Kwiyubaka ntibishoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare - Dusingizemungu

Perezida wa Ibuka Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yibaza ukuntu abarokotse bo mu Karere ka Huye baziyubaka, mu gihe n’ibyo bemerewe n’ubuyobozi bitabageraho.

Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu
Perezida wa Ibuka, Jean Pierre Dusingizemungu

Yabigarutseho tariki 29 Mata 2018, ubwo abatuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bibukaga jJenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Umujyi wa Butare wari utuwe n’abantu benshi tuzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bakomeye, bagatuma uba umujyi wa kabiri w’igihugu.

Igihe twibuka tugomba kubisubiramo, kuko ntabwo dushobora kubwirwa gusa ngo twiyubake, kandi ibyagatumye twiyubaka abantu batabibona kimwe.”

Ibyo avuga abihuriraho na bamwe mu batuye aka karere, bavuga ko ibigo bya Leta byari bisanzwe bifite icyicaro mu mujyi wa Butare byimukiye i Kigali n’abenshi mu banyeshuri bigaga mu ishami rya Kaminuza ry’i Huye bakahimurwa.

Byatumye ubucuruzi muri uyu mujyi bucumbagira, amazu y’amagorofa yahubatswe abura abayakoreramo, bituma n’abandi basabwa kuyubaka bifata.

Mu myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka kubera i Gatsibo guhera tariki 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe, harimo uvuga ko ibigo bimwe mu byari bifite icyicaro i Huye kigomba kuhasubizwa.

Uyu mwanzuro uravuga ngo “Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi.”

Nyamara urebye, n’abayobozi b’ibyo bigo basabwe kugarura ibyicaro byabyo i Huye ntibahaba nk’uko bisobanurwa na Perezida wa Ibuka.

Ati “Mperutse gufata terefone, mpamagara batatu muri abo bayobozi bagarutse ino aha, nti ese utuye he ngo nzaze ngusure tuganire? Ati ndaza ngafata icyumba mu babikira cyangwa ahandi. Numva ntagarukana umuryango, abana ntibakwiga hano i Butare.”

Nyamara Prof. Dusingizemungu we avuga ko ari amashuri, ari n’ibindi bya ngombwa byabafasha mu buzima i Huye bihari.

Yasabye Depite Kayitare wari waje mu gikorwa cyo i Ngoma, yemeye ko azageza iki kifuzo ku nteko ikabikorera ubuvugizi.

Ati “Ntabwo bagombye kujya bavuga ngo mwiyubake, buri munsi mwiyubake, nyamara hari abafunga amaferi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Prof. Dusingizemungu se uravuga urabizi. Abantu nkawe bareba kure, batinyuka kuvuga uko kuri ko icyari Butare kiri gusenyuka bari hake muri uru Rwanda.
Naho abo badepite basohoka ku rutonde rw’amashyaka n’umuryango nibyo bahagarariye. Ibaze ko ayo mazu ya Kaminuza yacumbikirwagamo abanyeshuri bimuriwe i Kigali abanshi ari abana bava mu miryango itishoboye, ubu bari kwanagra muri Kigali. Wakwiyuka ute ubaho nabi, ireme ry,uburezi ryavahe?
Prof rwose Imana iguhe umugisha nibura abafata ibyemezo bazabisoma bagire icyo bakora.

Kurawige yanditse ku itariki ya: 2-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka