Misa n’amateraniro byakuwe muri Gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), yatangaje ko umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi utagomba kurenza amasaha atatu mu rwego rwo korohereza abawitabiriye barindwa umunariro ukabije.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG

Iyo umuhango wo Kwibuka uri buhurirane no gushyingura imibiri yabonetse y’abazize Jenoside bikaba bitari bwubahirize amasaha atatu , CNLG ivuga ko inzego z’ibanze zisuzuma zikagena umwanya ukwiye iyo gahunda iri bukorwemo, bagendeye ku mutekano ndetse no ku buzima bw’abitabiriye uyu muhango.

Kugira ngo amasaha atatu CNLG yageneye igikorwa cyo kwibuka agerweho, byabaye ngombwa ko muri gahunda yo kwibuka ikuramo misa cyangwa amateraniro akorwa n’abanyamadini n’amatorero muri gahunda zo kwibuka zitateguwe n’abanyamadini.

CNLG isaba amadini n’amatorero ko yajya akora amateraniro cyangwa misa mbere y’igikorwa cyo kwibuka cyangwa nyuma yaho, kandi bikabera ahandi hatari aho abantu bateraniye bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanagennye kandi ko muri gahunda yo kwibuka itateguwe n’idini runaka, nta dini rigomba gusumba irindi muri uwo muhango bityo, umwanya wo gusenga ukazaba ari iminota icumi kandi isengesho rizajya rikorwa n’umwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bawitabiriye.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byakozwe n’idini runaka, cyagwa se itorero ryemewe n’amategeko bibuka bagenzi babo bazioze Jenoside yakorewe Abatutsi, CNLG ivuga muri aya mabwiriza ko kwibuka bizajya bikorwa mu buryo bujyanye n’ukwemera kwabo, bitabangamiye amategeko agenga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byemejwe ku mpamvu z’uko ngo abibuka bose bataba ari abakirisitu, kandi ngo amasengesho atwara umwanya munini muri iki gikorwa cyo kwibuka.

Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge akaba umwe mu bayoboye Itorero ry'Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge akaba umwe mu bayoboye Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana

Bishop John Rucyahana, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, akaba yarahoze ari umuyobozi w’Itorero Anglican mu Rwanda, avuga ko aya mabwiriza atarayabona, ariko yazagira byinshi ayavugaho amaze kuyasoma akayasesengura akamenya impamvu CNLG yabihisemo gutyo.

Yagize ati ”Sindasoma ngo ndebe iryo tangazo ariko ubwo hari ikindi basimbuje inyigisho. Nemera ko hagombye kuba umwe waduhagararira akigisha urukundo rw’Imana ruduhuje twese”.

Rtd Bishop Rucyahana avuga ko inyigisho zigishwaga mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa ku bantu bose, baba abakirisitu n’abatari bo, baba bemera Imana cyangwa batayemera.

Ati”Kumenya Imana no kuyubaha, kwimika ubukirisitu, ubuvandimwe n’urukundo bireba buri wese hadashingiwe ku idini runaka”.

CNLG ivuga ko mu rwego rwo kurinda abantu umunaniro mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umwanya utagomba kugenwa ingano yawo ari uwagenewe umushyitsi mukuru gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

mwiriweneza njyewe ndavuga kubintu bimwe mbona bimbabaza mumugi mubicebimwe nabimwe byumugi WA Kigali ubobwo umuntu ahaca Hamwe hacyiguye kandi mumasaha yokwibuka...... njyewe numva hose bazajya bacyinga bakitabira ibiganiro kuko nabatwibuka barabantu kandi nacyiriyagihe ntakazi kakorwaga ndumva buriwese yakwitabira ibiganiro kuko birababaza iyo ntamuntu ucyitabira ibiganiro rwose mubirebeho bikosorwe urakoze

ntawigira Emmy yanditse ku itariki ya: 29-03-2018  →  Musubize

Ntabwo dukwiriye kwirengagiza imana,kuko tugomba kubasabira.amasaha atatu ni make kuko tuva imihanda yose tugiye kubunamira,no kubibuka.

Goretti yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Most outrageous and offensive decision I have heard from.a Public official . I hear the guy is a former catholic priest ! Sad because I think he should know better about right to worship! Sheer ignorance from this guy! I will give him one simple advice : take out your personal feelings and baggage out of this when you are making decisions that affect people of different backgrounds and sensitivities. Get better on being a leader . I hope someone is paying attention on this matter to bring some sanity.

Kayondo yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Ejo numvise ikiganiro cyacishijwe kuri Radio y’igihugu numva ngize ubwoba!?Aho igihugu nk’u Rwanda twemerera umuntu kujya guhakana Bible?!None no mu biganiro byo kwibuka abacu,amasengesho ngo nagabanywe?!Rwanda ni iki wishingikirije?!Amerika ubwayo Super power perezida arahirira kuri Bibiliya,baramusengera,arangiza ijambo rye avuga "God bless America",
1.Ese u Rwanda nitwimura Imana,yadushoboje kwivana mu icuraburindi rya Genocide,muragira ngo twimike iki?
2.Ese ko nkomoje kubyo Mugabo John wari mu kiganiro "isi n’abantu" yavuze ati "u Rwanda nta madini dukeneye..." ibi byo kugabanya umwanya nicyo byerekana?!
3.Ese koko niba abantu basigaye bagera aho bajya gusengera mu buvumo nahe hose bashaka ibisubizo ku bibazo badashobora kubonera ibisubizo ubwabo,ntabwo mubona ko ari uko hari ibitagenda neza badatinyuka kuvuga batinya kuraswa nkaza mpunzi duheruka kumva zazize ko zavuze ko zishonje?

Nyamara Rwanda shishoza hari Imana yagukuye mu buhungiro igusubiza iwanyu...!Hari Imana yakurokoye...Hari Imana yagukuye muri Congo...!

Betty yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ndagira ngo nkubwire ko uRwanda rwemera Imana cyane ndetse ariko si igihugu gishingiye kw’idini runaka. Niba numvise neza ibyo CNLG ivuga, ni ukugabanya umwanya w’amasengesho mugihe hari gahunda yo gushyingura imibiri mucyubahiro. Nawe urabizi neza ko hari igihe amasengesho yamaraga amasaha arenga 3 hagakurikuraho no guherekeza imibiri. Ibi byatumaga hari abantu benshi bagwa isari cg bakaba bagira ibindi bibazo bijyanye nubuzima.
Naho kubyo Mugabo yavuze mukiganiro, yanengaga uburyo amadini akoramwo bitajyanye n’iyoboka Mana ahubwo banyirayo bishakira inyungu cyanecyane.

DIDI yanditse ku itariki ya: 3-03-2018  →  Musubize

Ba bishop kuki batibutse gusengera abapfaga muri mata
nyamara umubaza uko bicaga ati nari ndwaye ndimunzu ahhhhh
murabashoboye nibashake indi turufu yo kwimenyekanisha.....

icment yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

jye ndabona ntemeranya nawe rwose nubwo biri munsingano ze ariko kutubuza kwibuka abacu ukatugenera amasaha 3 ejo azavaho! sinumva impamvu yatuma tudasenga ngo tubature Imana; rwose yatandukiriye.

mbega yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ariko se ko habaho umuhango ukitirirwa izina, Leta ikaba ishaka guhesha uwo muhango agaciro kawo, kuki wumva ko ibyo leta igenera uwo muhango ari bibi? Reka amadini akoreshe umwanya wayo yagenye naho umuhango wo kwibuka uhabwe agaciro kawo hatavanzemo ubwiganze bw’amadini. Ngewe ndashyigikira iyi gahunda yatangajwe na CNLG.

Philip yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ndatangaye, Ibi numurengwe. nabagira Inama ko ibyo mukora byose mwajya muha Imana umwanya wambere kuko musa naho mwibagiwe ikibahatse. ngo misa n’amateraniro bikuwemo kugirango abantu batananirwa!!!. mwarebye ibindi mukuramo gahunda y’Imana mukayireka! Umurengwe wica nk’inzara. Ngaho nababwiriki. ikibabaje nuko ingaruka z’ibyo byose zigera no kubatazi aho ibyo byemezo bifatirwa.

rugira yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Iyi gshunda ni nziza Rwose kuko nubwo amadini n’amatorero aba ashaka kwigaragaza cyane nuko igihe nyacyo bagombaga kugaragara ntibabikoze !! Kuko iyo babikora Jenoside ntabwo yari kugera Ku rwego yagezeho !! Nabo baba bicuza ibyaha ngo barahumuriza imitima y’abarokotse !! CNLG mwakoze gufata uyu mwanzuro . Aho gusengera buri wese arahazi .

Mkz yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

NDABISHYIGIKIYE BYATUMAGA ABANTU BATIBUKA NEZA . TEKEREZA ABANTU BICIWE MU NSENGERO WAJYA NO KWIBUKA UKAJYA MURI RWARUSENGERO CG BAKAZA GUSUBIRAMO BIMWE WUMVAGA MURI GENOCIDE.
BYARI BIBANGAMYE KUBYRYO HARI AHO ABANTU BATARI BAKIJYA KWIBUKA BAKABIKORERA MURUGO

RUKARA yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ndumva @ Abakozi ba CNLG bahagarariwe na Dr Bizimana Jean Damascene gutangaza iyi myanzuro n’uburenganzira bwabo ariko haricyo birengagije, abacu twibuka ntabwo tubibuka by’umuhango ahubwo tubibuka kubera impamvu ikomeye ariyo iduhuza, ndabona rero amaherezo bashaka no kuzabikuraho burundu ubwo bigeze kumasaha 3 kandi inzira y’umusaraba abacu banyuzemo irakomeye ari nayo mpamvu kunanirwa cg kunyagirirwa aho twibukira cg inzara yahaturira byose bidusha kwakira ibyatubayeho, cyane ko gukira ibikomere ari urugendo kd dukwiye kurugenda. Kubwanjye rero icyi sicyo gihe cyo guhindagura gahunda cyane ko nubundi sicyo cyatuma abasanzwe bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ababigaragaza batitabira iyi gahunda sicyo kizatuma babyubaha. Plz ntakiba kitwirukansa, mutureke urugendo twatangiye turugende amahoro. Merci

John yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Abanyarwanda bagaragaje gushira amanga,ariko Iby’Imana dukwiye kubigendamo gake,ndetse duhinda umushyitsi Uwiteka atarakara akerekana ko tudahwanye nawe. Ikindi,iki sicyo gihe cyo kwiga kuby’icyunamo. ibyo bizagibweho impaka mukwa cumi kugeza mukwa cuminabiri.

Gusenga ni ngombwa,Imana n’abayikorera n’ibahabwe agaciro kabakwiye.

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Muri ayo masengesho muvuga irihatse ayandi ni igitambo cy’ukaristiya. Benshi mu bishwe muri jenoside bahaga agaciro missa.
Ndabona iki cyemezo nta shingiro gifite kuko umwanya w’isengesho ni ngombwa cyane iyo twibuka abacu bishwe rwose. Ndibutsa kandi ko abatutsi bishwe nka 95% bari catholic, bitabujije ko n’andi madini yabasengera ni nako bisanzwe kandi ni byiza. Ku bwanjye ndumva abarambirwa muri gahunda zo kwibuka baba bafite impamvu zabo ku giti cyabo ntibagomba kubitwerera ababa bibuka ababo. Rwose ababirambirwa bibaye byiza ntibajya birirwa baza, cyangwa bakagenda mbere nta wababuza, ariko ni gute tuzashyingura abacu, cyangwa tukabibuka tutabasomeye missa ariyo myemerere yayabanze bakiriho?
Ikindi, isengesho harimo na missa, rifite umwihariko mu kurema umutima abarokotse jenoside no kubafasha guhangana n’icyuho basigiwe n’ababo bishwe muri jenoside n’ibikomere bitabarika by’umutima n’umubiri babana nabyo.
Abaza bitabafasheho nibo tugiye kugenderaho?

shishoza yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka