Minisitiri Uwacu Julienne yaburiye abakibangamira ubumwe n’ubwiyunge

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yihanangirije Abanyangororero bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abadashaka kurangiza imanza za Gacaca.

Mu muhango wo gusoza iminsi 100 yo kwibuka wabereye ku Rwibutso rwa Kavumu mu Murenge wa Kavumu ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, kuri uyu wa 8 Kamena 2016, Minisitiri Uwacu wifatanyije n’Abanyengororero yasabye abaturage cyane cyane abakuze « kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara kuri bamwe no kurangiza kwishyura imitungo batsindiwe mu manza ».

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko nta gihe cyo kurwaza abadashaka kumva kigihari.
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko nta gihe cyo kurwaza abadashaka kumva kigihari.

Minisitiri julienne yagize ati «Abantu bakuru ni bo bakomeje gushuka urubyiruko no kuruha amakuru atari yo barwerekeza ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Abo ntituzakomeza kubarwaza kandi badashaka gukira, tuzafatanya n’inzego dukorana bagarukwe n’ibyo bakora».

Mutabisi Gaspard, warokotse Jenoside wo mu Murenge wa Kavumu, avuga ko muri ako gace hakunze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside ahanini ishingiye ku bafite benewabo bakiba mu mashyamba ya Kongo.

Avuga kandi ko hari abacunga imitungo y’abarokotse Jenoside bagiye bahohoterwa ndetse bamwe bakanicwa.

Niyonsenga Jean d’Amour, uhagarariye abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Ngororero, yagaragarije Minisitiri Uwacu ko ikibazo cy’imitungo itarishyurwa kibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati «Hari imitungo myinshi itarishyurwa kandi abantu batsindiwe. Bidindiza ubumwe n’ubwiyunge kuko ntiwakwiyunga neza n’umuntu mugifitanye urubanza».

Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abarushuka.
Urubyiruko rwasabwe kwima amatwi abarushuka.

Minisitiri Uwacu yasabye ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe na Kuradusenge Janvier, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, kwihutisha kurangiza imanza za Gacaca hifashishijwe uburyo bwose buteganywa n’amategeko kandi bigakorwa vuba.

Yagize ati «Ntabwo tuzahora dusubira mu bintu bitarangira, ubuyobozi bw’akarere n’abandi mufite inshingano n’uburenganzira bwo kurangiza imanza nimuvane iki kibazo mu nzira kandi mubikore byihuse».

Imanza za Gacaca zitararangizwa mu Karere ka Ngororero ni igihumbi na cumi n’eshashatu zifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 771 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwibutso rwa Kavumu rwasorejweho ibikorwa rusange byo kwibuka muri aka karere rushyinguwemo abantu 367.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka