Kwandika Ubuhamya kuri Jenoside biruhura umutima wa nyirabwo

Imwe mu ntwaro yo guhangana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukwandika ukuri kw’ibyabaye ku Batutsi bishwe mu gihe cya jenoside na mbere yayo, kugira ngo bitazasibangana.

Nubwo abandika ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri bake, abandi bikabananira kubera ubushobozi buke, hari bamwe bagerageza.

Ibi bigatuma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi amenywa cyane cyane n’abato bavutse nyuma yayo, akanasakara hose ku isi kandi ntazasibangane, bigafasha kwirinda ko hari ahandi Jenoside yazongera kuba ku isi.

Murekatete Angelique wakuriye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari uwa gatatu mu bana batandatu bavukanaga.

Ni umwe mu bagerageje kwandika ubuhamya bw’ibyamubayeho n’umuryango we muri Jenoside, abicisha mu gitabo yise “Surviving the Stone: My Story of the Rwandan Genocide”.

Ugenekereje Umutwe w’iki gitabo urasobanura uburyo Murekatete yarokotse amabuye yari agiye kwicishwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gitabo hanagaragaramo ubuhamya bushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kera, bitandukanye n’ibivugwa n’abayipfobya bavuga ko yatewe n’ihanuka ry’indege ya Perezida Habyarimana.

Murekatete Angelique mu buhamya bwe, avuga ko bari baramwise ‘Rucumu’ bamuhora ko yari muremure. We n’abavandimwe be ngo kuva mbere ya Jenoside bahoraga birukankanwa ku musozi baterwa amabuye.

Ati “Umunsi umwe baranyirukankanye kuva i Gikondo kugera i Nyamirambo ndabasiga ntibamfata, ngezeyo ngira Imana mpura n’umuntu w’Umurundi anjyana i Burundi.

Nageze i Burundi Jenoside ihita itangira sinahatinda bahita banjyana muri Tanzaniya aba ari ho mba, ngaruka mu Rwanda Jenoside irangiye.”

Akomeza agira ati “ Jenoside yakorewe Abatutsi yantwaye ababyeyi, inantwara basaza banjye babiri,kwandika ubu buhamya byanduhuye umutima, bituma mbasha gukomeza ubuzima, ndetse no kubasha kongera kumwenyura. Uzasoma iki gitabo bizamufasha gutandukanya u Rwanda rwa none n’urw’icyo gihe.”

Muri iki gitabo umuntu ashobora kugura aciye ku murongo wa Interineti, ngo kugisoma bizafasha buri Munyarwanda kwivanamo iby’amoko, binatoze urubyiruko gukurana umuco w’ubugiraneza, baca ukubiri n’ubugome ndetse n’ubuhemu.

Iki gitabo kije gisanga ikindi cyashyizwe hanze kuri uyu wa 13 Gicurasi 2018, cyitwa "L’Ouragan a frappe Nyundo", cyanditswe na Madame Lyamukuru Felicite.

Iki gitabo cyo cyerekana ubuhamya bw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Seminari ya Nyundo, n’uruhare rw’abihaye Imana muri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congs Murekatete ku gitabo cyiza wanditse kirimo ubuhamya bwawe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Numvaga bibaye byiza inyito y’igitabo (Title of the Book) yahinduka ikaba " My Story of the 1994 Genocide against the Tutsi" kuko ariyo nyito ikoreshwa kandi yemejwe n’umuryango w’abibumbye, aho kuba " My Story of the Rwandan Genocide".

On 26 January 2018, the United Nations General Assembly adopted draft resolution A/72/L.31, designating 7 April as the International Day of Reflection on the 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda, recalling that Hutu and others who opposed the genocide were also killed. The new resolution amends the title of the annual observance, which was originally established on 23 December 2003 (A/RES/58/234) as International Day of Reflection on the 1994 Genocide in Rwanda. Wareba n’undi mwanzuro (UN SECURITY COUNCIL RESOLUTION 2150 nawo uvuga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byaba byiza rero tugiye dukoresha inyito nyayo (The 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda) dore ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha inyito " The Rwandan Genocide" bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Merci,

Mafeza
Research Fellow/CNLG

Mafeza yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Mafeza Urakoze cyane Gushimira uyu mukobwa wacu MUREKATETE kandi ukamugira inama yo guhindura title y’iki gitabo cye kiza yanditse nanjye nibyo naringiye kumubwira ariko nsanga wabaye inkwakuzi,

Mushiki wanjye MUREKATETE, ntibavuga Rwandan Genocide ahubwo bavuga "The 1994 Genocide against the Tutsi in Rwanda" mu rurimi rwacu ntibavuga Jenoside y’abanyarwanda ahubwo bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

joel habineza yanditse ku itariki ya: 16-05-2018  →  Musubize

Mushiki wacu Angelik arakoze cyane kumva impanuro kdi niyihangane nukuri iki gitabo Nicyiza cyizafasha abadukomokaho kumenya amateka ya genocide yakorewe abatutsi abandi natwe bidutere courage yo kwandika aya mateka atazazima

Nick yanditse ku itariki ya: 17-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka