Kwibuka abakozi bazize Jenoside ngo ni umwanya wo kunoza imikorere

Kuri uyu wa 30 Kamena 2016, mu Karere ka Kamonyi bibutse abakozi 18 bahoze bakorera amakomini ya Runda, Taba, Kayenzi, Musambira, Rutobwe na Mugina; bazize Jenoside yakorewe Abatutdi.

Muri Kamonyi bibutse abari abakozi b'abakomini bazize Jenoside.
Muri Kamonyi bibutse abari abakozi b’abakomini bazize Jenoside.

Abo mu miryango y’abibukagwa bagaye ababishe nyamara bo batarahwemaga gukorera igihugu nubwo batotezwaga.

Mukaminega Epiphanie ati «Aba babyeyi bacu, abavandimwe n’abafasha kuri bamwe , babayeho mu buzima bugoye cyane , aho bateshwaga agaciro bagasuzugurwa mu kazi, bakitwa ibyitso, bagafungwa , aho bishwe n’abo bayoboraga bagambaniwe n’abo bakoranaga birababaje».

Mukaminega wibuka umubyeyi we wakoreraga Komini Taba, amushimira ko yari yarajyanye abana mu ishuri. None ku bw’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, abasigaye bakomeje kwiga bakaba baraminuje.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Tuyizere Thadee, agaya akagambane bamwe mu bakozi bagiriye bagenzi babo. Yaboneyeho kwibutsa abakozi b’akarere ko mu kazi abakorana baba bameze nk’abavandimwe.

Ati «Iyo urebye abantu twibuka none uko ari 18, usanga abo bakoranaga ari bo bagize uruhare mu kubambura ubuzima. Buriya mu buzima bw’akazi, akenshi abakozi ni nk’abavandimwe bafatanya muri byose, ariko si ko byagenze, bagize uruhare mu kugambanira abo twibuka.»

Abafite ababo bakoreraga amakomini bishwe muri Jenoside babibuka.
Abafite ababo bakoreraga amakomini bishwe muri Jenoside babibuka.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umusaruro wavuye ku mbuto y’imiyoborere mibi. Perezida wa Ibuka, Murenzi Pacifique, arasaba abayobozi n’abakozi batanga serivisi kwirinda amacakubiri mu kwakira ababagana.

Yagize ati «Ni byiza kugira ngo tubyibuke , dufatanye twumve ko umuntu uri gutanga serivisi atazitanga mu izina rye, ahubwo agomba kuzitanga mu izina rya bose».

Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, hashimwa ubutwari bw’uwari Burugumesitiri wa Komini Mugina, Callixte Ndagijimana, wanze ko abatutsi bo ku Mugina n’abari bahahungiye bicwa kugeza babanje kumwica.

Ku rundi ruhande ariko, hagawa ubugwari bwa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Komini Taba, wagize uruhare mu kwica abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka