Murambi: Gerenade n’amasasu byaciye intege Abatutsi ibihumbi 50 birwanagaho

Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye i Murambi, bahanganye n’interahamwe mu minsi itatu bakoresha amabuye, ariko intwaro za gerenade n’amasasu by’abajandarume bibaca intege.

Simon Mutangana umwe mu barokokeye i Murambi
Simon Mutangana umwe mu barokokeye i Murambi

Mu byumweru bibiri nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa, muri komini Mudasomwa, ubu yabaye Akarere ka Nyamagabe ubwicanyi bwakorwaga mu byiciro.

Ibyo byaterwaga n’uko ubuyobozi bwariho icyo gihe buyobowe na Burugumesitiri Nteziryayo Emmanuel n’abakuriye ingabo za Ex-Far ndetse na Perefe wa Gikongoro, barimo begeranya abaturage ahantu hamwe kugira ngo ubwicanyi buzorohe.

Ku ikubitiro Abatutsi ba mbere bagerageje kubahuriza kuri Segiteri, ariko abari berekezayo babitahura bakiri mu nzira bakwira imishwaro, abandi babatema umugenda.

Simon Mutangana, umwe mu barokotse ubu bwicanyi bwategurirwaga kuri Segiteri, yahungiye ku ishyamba kugeza aho ahungiye ku mashuri ya Murambi.

Yahasanze abandi Batutsi bagera ku bihumbi 50 bahahurijwe na Perefe n’umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gikongoro.

Mu buhamya yasangije abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku rwibutso rwa Murambi, yavuze ko bari bazi ko batazarindwa ariko ntibemera gupfa batarwanye.

Yagize ati "Mu minsi ibiri ya mbere interahamwe zazaga zishaka kutugabaho ibitero ariko tukazitera amabuye, zigasubirayo kubera ubwinshi bwacu."

Avuga ko nyuma yo kuza ubugira kabiri badashobora kugira uwo bica, ku munsi wa gatatu bazanye abajandarume bitwaje amagerenade n’amasasu.

Ati "Uwo munsi niho twishwe ku bwinshi kuko twarabegeraga bakaturasamo, bakadutera za gerenade hagapfamo nk’igihumbi.

Umunsi wagiye kurangira twacitse intege, kubera abacu twabonaga bishwe na za gerenade, abacitse amaboko, abavuyemo amaso n’abashwanyaguritse."

Kuba Murambi iri mu kibaya byatumaga nta Mututsi ubasha gucika interahamwe
Kuba Murambi iri mu kibaya byatumaga nta Mututsi ubasha gucika interahamwe

Avuga ko kuri uwo mugoroba ari bwo interahamwe zashoboye kwinjira mu kigo cya Murambi, batangira kwica uwo bahuye nawe wese.

Ngo aho bananiriwe,baratashye mu gitondo bagaruka baje kwica abagore n’abana. Ibyo byose yabireberaga aho yari yihishe mu masaka.

Ati "Uwo munsi biriwe bica, bukeye bwaho niho bazanye katiripulari yo gucukura n’ibikamyo byo gutunda imibiri."

Muri iki kigo ubu cyahindutse urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ubu hashyinguwemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 50 yagiye iboneka.

Iyo utembereye muri uru rwibutso uhasanga amateka yagiye aharanga mu gihe cya Jenoside.

Muri ayo mateka harimo uko ingabo z’Abafaransa zahahungiye nyuma yo gutsindwa n’Inkotanyi, zubatse ibibuga by’imipira hejuru y’ibyobo byari byatawemo imibiri y’abishwe.

Muri uru rwibutso kandi hari amateka y’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abana, impinja n’abagore batwite.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yemeza ko nubwo hashize imyaka 23 Jenoside ihagaritswe n’ingabo za RDF, kuryoza abagize uruhare muri yo bizakomeza.

Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi

Ati "Abagize uruhare muri Jenoside bose bagomba kubiryozwa. Urugamba ni urwacu twese kugira ngo duharanire kuba mu gihugu cyiza."

Abitabiriye uyu muhango bavuga ko umubare w’abahungabanye kuri uyu munsi wo kwibuka wari mucye ugereranyije n’imyaka yashize n’ubwo ibikomere bigihari.

Ariko inzira yo kubyomora no kugera ku bwiyunge nyakuri nibyo Abanyarwanda bakangurirwa gushyiramo imbaraga, nk’uko Minisitiri Murekezi yongeye kubisaba mu ijambo rye.

Amwe mu mateka y'u Rwanda agaragazwa mu rwibutso rwa Murambi
Amwe mu mateka y’u Rwanda agaragazwa mu rwibutso rwa Murambi
Ahamanikwaga ibendera ry'Ubufaransa igihe cya Operation Turquoise
Ahamanikwaga ibendera ry’Ubufaransa igihe cya Operation Turquoise
Ibibuga Abafaransa bakiniragaho bari barakoze hejuru y'imyobo yatawemo imibiri y'Abatutsi
Ibibuga Abafaransa bakiniragaho bari barakoze hejuru y’imyobo yatawemo imibiri y’Abatutsi
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi
Minisitiri Anastase Murekezi arasaba abanyarwanda gukomeza guharanira ubumwe n'ubwiyunge
Minisitiri Anastase Murekezi arasaba abanyarwanda gukomeza guharanira ubumwe n’ubwiyunge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyabereye imurambi ni agaho mamunwa gusa Imana ishimwe kubwabake babashije kurokoka kandi tuzahora twibuka abacu iteka
ingabo zabafaransa zitubere akabarore ko ntawundi wagena uko tubaho uretse Imana yacu ndetse nabanyarwanda ubwacu kuko nitwe tuzi icyo dushaka. nkomeje kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 dukomere kandi dukomezanye duterana ingabo mubitugu .

innocent yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Natwe abanyarwa bari hanze yigihugu umutima wigumiye lrwanda iwacu.tukaba twifatanyije nabari mugihugu iwacu kwibukabacu bazize uko baremwe .aho tuzajya hose mugihe tugihumeka tuzahora tubibuka.ndetse tunabirag abazadukomokaho kutabibagirwa.

Muvugizi Eric yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka