Mugonero: Abadivantisite banenze abapasitori babo biciye mu rusengero abakirisitu basaga 12000

Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda SDA, rimaze gukusanya miliyoni zisaga 70frw yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugonero, mu Murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi.

Ikimenyetso cy'Urwibutso ruzaba rwubatse Ku Mugonero
Ikimenyetso cy’Urwibutso ruzaba rwubatse Ku Mugonero

Ni muri gahunda yo gusubiza icyubahiro Abatutsi basaga ibihumbi 12 biciwe muri centre ya Mugonero, hamwe mu hantu itorero ry’abadiventisite ryari rifite ibikorwa byinshi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bikaza kwangizwa n’abapasiteri b’Abahutu batatiye igihango bakica Abatutsi ndetse na bagenzi babo b’Abahutu.

Mu muhango wo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umubitsi w’itorero mu karere k’Uburasirazuba na Africa yo hagati Jérôme Habimana, yijeje ko bazahashyira urwibutso rukomeye kandi bakanubaka urusengero rushya kuko urwari ruhari rwangiritse rukaza guhindurwa urwibutso.

Jérôme Habimana yavuze ko bibabaje kubona ku isi hose, aho ku Mugonero ariho abayobozi b’adiventitse b’umunsi wa karindwi batinyutse kwica bagenzi babo bahuje ukwemera kandi bakabicira ku rusengero.

Mu 1994, Mugonero yari hamwe mu hantu h’ingenzi itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ryari rifite ibikorwa bikomeye birimo urusengero, ibitaro n’ishami rya kaminuza y’abadiventiste muri Africa yo hagati, rizwi nka Mudende, ariko ubu ryimuriye icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’itorero bwasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi kuzabatera ingabo mu bitugu mu bikorwa bateganya, ubuyobozi nabwo bubemerera kubikora kuko ndetse bwanatangiye gukusanya ubuhamya bw’abacitse ku icumu aho ku Mugonero.

Ku rwibutso rushya hazandikwa n’amazina y’abahaguye bose babashije kumenyekana, akazandikwa mu buryo buhoraho.

Ku itariki 15 Mata 1994 hasigaye umunsi umwe ngo interahamwe zibagabeho ibitero, ku rusengero rwa Mugonero aba pasteri batandatu b’Abatutsi bari bakuriye insegero zo hirya no hino zishamikiye ku cyicaro cya Mugonero, bandikiye umuyobozi wabo Elizaphan Ntakirutimana, bamusaba kwitambika.

Mu rwandiko rwabo bamubwiye ko bumvise ko bagiye kwicwa hamwe n’imiryango yabo, ari yo mpamvu bamusaba kubavuganira kwa burugumestre ntibicwe, nk’uko Esther yabigenje avuganira Abayahudi bari bagiye kwicwa.

Ntakirutima, wari inshuti ya hafi cyane ya perefe wa Kibuye Clément Kayishema, yabasubije ko ntacyo yabikoraho, ati “Nta kindi nabamarira usibye kubafasha kwitegura gupfa kuko igihe cyanyu cyageze”.

Muri 2003, Ntakirutimana n’umuhungu we nawe wakoraga ku bitaro bya Mugonero, bakatiwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR, ku byaha byabahamye bya jenoside no kwibasira inyoko muntu byabereye ku Mugonero no mu Bisesero.

Ntakirutimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10, umuhungu we ahanishwa imyaka 25. Ntakirutimana yaje gupfa muri Mutarama tariki 22 mu 2007, afite imyaka 82, amaze ukwezi arangije igihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NTIBIKWIYE KO ABIYITA ABAVUGIRAMANA BICA INTAMA BASHINZWE KURAGIRA.GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI YARIGISHIJWE ABANTU BARAYUMVA BASIGARA ARIYO BAHUMEKA KUKO UMUTIMA NAMA WARI WARAMAZE GUPFA.MUREKE ABAKIRIYO TUGARUKIRE IMANA TUMERE NK,ABAYUDA UBWO BAVAGA IBABURONI BEMEYE KUGARUKIRA IMANA NAYO IRABAGARUKIRA.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Bakubwiye se ko hari uwigeze abarokora ko bose bahashiriye, abandi bakajya Bisesero bagatikirirayo? Nta mututsi warokowe n’Inkotanyi muri Kibuye kuko hahise haba Zone Turquoise. Amateka mujye muyavuga uko ari.
Ariko ubundi ko hariya hitwa Ngoma, Mugonero ko barihahaye bateganya kuzarimbura abatutsi baho, mwakongeye mukahaha izina ryaho nyaryo?

sano yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Birababaje kubona abiyitaga abakozi b’imana aribo bishe abantu,guhera muli 1959.Byatangiriye kuli Musenyeli Andre Perraudin wafashije president Kayibanda gushinga ishyaka Parmehutu.Musenyeri Vincent Nsengiyumva wayoboraga kiliziya gatolika,yali muli Central Committee y’ishyaka MRND rya president Habyarimana,ryakoze Genocide muli 1994.Mu idini rya Anglican Church,abari Abasenyeri baryo bose muli 1994,uko bari 7,bashinjwa Genocide,uretse umwe gusa witwa Mvunabandi Augustin.Umwe witwaga Musabyimana Samuel,Musenyeri wa Shyogwe Parish,yaguye muli Gereza y’urukiko rwa Arusha muli 2003,azize Sida.Gacaca ya Shyogwe yamukatiye Zero y’Umwihariko.Urebe ukuntu Genocide yateguwe,aba basenyeri mvuze bose bali Abahutu.Tujye dutandukanya "gukorera imana" no "gushaka umugati" twitwaje bible.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ko mbona gikoze nabi. Hagombye kugaragara ikimenyetso cyo kurokora abicwaga.

GGG yanditse ku itariki ya: 19-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka