Kinyinya: Burende yarashwe igiye kurimbura Abatutsi yahinduwemo urwibutso

Burende (blindé) Inkotanyi zarasiye ku gisozi yahinduwe urwibutso rw’amateka, bitewe n’uko yari igiye gutsemba Abatutsi bari bihishe mu mirenge ya Kinyinya, Gisozi na Jabana.

Burende yarashwe n'abasirikar b'Inkotanyi i Kagugu
Burende yarashwe n’abasirikar b’Inkotanyi i Kagugu

Aho iyi burende yarasiwe mu Kagari ka Kagugu hashyizwe urwibutso ndangamateka ruzajya rwibutsa abanya Kinyinya uko batabawe n’Inkotanyi ku itariki 11 Mata 1994.

Mu gitondo cy’uwo munsi hari Inkotanyi zari zaraye zinjiye mu mujyi wa Kigali, zikambitse ku musozi wa Kagugu, nk’uko bisobanurwa na Kalinda Callixte uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kinyinya.

Agira ati “Iyi burende yarashwe yarishoreranye n’izindi ebyiri zari zije kubuza Abatutsi bahungiraga kuri uyu musozi, kuko bari bumvise ko Inkotanyi zahageze.

“Iyi burende iyo itaraswa ingabo za Habyarimana zari zigiye kumara Abatutsi baturukaga hakurya Karuruma, Kabuye, Gisozi, Kagugu na Gaculiro.”

Kalinda avuga ko mu minsi ine Jenoside yari imaze itangiye gukorwa mu gihugu hose, i Kagugu hari hamaze kwicwa Abatutsi bagera kuri 280.

Asaba ko ku rwibutso rwo kuri Burende hakubakwa urukuta kugira ngo ayo mazina y’abishwe bose yandikweho.

Kalinda na bagenzi be bashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi n’abaturage barimo uwitwa Nzabamwita Aloys na bagenzi be batuye ahitwa i Giheka.

Abarokokeye Jenoside i Kagugu bavuga ko aba baturage bashyize mu bwihisho Abatutsi, banashyiraho za bariyeri zikumira Interahamwe kuza kwica abaturanyi babo bahigwga.

Nyuma yo kwibukira kuri Burende, ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 mu Murenge wa Kinyinya byabere ku mashuri y'i Kagugu
Nyuma yo kwibukira kuri Burende, ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 mu Murenge wa Kinyinya byabere ku mashuri y’i Kagugu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Umuhoza Rwabukumba yizeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bufatanije na Ministeri y’Ingabo, bakirimo kubaka urwibutso rwo kuri “Burende”

Kuri urwo rwibutso hari ikibumbano cy’umusirikare umwe warimo kurasa iyo burende; bikaba biteganywa ko hashyirwa undi ndetse n’ibindi bikenewe nk’uko bisabwa n’abaturage.

Urwibutso rwo kuri Burende rwubatswe mu 2017 hakoreshejwe miliyoni 31Frw, nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kinyinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe;
Mwatubatiza ababishinzwe hariya kuri burende,
Niba ntaburyo hategurwa parking kuburyo, byashoboka kuhagarara akanya gato Mugihe
Turi muri citytour.
Murakoze.

K yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

IMANA ihe umugisha FPR yo yatabaye.

IRADUKUNDA PLATINE yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka