MINALOC yagabiye inka 15 Abanya-Bisesero barokotse Jenoside
Itsinda ry’abantu 30 bahagarariye abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu Karere ka Karongi.
Ubwo basuraga urwo Rwibutso, tariki ya 07 Kamena 2017, banagabiye inka 15 imiryango y’Abanya-Bisesero barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo bakozi babanje gusobanurirwa uburyo abashyinguye muri urwo rwibutso bishwe babanje kugira ubutwari budasanzwe aho bahanganaga n’ibitero by’interahamwe n’abasirikare bitwaje intwaro nini mu gihe bo bakoreshaga amabuye gusa.
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, yahamagariye Abanya-Bisesero barokotse Jenoside gukomeza kurangwa n’ubutwari bagaragaje birwanaho.
Agira ati ʺUbutwari mwahoranye mwanakoresheje mu kwirwanaho munabukoreshe kugira ngo turwane no kuva mu ntambara y’ubukene, mubukoreshe mu iterambere.
Kandi ntabwo muri mwenyine kuko Leta y’u Rwanda ntizahwema kureberera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.ʺ
Abahawe izo nka bashimiye MINALOC uburyo yabatekerejeho; nk’uko byavuzwe na Musabyimana Ezra.
Agira ati ʺNyakubahwa Minisitiri turabashimira kuba mwaricaye mugatekereza koroza abatishoboye barokotse Jenoside bari mu Bisesero ariko mudushimirire Perezida wa Repubulika uhora atureberera buri munsi mumutubwirire muti turamushimiye Abanya-Karongi by’umwihariko Abanya-Bisesero.”
Ikindi ni uko tuzorozanya, kandi kuva kera niwo muco w’Abanya-Bisesero ntawatungaga mugenzi we adafite icyo atunze.ʺ
Muri gihe Abanyarwanda bakomeje Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, MINALOC imaze gutanga inka 100 mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bazashyireho gahunda urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside bazasure urwibutso rwa bisesero basobanurirwe amateka yaharanze yose kuko nka bana bavutse nyuma ya jenoside harimo abatayazi