urwibutso bikaba byarahagaze. Gusa ngo nk’abayobozi ntibicaye ubusa.

Ati "kwigisha ni uguhozaho turakomeje kugira ngo twubake u Rwanda twifuza nk’uko Nyakubahwa perezida wa Repubulika abyifuza. Ntabwo twicaye, ntabwo turyamye, turashaka kugira ngo Abanyarwanda babane neza kurushaho."

Kamegeri Francois acunga urwibutso rushyinguyemo abo mu muryango wa Nzakamwita agamije gukumira abagifite umutima mubi wo kurwangiza
Kamegeri Francois acunga urwibutso rushyinguyemo abo mu muryango wa Nzakamwita agamije gukumira abagifite umutima mubi wo kurwangiza

Musenyeri Nzakamwita Sereveliyani uyobora Diyosezi ya Byumba ni umwe mu barinzi b’igihango 17 bashimiwe muri 2015 n’Umuryango Unity Club ndetse na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kubera uruhare yagize mu kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu musenyeri wacu,akorana umurimo w’imana ishyaka,muzi ko nubwo ageze muzabukuru atananirwa guterera imisozi ajya kwamamaza yezu mu mpinga z’imisozi?

Habumukiza valentin yanditse ku itariki ya: 11-01-2022  →  Musubize

Uyu musaza wacu rwose turamwemera ni inyangamugayo kandi akagirira buri wese urukundo!Imana imuhe umugisha rwose!

Dufatanye Erhard yanditse ku itariki ya: 24-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka