Misa n’amateraniro byakuwe muri Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

Iyo umuhango wo Kwibuka uri buhurirane no gushyingura imibiri yabonetse y’abazize Jenoside bikaba bitari bwubahirize amasaha atatu , CNLG ivuga ko inzego z’ibanze zisuzuma zikagena umwanya ukwiye iyo gahunda iri bukorwemo, bagendeye ku mutekano ndetse no ku buzima bw’abitabiriye uyu muhango.

Kugira ngo amasaha atatu CNLG yageneye igikorwa cyo kwibuka agerweho, byabaye ngombwa ko muri gahunda yo kwibuka ikuramo misa cyangwa amateraniro akorwa n’abanyamadini n’amatorero muri gahunda zo kwibuka zitateguwe n’abanyamadini.

CNLG isaba amadini n’amatorero ko yajya akora amateraniro cyangwa misa mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yaho, kandi bikabera ahandi hatari aho abantu bateraniye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanagennye kandi ko muri gahunda yo kwibuka itateguwe n’idini runaka, nta dini rigomba gusumba irindi muri uwo muhango bityo, umwanya wo gusenga ukazaba ari iminota icumi kandi isengesho rizajya rikorwa n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bawitabiriye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe n’idini runaka, cyagwa se itorero ryemewe n’amategeko bibuka bagenzi babo bazioze Jenoside yakorewe Abatutsi, CNLG ivuga muri aya mabwiriza ko kwibuka bizajya bikorwa mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bitabangamiye amategeko agenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byemejwe ku mpamvu z’uko ngo abibuka bose bataba ari abakirisitu, kandi ngo amasengesho atwara umwanya munini muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge akaba umwe mu bayoboye Itorero ry'Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba umwe mu bayoboye Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, akaba yarahoze ari umuyobozi w’Itorero Anglican mu Rwanda, avuga ko aya mabwiriza atarayabona, ariko yazagira byinshi ayavugaho amaze kuyasoma akayasesengura akamenya impamvu CNLG yabihisemo gutyo.

Yagize ati ”Sindasoma ngo ndebe iryo tangazo ariko ubwo hari ikindi basimbuje inyigisho. Nemera ko hagombye kuba umwe waduhagararira akigisha urukundo rw’Imana ruduhuje twese”.

Rtd Bishop Rucyahana avuga ko inyigisho zigishwaga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa ku bantu bose, baba abakirisitu n’abatari bo, baba bemera Imana cyangwa batayemera.

Ati”Kumenya Imana no kuyubaha, kwimika ubukirisitu, ubuvandimwe n’urukundo bireba buri wese hadashingiwe ku idini runaka”.

CNLG ivuga ko mu rwego rwo kurinda abantu umunaniro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya utagomba kugenwa ingano yawo ari uwagenewe umushyitsi mukuru gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Mwaramutse nshuti bavandimwe, nukuri iki iyi gahunda ya CNLG ndagishyigikiye akenshi muri gahunda ahantu runaka tuba twibutse usanga Misa cyangwa amateraniro bitinda kandi njyewe uko nabibonye buri dini cyangwa itorero baba basa naho barwanira kugaragara muri uwo muhango cyane. Namwe nimumbwire muzi umwanya misa itwara kugirango ihumuze.ubwo koko murumva icyo gitekerezo atari inyamibwa.

Funny yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

CNLG Twemera uburyo itegura ibiganiro na gahunda yo kwibuka buri mwaka ariko basuzume neza ingingo yo gukuraho amasengesho bashingiye kukurinda abantu umunaniro kuko muri mata 1994 twamaze iminsi myinshi twihisha ubundi tukiruka kugezubwo Imana ifatanyije n’Inkotanyi babashije kurokora abari bakiriho rero umunaniro w’umunsi umwe numva utabuza abantu kwibuka banashimira imana yabarokoye.

Innocent yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Mbere yo gufata icyemezo cyo gukuraho amasengesho mugihe cyo kwibuka,muba mwagiye inama nano bireba?ngo impamvu nukugirango abantu badahagarara igihe kirekire?abishwe se bari bicaye?mwajye mureka gusohora amagambo nkaye mugihe nkiki.
Icyintu cyose cyakorwa kitarimo guhumurizwa no gukomezwa n’Imana bicishijwe mu isengesho kiba ari ubusa.
Kandi mbomeyeho gusaba ababa babitekereje bajye bashaka ibyubaka bareke gusenya Imitima yabantu yarimaze koroherwaho gato.
Kuko nsanga ari agashinyaguro nabyo,ese musanga nta byiza mwakongeramo ahubwo hanyuma abadafite umwanya wo guhagarara bakaryama,ko nta mategeko abihana,ariko akakanya koko?mwakihanganye ko inkovu zikiri mbisi.Imana ibahe ubwenge no gishishoza ku myanzuro mujya mufata nyamara ibabaza benshi.
Nkaba ndangiza mbasaba ko amasengesho yagumaho kuko afasha imitima yabakomerekejwe.

Fofo yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

CNLG yibukeko abacu twabuze baremwe mwishusho y’Imana bakicwa nabandi baremwe mwishusho y’Imana nange ndemeranya na Musenyeri Rucyahana hakagombye gufatwa umwanya bakigisha urukundo rw’Imana abishe abacu nirwo babuze none ngo iminota icumi!! yongerwe ibe nka 40 wenda 30 yinyigisho naho 10 ibe iyisengesho ariko kuki mbona Rwanda utangiye kwigizayo Imana!!!! aho ugeze Rwanda nukubera abagize umwete wo kugusengera Rwanda.

venuste yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

ubundi s kwibuka no gusenga bihurira he? hari uwakeka ko ntaho bitandukaniye ariko nanone jye numva ntaho bihuriye. Yego Kwibuka bitarimo ijambo ry’Imana rihumuriza abarokotse no kubizeza ko ababo babuze bazabonanira mu ijuro nako ntikwaba guhamye, ariko kuba bashyizemo iminota mike yiryo jambo ndumva nta kibazo maze ahasigaye umuhango wo kwibuka ugafata umwanya wawo uhagije pe

Kanziga yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

urwanya iki cyemezo turamenya uwo ari we

Murekezi yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Nyumvira nawe imitekerereze yawe kweri! Urambabaje. Hahhh

Ndebera yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

umuntu ufashe uyu mwanzuro ubundi yari yaragiye he koko?byari byarancanze nanjye

Nzega yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

hari abayobozi b’amadini bamwe n’abandi baturage bajijisha ko baje kwibuka bakihisha inyuma yuko gutinda kwayo materanira cg misa maze umwanya wo kwibuka wakurikiraho, hatangwa ubuhamya cg se ibiganiro runaka ugasanga abantu bayura, abandi bibereye mu byabo. ariko niba focus ari ukwibuka, buri wese uhari azaba abirimo n’umutima n’imitsi yose. iki cyemezo ahubwo yatagira ukitambika numwe

Gaspard yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

ibi birumvikana cyane rwose

akaliza yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

birumvikana, iminota 10 yo gusenga ku bakirisitu irabaye ahasigaye imihango yo kwibuka igafata umwanya uhagije,bravo rwose

Murekeyisoni yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

congz CNLG, ubundi se kudutinza mu masengesho twanamye aho abacu baguye bivuze? niba hari umwanzuro ushimishije kuva u Rwanda rwabaho uyu ni uwambere

Karambizi yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

ibi birumvikana ariko niba ari ukruinda abantu umunaniro aba amasengesho bagakwiye nabo kwihutsha gahunda zabo ni ibintu byoroshye cyane

akaliza yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Mwiriwe banyarwanda banyarwandakazi, rwose Leta nirebane ubushishozi kuri iyi gahunda itari nziza kandi itaboneye ya CNLG kuko amadini ntakwiye guhezwa mu bikorwa byo kwibuka mu buryo bumwe cg ubundi. Mzee Rucyahana ndagushyigikiye rwose komeza udukorere ubuvugizi ndetse na CNLG yongere ishishoze neza irasanga yari yibeshye maze yisubireho.Murakoze!

alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka