Kinazi:Iyo Abatutsi badakomwa mu nkokora n’ubuyobozi umuheto wari kubarokora

Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kinazi by’umwihariko mu Kagari ka Gisali ahazwi nka Gisali na Kibanda mu yahoze ari Komini Ntongwe, bavuga ko umusozi wa Nyiranduga wabarindaga ibitero by’abicanyi kuva mu 1959 Jenoside itangira kugeragezwa.

Umusozi wa Nyiranduga ahahungiraga Abatutsi ba Gisari na Kibanda ndetse n'abo mu tundi duce
Umusozi wa Nyiranduga ahahungiraga Abatutsi ba Gisari na Kibanda ndetse n’abo mu tundi duce

Nyiranduga, ni umusozi uteretse neza kandi ubereye ijisho wo mu Murenge wa Kinazi ahitwa i Kibanda, mu Karere ka Ruhango, hakurya yawo wambutse umugezi w’Akabebya, ni mu Murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, hepfo gato wakwambuka umugezi w’Umukunguli hakaba muri Kamonyi.

Nyiranduga ni umusozi Abatutsi bahungiragaho ari benshi cyane cyane ko imiryango migari yabo yari iwuturiye ari myinshi ku musozi wa Kibanda wose ndetse na Gisari, bityo bakabasha guhangana n’abicanyi iyo babaga babateye, dore ko ngo Abatutsi ba Gisari na Kibanda bari bazwiho kurwanisha umuheto kandi bakamenya kumasha ku buryo ntawabashaga kuwuzamuka abasatira.

Amabuye yo kuri uwo musozi nayo yakoreshwaga nk’intwaro kuko bayifashishaga barwanya abicanyi bageragezaga kuzamuka uwo musozi. Kwirwanaho kw’Abanyamayaga b’aho i Gisari na Kibanda byabaye muri za 59, 63 ndetse na 73 ku buryo bari bamenyereye kwihagararaho ndetse n’inka zabo ntiziribwe nk’uko byagendaga ahandi henshi mu gihugu.

Amabuye ari ku musozi wa Nyiranduga nayo yafashaga abahahungiye kwirwanaho
Amabuye ari ku musozi wa Nyiranduga nayo yafashaga abahahungiye kwirwanaho

Mu 1994 nyuma y’iminsi nk’icumi, indege ya Habyarimana ihanuwe, ni bwo Abatutsi ba Kibanda, Gisari, Mukinga na Mbuye bahungiye ku musozi wa Kibanda kubera kwizera ubutwari bw’Abatutsi baho, dore ko hari imiryango migari yari ihatuye isanzwe izwiho ubutwari nk’Abakatsa, Abasesera, Abashambo, Abahenda n’indi myinshi.

Ahagana mu matariki 10 Mata 1994 Interahamwe zishyigikiwe n’uwahoze ari Burugimesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles zateye urugo rwa Nkeramugaba Alfred i Gisari, umwe mu Batutsi bari bazi kurashisha umuheto cyane, ahangana na zo umwanya munini ariko imyambi iramushirana zibona kumwica.

Urupfu rwa Nkeramugaba rwabaye nk’ikimenyetso cy’uko n’abandi Batutsi baza kwicwa, batangira guhungira kuri Nyiranduga ari beshi cyane, ari naho ibitero by’interahamwe byabasanze cyane cyane mu matariki ya 17 ubwo habaga inama yo kwiga uburyo bukomeye bwo kubarimbura, intambara irarota ariko uko interahamwe zibateye bakazineshwa.

Eddy Mugemana wari muto mu gihe cya Jenoside ndetse umuryango we w’Abakatsa ukaba wari utuye neza mu ibanga rya Nyiranduga, avuga ko yari yahungiye kuri Nyiranduga n’umuryango we ubwo interahamwe zabateraga.

Eddy Mugemana umwe mubari bahungiye ku musozi wa Nyiranduga
Eddy Mugemana umwe mubari bahungiye ku musozi wa Nyiranduga

Avuga ko bwa mbere interahamwe zabanje gutwika zinasenya ingo z’Abatutsi bari batuye mu nkengero za Nyiranduga.

Yagize ati “Interahamwe zaduteye nka saa tanu z’amanywa, twirwanaho abagore n’abana bakazana amabuye abakuru bakayatera, ari nako tubarashisha imyambi turabanesha tubarenza uriya musozi kuko bo batari bazi imirwano irimo imyambi”.

Nyuma y’uko interahamwe zineshejwe, uwari Burugumesitiri wa Ntongwe witwa Kagabo yazanye na Superefe wa Ruhango witwaga Koroni mu modoka ya gisirikre n’abajandarume n’imbunda, basaba ko Abatutsi ngo bitoramo ababahagarariye bakajya kumvikana n’interahamwe, ariko birananirana.

Icyo gihe ngo Superefe yabajije Abatutsi bari bahungiye kuri Nyiranduga ngo icyo bashaka ku bahutu, anavuga ko Abatutsi nibakomeza kurwana, amaraso yabo ashobora kuza kwivanga n’amazi yo mu gishanga cy’Umukunguri kiri munsi y’uwo musozi. Bose baguye mu kantu bibaza ukuntu uwo muyobozi yababwira atyo kandi aribo batewe!

Mugemana avuga ko iryo Jambo rya Superefe ryaciye intege cyane abari bahungiye kuri Nyiranduga ku buryo benshi bigiriye inama yo kuwuvaho kuko babonaga hitabajwe izindi mbaraga zirimo n’imbunda.

Ahashyinguye Nkeramugaba warwanyije interahamwe cyane n'umuheto we
Ahashyinguye Nkeramugaba warwanyije interahamwe cyane n’umuheto we

Ni nako byaje kugenda kuko abari bawuhungiyeho bose bahise bagana mu bice bitandukanye bya Mugina, Kabgayi no kuri Komini Ntongwe ari nako bagendaga bicwa kuko ibirindiro byabo byari byamaze kuvaho. Baba abahugiye ku Mugina ndetse n’abahungiye kuri Komini Ntongwe bose bagerageje kwirwanaho babifashijwemo n’abari bavuye kuri uwo musozi wa Nyiranduga ariko birangira baganjwe n’imbunda na za gerenade z’abasirikare n’abajandarume, bunganiwe n’impunzi z’Abarundi zari i Nyagahama muri Kinazi ndetse n’Interahamwe.

Ubutwari bw’Abatutsi ba Gisari na Kibanda ngo bwari kurokora benshi iyo ubuyobozi butabyivangamo nk’uko byemezwa n’abacitse ku icumu bo muri ako gace.

Mugemana avuga ko Jenoside ntacyo yamariye abayikoze bityo agasaba Abanyarwanda ko imbaraga zisigaye zikwiye kwifashishwa mu kubaka igihugu abasigaye bakarushaho kwiteza imbere no kurwanya ikibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubutwari bw’Abasaza b’i Gisari na Kibanda ntituzabwibagirwa. Gusa mwagiye gitwari kandi tuzabakurikiza. Warakoze Eddy kudusangiza aya mateka

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Turashima cyane Abatutsi ba Gisali na Kabanda barwanye n’interahamwe bakazitsinda, bakanga gupfa batirwanyeho. Thank you for a standing up for your right; thank you for going down valiantly

Eugene Iyamuremye yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

nubwo babishe ariko barintwari sha no mwijuru bazahora babaruta

buteteri yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka