Muhanga: Abakozi ba Zipline bafashe mu mugongo abarokotse Jenoside baranabaremera

Abakozi b’ikigo cya Zipline gicunga ikoreshwa ry’utudege tutagira abapilote (Drones) cyo muri Muhanga baremeye bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994

Bahaye ubufasha imiryango 6 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye
Bahaye ubufasha imiryango 6 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye

Icyo gikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi aho abo bakozi bari kumwe n’umuyozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 10 ziharuhukiye.

Bakomereje mu murenge wa Shyogwe aho icyo kigo gikorera, bakaba bahaye ibyo kurya bitandukanye imiryango itandatu y’abarokotse Jenoside batishoboye, mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umwe mu bahawe iryo funguro, umukecuru w’imyaka 81, Uzanyinzoga Eugénie, ngo yishimiye kuba bamwibutse.

Ati “Ndishimye cyane kuba bangobotse bakampa ibyo kurya kuko njyewe kubyibonera bigoye kuko nta gatege nkigira. Ndashima cyane Leta yacu itwitaho, n’ubu kuba ngihumeka ni yo”.

Mugenzi we Christine Murebwayire ati “Biradushimishije kuba uru rubyiruko ruje kudufata mu mugongo, twari tumaze igihe kinini nta bantu batugeraho ngo batuganirize tukigunga none turasusurutse. Batweretse urukundo badufitiye, Imana ibahe umugisha”.

Igikorwa cyo kuremera imiryango yarokotse cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi
Igikorwa cyo kuremera imiryango yarokotse cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi

Ibiribwa bahawe bigizwe n’umuceri, ibishyimbo, gahunga n’amavuta yo guteka ndetse banahawe n’amasabune yo kubafasha kugira isuku, byose ngo bikaba bifite agaciro k’ibihumbi 400Frw.

Uwari uyoboye itsinda ry’abakozi ba Zipline, Sandra Isano, agaruka ku mpamvu batekereje kuri icyo gikorwa.

Ati “Nk’ahantu dukorera tugomba gufatanya n’ubuyobozi muri gahunda za Leta. Twabanje kujya kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kabgayi ariko twaranateguye inkunga twageza ku bacitse ku icumu batishoboye, ngo tubakomeze muri ibi bihe bigoye, bumve ko atari bonyine”.

Isano yongeyeho ko abakeneye ubufasha ari benshi ariko ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, ibikorwa nk’ibyo by’urukundo bazakomeza kubikora.
Umuyozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yavuze ko igikorwa abakozi ba Zipline bakoze gifite akamaro kanini.

Ati “Nk’ubuyobozi twashimye iki gikorwa. Kuba urubyiruko rwibwiriza rugasura urwibutso ndetse rukanafasha abatishoboye ni umuco mwiza wo gushyigikirwa. Muri Zipline harimo n’abanyamahanga, aba ni bo bazavuga ukuri ku byo biboneye, badufashe kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside”.

Abakuriye abandi mu babozi ba Zipline bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside
Abakuriye abandi mu babozi ba Zipline bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

Zipline ni ikigo gikoresha ikoranabuhanga rya drone, utudege tutagira abapilote dutwara amaraso mu buryo bwihuse mu bitaro hagamijwe kuramira abarwayi bayakeneye byihuse.

Abakozi ba Zipline, abayobozi batandukanye n'abashyikirijwe ubufasha mu ifoto y'urwibutso.
Abakozi ba Zipline, abayobozi batandukanye n’abashyikirijwe ubufasha mu ifoto y’urwibutso.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka