Mu byumweru bibiri umwaka umaze utangiye batatu barokotse Jenoside barishwe

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda IBUKA, uravuga ko uhangayikishijwe n’imfu za bamwe mu barokotse Jenoside bakicwa nanubu, ugasaba Abanyarwanda bose kurushaho kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside ikaranduka burundu mu Banyarwanda.

IBUKA yabisabye mu gihe mu byumweru bibiri umwaka wa 2018 umaze utangiye, Abarokotse Jenoside bagera kuri batatu biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri abo harimo Nyiramasengesho Chantal wimyaka 25 wari utuye mu karere ka Ruhango, wicanywe n’umwana yari atwite mu ijoro risoza umwaka wa 2017 rishyira uwa 2018, agahita ajugunywa mu manga, umurambo we ukagaragara bukeye.

Nyuma y’iminsi ibiri Nyiramasengesho yishwe, uwitwa Mukeshimana Mariya wari utuye mu karere ka Bugesera yishwe n’uwari umugabo we Musangamfura Damien, uyu akaba yari yaramubohoje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musangamfura akimara kwica umugore we yahise yitera icyuma mu muhogo ashaka kwiyahura ntiyapfa, ubu aracyarwariye mu bitaro bya Nyamata biri mu karere ka Bugesera.

Tariki 7 Mutarama 2018, nabwo mu karere ka Ruhango umusore witwa Nshimiyimana Euphrade warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yarishwe, ndetse abishi be bajya mu muryango we bandika ku mategura y’inzu amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Izi mfu zose n’izazibanjirije, perezida wa Ibuka prof.J Pierre Dusingizemungu aganira na KT Radio , Radio ya Kigali Today, yavuze ko zihangayikishije uyu muryango, kandi ko ibi byose biterwa n’uko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Prof Dusingizemungu anibutsa Abanyarwanda ko urugamba rwo kurwanya ndetse no kurandura ingengabitekerezo ya jenoside mu muryango Nyarwanda ari urugamba rukomeza, kandi ko abantu bose bagomba kubigiramo uruhare.

Uyu muyobozi kandi ashimira inzego z’umutekano zikomeza kubafasha gushakisha abicanyi ndetse bakanahanwa, aho zamaze guta muri yombi bamwe mu bagize uruhare muri izi mfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko mana ubwose uwomugabo wishe umugorewe nukuvugako ntacyo yara mumariye koko? ubugome buracyari kwisi pe. igitangaje nuko uwomugabo nakira azasaba imbabazi ngo bamubabarire kandi atarababariye umugorewe pe. nukuri leta irebe ibirikuba maze ibakanire urubakwiye. koko? ubundi uwo nawe ntiyagakwiye kuba akiriho kuko nuwo yishe yaracyeneye kubaho

innocent yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Mana we! Ibi bintu birenze ukwemera. Ubu se koko nyuma y’imyaka 24? Jye mbuze icyo mvuga kabisa.
Uyu wishe umugore ngo yiteye icyuma yibabarira da.
Ni akumiro.
Ikimbabaza abanyamakuru iyo bandika inkuru z’imfu ntibatangaza ko ari abarokotse jenoside, bavuga ko ari abishwe gusa. Biratandukanye,bajye batangaza ko uwapfuye yarokotse jenoside twese dutabare kuko nk’uko mubizi, bariya bantu nta miryango bakigira, ni twe miryuango yabo. Kuki batabivuga?

iganze yanditse ku itariki ya: 25-01-2018  →  Musubize

Birababaje, Ntibikwiye rwose izon... zikihisha mubanyaRnda nukuzihiga zigakatirwa uruzikwiye pe.

kamali yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Birabaje, Ntibikwiye rwose.

kamali yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka