Muganga yanze kumubyaza kuko ari umututsi, atabarwa n’umuzamu

Nyirabanze Clemence ni umubyeyi w’imyaka 56, wo mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu. Iyo akubwira ibyamubayeho mu myaka 24 ishize ugirango byabaye ejo hashize.

Nyirabanze Clemence ahorana agahinda k'ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyirabanze Clemence ahorana agahinda k’ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu mubyeyi, yaciye mu nzira y’umusaraba mbere, mu gihe ndetse na nyuma yo kubyara bucura bwe, umukobwa ugize imyaka 24.

Ku mezi atandatu atwite, avuga ko yagiye guhaha mu isoko rya Gasiza ahitwaga mu Bushiru, akahahurira na Munanu umwe mu Nterahamwe zari zikomeye muri ako gace.

Iyo nterahamwe bahuye ngo yahise imukanga igira iti “Ubwo rero nawe witeguye kubyara wa Nyenzi we?” Aya amagambo ngo yamukuye umutima amarira amuzenga mu maso, bituma ataha adahashye ibyamujyanye.

Ibi byamubayeho ngo byatumye umugabo we agira impungenge atangira kumubuza kujya ku isoko.

Ati “Buri munsi umugabo wanjye yambuzaga kujya ku isoko kugira ntagira ikibazo mpura nacyo.”

Uko iminsi ishira niko Nyirabanze ibimenyetso byamwerekaga ko umunsi wo kubyara wegera, maze nawe akagana ivuriro bakamubwira ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 1994 azibaruka.

Ku kigo nderabuzima cya Rambura kiri hafi ya Paruwasi ya Rambura, muri metero nke uvuye ku rugo rw’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana niho yivurije.

Nyirabanze avuga ko yakomeje gutegereza, ndetse tariki ya 6 Mata yari yagiye kwa muganga ngo bamurebere ariko bamubwira ko agomba gutegereza.

Mu gitondo kuwa 7 Mata, Nyirabanze wari utuye hafi y’ivuriro na Paruwasi, ni bwo yumvise amasasu na gerenade biturika. Icyo gihe, ngo interahamwe zari ziri kurasa abapadiri batatu ba Paruwasi Rambura.

Umuturanyi uvuye kuri Paruwasi ngo yaje yiruka, aburira Nyirabanze ko abishe abapadiri bavuze ko ariwe baje gukurikizaho, maze ubwoba buramutaha.

Ati “Umuturanyi ni we waje kumburira ko Interahamwe zishe abapadiri zinshakisha, nibajije aho kwihisha, uwo muturanyi ambwira ko nashaka aho naba ngiye. Nanjye nirukira kwa data bukwe ngo bampishe kuko bari Abahutu.”

Nyirabanze avuga ko tariki ya 7 Mata i saa tanu z’amanywa, Interahamwe zari mu rugo rwe zimushakisha bavuga ko bashaka “Kanjogera”. Uko “Niko banyitaga bantuka ngo kuko mfite amenyo maremare.”

Nyirabanze avuga ko bamushatse mu nzu n’ahandi hashoboka baramubura, basaba umugabo we kumutanga, nawe abasubiza ko atazi aho ari.

Mu gihe Interahamwe zigiraga inama yo kujya gushaka iwabo w’umuhungu, uwari wamuburiye yahise ahamusanga amubwira ko baje kumushaka aho yihishe.

Ati “Nabuze icyo nkora, Mabukwe nawe biramuyobera kuko ntahandi yari kumpisha, ni ko kwigira inama yo guhungira kwa muganga ngira ngo nzahabyarire, kuko numvaga ko nta mwicanyi watinyuka kujyayo.”

Iri ni isoko Nyirabanze yahuriyeho n'Interahamwe yashakaga no kumwica mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Iri ni isoko Nyirabanze yahuriyeho n’Interahamwe yashakaga no kumwica mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyirabanze wari uziko akize Interahamwe zamuhiga aho atuye, yatunguwe no gusanga umuyobozi w’ivuriro ari Interahamwe ivurana imbunda.

Uyu ngo ni Felicien Ngaboyisonga wari umuyobozi w’ivuriro, akaba umwe mu Nterahamwe zari zikomeye muri Karago, ndetse agakora akazi ko kuvura izakomerekeye mu bitero byo kwica no gusahura Abatutsi.

Nyirabanze akomeza agira ati “Muganga namubwiye ko nkeneye ubufasha, maze niko kunyereka igitanda ngo nindyame igihe nikigera nzabyara.”

Uko igihe gihita, Nyirabanze wari ugejeje igihe cyo kubyara niko yatabazaga muganga, nawe akamubwira ko agomba gutegereza kuko nta miti afite yo kuvura Inyenzi, ahubwo imiti ihari ari iyo kuvura abakozi “Interahamwe.”

Nyirabanze, avuga ko uko aryamye ku gitanda ariko ububabare bwari bwose ariko nta bufasha yabonaga, ahubwo ngo Ngaboyisonga yakomezaga kumubwira ko igihe cyo kubyara ni kigera azabyara.

Ati “Ntiyabaga yitaye ku barwayi, ahubwo yakoranaga n’Interahamwe zari mu bikorwa byo gusahura kuko zabimuzaniraga.”

Kwa muganga aho Nyirabanze aryamye, Munanura wari Interahamwe yari yarakomeretse mu bitero byo kwica Abatutsi, yari arwariye hafi ya Nyirabanze.

Uko kwa Sebukwe wa Nyirabanze bagemuye ibyo kurya, Munanura yahitaga afata ingemu akayirya umurwayi “Nyirabanze” arebera.

Nyirabanze avuga ko yabuze icyo akora kuko abo yarategerejeho ubufasha yari yabubuze, ndetse n’inzara yari yose kuko ibyo agemuriwe byaribwaga n’Interahamwe.

Ati “Ngaboyisonga uko yazaga kundeba yantungaga imbunda ambwira ko umunsi nugera nzabyara, aho kugira ngo amfashe akongera akagenda. Byatumye niheba kuko ntakindi nari nshoboye, ntegereza ko umunsi wo gupfa ugera.”

Umurinzi w’ivuriro ni we wabyaje Nyirabanze abaganga barabyanze

Ububabare bwa Nyirabanze abagera kwa muganga barabubonaga, ariko kubera gutinya muganga Ngaboyisonga ntacyo yari gufashwa.

Hari tariki ya 10 Mata 1994, mu masaha y’ijoro, umuzamu w’ivuriro witwa Mpozi, niwe waje kureba Nyirabanze yitwaje imiti ya Kinyarwanda kugira ngo amufashe.

Ati “Numva ko Mpozi yari yarahawe amahugurwa y’ababyaza, niwe wazanye imiti ya Kinyarwanda ashobora kumfasha ku bw’ibitangaza mbyara umwana w’umukobwa.”

Mu gitondo amasaha y’akazi ageze muganga Ngaboyisonga yatunguwe no gusanga Nyirabanze aryamanye n’uruhinja.

Ati “Nkuko bisanzwe yazaga kundeba, maze uwo munsi asanga ndi kumwe n’uruhinja niko kumbwira ngo, ndabona wabyaye ni byiza.”

Nyirabanze wari umaze kubona ko nta buzima arikumwe na muganga Ngaboyisonga wahoraga amutunga imbunda, yatangiye gutekereza uburyo yatoroka ibitaro. Gusa ntibyari byoroshye kuko atari gusohoka mu ivuriro atishyuye.

Umuryango w’umugabo we ngo waje gusaba ko wamwishyurira agataha, maze Ngaboyisonga abwira ya nterahamwe yitwa Munanu ko iduca amafaranga.

Munanu wari utunzwe n’ingemu za Nyirabanze, yahise abwira Nyirabanze ko niba ashaka kuva mu bitaro ari muzima yishyura ibihumbi 40.

Umuryango w’umugabo wa Nyirabanze ngo warayashatse mu minsi itatu barayatanga.

Ati “Ntambaraga nari mfite, kandi narinzi ko Interahamwe zinshakisha, Muramukazi wanjye niwe wahetse umwana tugenda dutorotse.”

Nyirabanze avuga ko umunsi yatorotse ari bwo Ngaboyisonga na Munanu bagombaga kumwicana n’umwana we.

Ati “Mugitondo muganga na Munanu baje kunshakisha barambura, baje kunshakira iwanjye mburirwa n’abaturanyi ko nshakishwa njya kwihisha mu mibyuko.”

Nyirabanze avuga ko Interahamwe zamubuze iwe, zikajya gushaka no kwa sebukwe ariko zikamubura.

Avuga ko aho yari mu kigunda yahihishe n’uruhinja rw’iminsi runyagirwa n’imvura y’itumba kugeza Jenoside ihagaritswe, Interahamwe zigahunga.

Nyuma y’imyaka 24 umwana wa Nyirabanze yifuza kuba umunyamategeko

Nubwo Nyirabanze n’umugabo we batabashije kwishimira no kwakira neza bucura bwabo kubera ibihe bibi barimo, ntibyababujije kumuha izina rimukwiye “Mizero Alice”

Nyirabanze avuga ko ari izina umugabo yatekereje kubera ibitangaza Imana yamukoreye. “Ubwo nari kwa muganga, umugabo wanjye yajyaga gupfukama ku ishusho ya Bikira Mariya iba kuri Paruwasi ya Rambura asaba ko njye n’umwana tumera neza. Uko kwizera niko yakuyeho kumwita Mizero.”

Nyirabanze Clemence uri iburyo aganira n'umuturanyi we
Nyirabanze Clemence uri iburyo aganira n’umuturanyi we

Mizero ni umukobwa w’imyaka 24, warangije kwiga amashuri yisumbuye; imibare, ubutabire n’ubugenge “MPC” ndetse wabonye amahirwe yo gukomeza kaminuza mu mwaka wa 2018.

Mizero aganira na Kigali Today avuga ko adashaka gukomeza amasomo y’ubumenyi “Sciences” ahubwo yifuza kwiga amategeko.

Ati “Sinzakomeza amasomo y’ubumenyi, ahubwo nifuza kwiga amategeko kuko inzozi zanjye ni ukuba umucamanza.”

Abajijwe aho yakuye igitekerezo cyo kwifuza kuba umucamanza, avuga ko yifuza gutanga umusanzu we mu gutanga ubutabera; ngo kuko Umunyamategeko ari umuntu ufite agaciro.

Mizero wavutse bigoranye, ubutabera ntabwo yabonye kuko yari kuvuka afite ibikwiye ndetse akavukira mu mutuzo ariko ibihe u Rwanda rwarimo bitagira ubutabera, byatumye abyazwa Kinyarwanda kandi ari kwamuganga, aho gutaha mu rugo ataha mu kigunda anyagirwa nk’utagira iyo ataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birababaje kd niyihangane.

Robert Niyobuhungiro yanditse ku itariki ya: 15-04-2018  →  Musubize

nimuhumure,ntibizongera.

mwamikazi yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Byari bigoye pe!
.............................

Ariko Imana yemeye ko mukomeza kubaho
Ninayo izakomeza kubabeshaho kandi neza! Twibuke twiyubaka.

Muhumure icumu ryarunamuwe kandi dukomeze guharanira ko bitasubira ukundi.

Dufite ubuyobozi bwiza

Murakoze!

HIRWA yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka