Musanze ngo yabaye indiri y’amacakubiri ya Jenoside

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze, buremeza ko Musanze yahoze yitwa Ruhengeri ariyo yabaye indiri yo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside m’u Rwanda.

Hashyizwe indabo ahashyinguwe imibiri y'abazize Jenoside
Hashyizwe indabo ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside

Byatewe n’uko abayobozi hafi ya bose bayoboraga igihugu mbere ya Jenoside bavukaga muri ako gace.

Rwasibo Pierre umuyobozi wa Ibuka muri aka karere, ari ho imizi ya mbere ya PARMEHUTU yashingiwe, ari nayo yaje kuba intandaro y’ingengabitekerezo yahembereye amacakubiri mu Rwanda.

Agira ati “Aka karere kari karagizwe indiri y’ibitekerezo bibi, kuko cyane cyane abari abategetsi b’icyo gihe ari hano bavukaga. Twavuga nk’iyi Ruhengeri yayobowe na Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana.”

Ibiganiro byakomereje ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze ahacanwe urumuri rw'icyizere
Ibiganiro byakomereje ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze ahacanwe urumuri rw’icyizere

Yabitangaje mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 ku rwego rw’Akarere ka Musanze tariki 7 Mata 2018.

Yavuze ko abandi bagize uruhare muri Jenoside bavukaga mu Ruhengeri barimo Nzirirera Joseph wari umuyobozi wa MRND, Ntirivamunda wari umukwe wa Habyarimana na ba burugumesitiri banyuranye bari bafite ingengabitekerezo.

Ati “Navuga ba Kajerijeri, abitwa ba Gasana, ba Kadasokoza murumva ko abatutsi bari batuye aha bahagiriye ibibazo.

Bimwe mu bimenyetso bya Jenoside m'urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza
Bimwe mu bimenyetso bya Jenoside m’urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza

Ikindi twavuga ni uko aha hari indiri yo gushaka guhembere amacakubiri nko muri Gereza ya Ruhengeri, yari ifite umwihariko wayo aho bagiraga ahantu hihariye bafungira hitwa special bakicwa mu buryo bw’indengakamere.”

Mu Musanze kandi haracyari ikibazo cy’uko imibiri y’abazize Jenoside ititabwaho uko bikwiye, kuko nta rwibitso na rumwe rw’ujuje ibisabwa rwuhubatse.

Umuyobozi bw’akarere Habyarimana Jean Damascene avuga ko buri kwiga uburyo bwatangira kubaka urwibutso rujyanye n’igihe rusakira imibiri yose ishyinguye nabi muri ako karere.

Ati “Inama njyanama yamaze kwemeza ko urwibutso rw’akarere rutangira kubakwa. Urwibutso rwa Busogo ruri gukorerwa inyigo ngo turebe neza amafaranga ruzatwara, ndetse twarangije no kwishyura ingurane ahazubakwa urwo rwibutso.”

Urugendo rwo kwibuka mu karere ka Musanze
Urugendo rwo kwibuka mu karere ka Musanze

Inzibutso eshatu zitujuje ibisabwa nizo ziri muri aka karere. Zigizwe n’urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza rubitse imibiri ikabakaba 800, urwibutso rwa Busogo rubitse imibiri irenga 400 n’urwibutso rwa Kinigi rubitse imibiri irenga 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki gihugu cyari igihugu bwoko ki kbs! cyari gikwiriye kwita igihugu?

alex yanditse ku itariki ya: 11-04-2018  →  Musubize

Aha Hari indiri Koko y’amacakubiri. Binyibukije Kajelijeli wahoze ari Buru WA Mukingo,aho yabwiraga abanyeshuri ATI :Bjr Les ecoles,c’est moi la commune. Bikongera kunyibutsa Ministre Nzirorera wafatwaga nk’akagirwamana muri Ruhengeri,abwira abanyeshuri ATI: ngiye kubaha mitingi,nindangiza mbahe mitzig. Harabaye,ntihakabe Kbsa,abariyo icyo gihe twarakubititse,nibuka1992_ 1993,turi abanyeshuri duhungira I Rambura,tugasangayo bagenzi bacu bari abasirikari,bakatujomba imitaka Munda,NGO turi ....... Never Again.Dushimire Paul Kagame warokoye Abanyarwanda.

Damas yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka