Musanze: 43 bishwe n’abacengezi bagashyingurwa mu rwibutso rw’abazize Jenoside bimuwe

Imibiri y’abishwe n’abacengezi mu 1997 bo mu karere ka Musanze, yari ishyinguye hamwe n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yamaze kwimurwa no gushyingurwa mu irimbi.

Abantu benshi baje gufata mu mugongo imiryango yashyinguye abayo
Abantu benshi baje gufata mu mugongo imiryango yashyinguye abayo

Uyu muhango wakozwe kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, bashyingurwa mu irimbi rusange riri mu murenge wa Cyuve.

Iyi gahunda yo kubimura ikozwe nyuma y’uko abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside basabye ko aba bantu bimurwa.

Ubwo basuraga inzibutso za Jenosode zo muri Musanze tariki 03 Ukwakira 2016 ngo batunguwe no kubona mu rwibutso rwa Muhoza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ishyinguye hamwe n’abishwe n’abacengezi mu 1997.

Muri urwo ruzinduko abo badepite bavuze ko ibyakozwe n’Akarere ka Musanze ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bw’abwo karere bwasabye imbabazi bwizeza abo badepite ko bizakosorwa.

Imibiri y'abishwe n'abacengezi mu 1997 yashyinguwe mu irimbi
Imibiri y’abishwe n’abacengezi mu 1997 yashyinguwe mu irimbi

Habyarimana Jean Damascene, umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko kuba icyo gikorwa cyo kwimura abo bantu cyarafashe igihe kirekire, byatewe n’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwariho n’imiryango yaba bantu.

Yagize ati “Ku bijyanye n’igihe kirekire cyatambutse kigera ku myaka makumyabiri, byumvikane ko byatewe n’ikibazo cyabayeho cyo kuba abafite ababo hariya n’ubuyobozi n’uburyo byagombaga gukorwamo bitanogejwe mu gihe cyabyo”.

Muhoza Rwasibo Pierre uhagarariye umuryango IBUKA muri Musanze aganira na Kigali Toda mu mwaka ushize wa 2016, yavuze ko uyu muryango wahoraga usaba ubuyobozi ko aba bantu bakwimurwa ariko ntibubikore.

Yagize ati “Mu nzibutso z’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda nta bandi bantu bagomba gushyingurwamo cyane ko na bariya bantu bishwe n’abacengezi Jenoside yari yaramaze guhagarikwa mu 1997”.

Iki gikorwa kigezweho byarabanje kugorana, kuko habanje gukorwa inama nyinshi zo kumvisha iyi miryango impamvu abantu babo bishwe n’abacengezi bagomba kuvanwa mu rwibutso, n’ubwo nabo bishwe bazira ko ari Abatutsi.

Iyi miryango yaje kubyumva ndetse ivuga ko uyu munsi yatunguwe cyane ikanashimishwa n’ubufasha bw’akarere, no kuba yabonye abantu benshi bayitabara mu gihe yari izi ko iba iri yonyine muri uyu muhango.

Bashyinguwe mu irimbi rya Cyuve
Bashyinguwe mu irimbi rya Cyuve

Imibiri yabonetse yose hamwe ni 43 iyashyinguwe ni imibiri 29, iyindi bene yo bakomoka mu kinigi bifuje ko bayishyingura mu ngo zabo barabisa maze barabibemerera.

Indi mibiri y’abasirikare bane ba RDF nayo yari mu Rwibutso rwa Muhoza yo izashyingurwa I Kanombe mu irimbi rya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Banyarwanda ni mukomere.
Cyane cyane ababuze ababo muri genocide yakorewe abatutsi.Twibuke ko genocide yatangiye muri Mata tariki ya7 kugeza tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Kdi mu myaka yabanjije naho abatutsi barishwe nko muri 1959,1963 ndetse na 1990.Ariko ntibabyeruraga cyane nkuko mu gihe cya jenocide nko kwaka amaranga muntu,kubivuga muri za meeting ndetse no kubivuga k’umugaragaro.
Muri 1997 abatutsi n’abahutu bose batitandukanije na Reta y’ubumwe bose barapfaga. Urugero ni abanyeshuri b’Inyanjye.Abacengezi baje batazi abatutsi abaribo n’abahutu abaribo.
Ariko muri jenoside abatutsi bari bazwi mu gace,muri za segiteri

alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2017  →  Musubize

ikibazo mfite;ese bababwirwa niki? baracyafite imibiri yabo kuburyo ureba umuntu ukamumenya ?

kalinda yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ariko ikitumvikana n’iki? Ko aba bantu n’ubwo ari abatutsi batazize jenoside? Ubu se umuhutu w’umurakare muhuye akagukubita umupanga mu musaya, uri umututsi, twagushyingura mu rwibutso? Mu rwibutso hagomba gushyingurwa abatutsi bishwe hagati y’itariki 7 mata n’itariki ya 4 nyakanga 1994 bonyine. Umututsi wishwe n’umuhutu wese ntashyingurwa mu rwibutso. Ngira ngo birumvikanye!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

ariko nanjye ubwo kubyumva birangoye nonese ngo bishwe nabacengezi kandi abacengezi nibo bakoze genocide kandi abo bishwe n’abatutsi ,ndetse n’abishwe muri genocide n’abatutsi kandi uwabishe n’umwe kandi n’icyo yari agamijen’ikimwe cyo gutsemba abatutsi ubwo rero ngewe ndumva bari kubarekera mu rwibuyso hamwe n’abandi nibadusobanurire kuko ntibyumvikana.

T.j.b yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Eeeeh,
Mbegaa,

Akumiro karagwira.

Kamili yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

mubyukuri abadepite bazafate umwanya wo gusobanurira abanyarwanda byimbitse kuko nti byumvikana.

elias yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

mbega ! nonese ntibishwe bazira ubwoko?kandi genocide tuziko ari igikorwa kigamije gutsemba abo bqshka kuki bo batashyingurwa hamwe n abandi?

rutayisire serge yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohhhh gusa biteye agahinda yewe ntago inkovu kumitima yabanyarwanda izapfa gushira kano kanya ngaho mbwira rwose ubwicanyi bwagiye buba burenze irenga kamere gusa twifatanyije mukababaro niyimiryango yabuze abayo ariko koko ibi nibiki byateye u rwanda koko.

cameroun yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

None se niba barishwe bazira ko ari abatutsi ,ni gute wavuga ko batazize genocide????kuba kugeze muri 1997 hari hakiri aho abatutsi bicwa mu bice bimwe na bimwe byigihugu bivuzeko genocide yari igikomeza muri ibyo bice.abadepite bacu rwose aha batekereje nabi pe,ndumva bakwiye gutanga ibisobanuro bihagije

deo yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

icyogikirwa kiradushimishije gubaha agaciro kadufate mumugongo abasigaye duharanirako bitazongera Urundi!

ndimubanzi felicien yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka