Mbuye: Imibiri yangirikiraga mu rwibutso rushaje igiye kwimurwa

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango baravuga ko Urwibutso rwa Mbuye rugiye gusubiza agaciro ababo biciwe ku gasozi ka Nzaratsi, bagashyingurwa mu buryo buciriritse

Urwibutso rushya rwa Mbuye rugiye kwimurirwamo imibiri yangirikiraga mu rushaje
Urwibutso rushya rwa Mbuye rugiye kwimurirwamo imibiri yangirikiraga mu rushaje

Nzaratsi, y’Abadanga umusozi wahoze witwa Nyamuremure, yaje kwitwa Karuvariyo kuko hicirwagaho Abatutsi bari bawuhungiyeho babanje gushinyagurirwa, nk’uko byagenze kuri Yezu Kristu ku musozi wa Karuvariyo uzwi muri Bibiriya.

Karori Habonimana uhagarariye Umuryango w’abacitse ku icumu i Mayunzwe, avuga ko mu 1995 imibiri y’abiciwe hirya no hino yangirikiraga kuka rubanda, bigatuma bitabaza Urwibutso rugizwe n’imva itabwa kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe.

Agira ati “Abacu bari bandagaye hirya no hino ku misozi baribwa n’imbwa, ariko kubera uru rwibutso duhawe tuzabasha kubungabunga amateka ya hano”.

Urwibutso rushaje rwari rushyinguyemo imibiri ku buryo butanoze neza
Urwibutso rushaje rwari rushyinguyemo imibiri ku buryo butanoze neza

Eduard Belgique Komiseri ushinzwe kwibuka mu Murenge wa Mbuye avuga ko Nzaratsi, Kangoma na Mayunzwe, harokotse abantu bakeya na bo ubu bakaba bari bababajwe no kuba ababo bagishyinguye nabi.

Avuga ko ashimira Leta yakoze uko ishoboye ababo bakabonerwa urwibutso rubabereye ugereranyije n’urupfu rw’agashinyaguro bishwe.

Agira ati “Biradufashishije cyane, imibiri y’abacu yari irimo kwangirika, ariko tubonye urwibutso rushya, tuzajya tuza kubibuka, kuko bagiye tukibakunda. Abavuka hano batahatuye bazajya baza bamenye amateka y’ababo”.

Urwibutso rushya rufite ahantu hasa neza kandi hisanzuye hazashyirwa imibiri ku buryo itazongera kwangirika
Urwibutso rushya rufite ahantu hasa neza kandi hisanzuye hazashyirwa imibiri ku buryo itazongera kwangirika

Uwimana Fortunee Umunyamabanga Nshingwabiorwa w’Akarere ka Ruhango, avuga ko Urwibutso rwa Mayunzwe rwubatswe hakurikijwe gahunda y’igihugu yo gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko Urwibutso rwa Mbuye rwatwaye miliyoni zigera kuri 64 frw, arimo n’ayahawe abaturage bimuwe mu nkengero z’aho bari bashyinguye mu rwibutso rushaje.

Nta mibare nyayo y’abazashyingurwa mu Rwibutso rushya rwa Mbuye, kuko usibye abasaga 400 bakuwe ku musozi wa Nzaratsi, hanashyinguye imibiri y’abatutsi bahahungiye bavuye mu cyahoze ari Komini Tambwe yose, abavuye Ntongwe, Bugesera na Kigali.

Gahunda yo gushakisha imibiri yo gushyingura muri uru rwibutso yaratangiye
Gahunda yo gushakisha imibiri yo gushyingura muri uru rwibutso yaratangiye
Ishyinguye nabi nayo iri gutabururwa ngo yimurwe
Ishyinguye nabi nayo iri gutabururwa ngo yimurwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU MWAKA WARUKWIYE KURANGIRA ABAVANDIMWE BOSE BABONETSE, BASHYINGUYE AHANTU HADAKWIYE BASHYINGUWE.MUCYUBAHIRO ABANANGIYE KWIMURA IMIRAMBO YABABO IKEGERWA KUGIRANGO BABYUNVE KANDI BABYAKIRE IMYAKA 24 NTISIGE ICYO GIKORWA KITARANGIYE ABARI KULI UWO MIRIMO MUKOMERE*

gakuba yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka