Kwihindura Umutwa byatumye abasha kurokoka Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Simugomwa Stanislas wari wahungiye mu bitaro bya CHK (CHUK ubu) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuyirokoka abikesha guhindura ahari handitse mu irangamuntu ye ko ari Umututsi, akandikamo ko ari Umutwa.

Muzehe Simugomwa Stanislas yigize umutwa bituma aca kuri bariyeri y'interahamwe anarokoka Jenoside
Muzehe Simugomwa Stanislas yigize umutwa bituma aca kuri bariyeri y’interahamwe anarokoka Jenoside

Uyu musaza w’imyaka 62 wari utuye mu Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, yabivugiye mu buhamya yatanze kuri uyu wa 18 Gicurasi 2018, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 24 Abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi b’icyahoze cyitwa CHK, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Simugomwa ubusanzwe wari umushoferi ngo yageze muri ibyo bitaro ku ya 11 Mata 1994, ariko na ho ngo asanga hameze nabi kuko ubwicanyi bwari bwatangiye, ariko akabura ukundi abigeza agafunga umwuka akahaba.

Agira ati “Narahageze, umuntu umwe ahita ampa imyenda y’abaganga ndambara, ndipfuka ahantu hose ku buryo ntawapfaga kumenya kuko hari n’abandi baganga bari bavuye ahandi. Natangiye kujya mfasha abaganga barimo kuvura inkomere, ariko iyo byabaga byakomeye cyane nkihisha”.

Ngo yabaye aho igihe kirekire, mu buzima bugoye burimo kwiheba, inzara ari yose ku buryo ngo yatungwaga na serumu kimwe n’abandi batutsi bake bari bahari.

Inkotanyi zitangiye kurwanira muri Kigali, ngo bateguye guhungira i Kabgayi hamwe n’abicanyi ariko ihurizo riba indangamuntu.

Ati “Nafashe urushinge na ‘bistourie’ mpindura indangamuntu yanjye nigira umutwa, iza bagenzi banjye nzishyiraho hutu, igihe kigeze turagenda.

Ibitaro bya CHUK byabereyemo ubwicanyi bw'indengakamere mu gihe abari babirimo bari bizeye gukira
Ibitaro bya CHUK byabereyemo ubwicanyi bw’indengakamere mu gihe abari babirimo bari bizeye gukira

Twageze kuri bariyeri yari iri ku Kamonyi bankura mu modoka ngo ndababeshya sindi umutwa ariko ngakomeza nivugira urutwatwa birabayobera”.

Arongera ati “Haje umugabo ambaza niba nzi umutwa witwa Bwanakweri w’i Nyanza, ngo nimumenya barandeka nkomeze.

Namubwiye ko ari datawacu tunabyinana mu Rukerereza kuko nari muzi, bahita bandeka ndagenda, tugeze i Kabgayi dusanga Inkotanyi zahafashe ndokoka uko”.

Simugomwa avuga ko kuba yaravuye muri CHK batamwishe ari ubuntu bw’Imana, kuko ngo hari abasirikare bitwaga ko barinda ibitaro ariko bagafatanya n’abaganga kwica Abatutsi aho kubavura ku buryo ngo haguye imbaga itabarika, imirambo igapakirwa amakamyo ikajya kujugunywa.

Umuyobozi w’ubu w’ibyo bitaro Dr Theobald Hategekimana, avuga ko bitumvikana ukuntu umuganga yica kandi agomba gutanga ubuzima.

Ati “Muri Jenoside aha hari abarwayi benshi, bazaga bazi ko baje kuvurwa bagakira ahubwo baricwa. Ntibyumvikana ukuntu abaganga bica abo bashinzwe gukiza, batatiye igihango. Ubu turibuka tunereka abatugana ko hano tuvura Umunyarwanda tutavura ubwoko”.

Yongeraho ko icyo gikorwa cyo kwibuka bazagikomeza, banaremera abacitse ku icumu nk’uko basanzwe babikora, uyu mwaka ngo bakaba bateganya guha inka 16 abarokotse b’i Rulindo.

Umuyobozi w'ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana acana urumuri rw'ikizere mu muhango wo kwibuka
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK, Dr Theobald Hategekimana acana urumuri rw’ikizere mu muhango wo kwibuka

Kugeza ubu abakozi b’ibitaro bya CHK bibukwa bishwe babashije kumenyekana ni 68, ariko abarwayi n’abarwaza bishwe bo ngo umubare nturamenyekana, gusa ngo bari benshi cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka