Kabuga: Imibiri irimo gutabururwa muri ‘CND’ ishobora kugera ku 3.000

Mu cyobo kizwi nka CND giherereye mu Gahoromani mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, hamaze gutaburwa imibiri irenga 120 ariko ngo ishobora kwikuba uko bakomeza gushakisha.

Ibyobo byitwaga CND muri Jenoside byavumbuwe i Kabuga, birimo gutabururwamo imibiri y'Abatutsi babyiciwemo
Ibyobo byitwaga CND muri Jenoside byavumbuwe i Kabuga, birimo gutabururwamo imibiri y’Abatutsi babyiciwemo

Iyi mibiri iri gutabururwa mu rugo rw’uwitwa Munderere Jean Bosco, nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

Munderere avuga ko umubyeyi we Samari James ari we wamuguriye ayo mazu atabyemo abantu Samari James.

Ikigaragara ni uko ayo mazu yari mu ruhererekane rurerure rw’igura n’igurisha, kuko uwo Samari nawe yahaguze n’uwitwa Emmanuel Mwesigye, nawe wari warahaguze n’uwitwa Valens Ntaganira nawe wahaguze n’uwitwa Murihano.

Abarokokeye Jenoside i Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, bavuga ko Abatutsi bazanwaga kwicirwa muri urwo rugo, bakuwe mu bice bitandukanye by’i Kabuga no mu nkengero zaho.

Ibyobo byitwaga CND muri Jenoside biri mu rugo rw'uwitwa Munderere, amazu ye akaba akomeje gusenywa no gushakwamo Abatutsi bahaguye
Ibyobo byitwaga CND muri Jenoside biri mu rugo rw’uwitwa Munderere, amazu ye akaba akomeje gusenywa no gushakwamo Abatutsi bahaguye

Muri uru rugo rwa Munderere Interahamwe zari zarahahimbye izina rya CND (Conseil National de developpement), kuko ngo zabwiraga Abatutsi ko bagiye kurahira nk’uko abadepite barahira.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene yagize ati “Turakomeje gucukura no gushakisha kuko ubu tutaragera kuri CND nyirizina. Barateganya abantu 3.000 batawe mu byobo biri hano.”

Abarokokeye Jenoside i Kabuga no mu nkengero zaho, bavuga ko batangiye kwiruhutsa nyuma y’imyaka 24 ibi byobo bya CND byarabuze abantu bo kwerekana aho biri.

Umwe muri bo, Emmanuel Nduwayezu unakuriye Ibuka mu murenge wa Rusororo agira ati “Turumva imitima yacu yatangiye gucya. Gusa icyo nakubwira ni uko abantu bo mu Gahoromani ntawe uvugisha ukuri kuko bakoze ishyirahamwe bita ‘Ceceka.”

Munyaneza Daniel bita Kirenga avuga ko yamaze kumenya umuntu wari inshuti ye witwaga Kalisa, nyuma yo kubona ishati n'ipantaro yakundaga kwambara.
Munyaneza Daniel bita Kirenga avuga ko yamaze kumenya umuntu wari inshuti ye witwaga Kalisa, nyuma yo kubona ishati n’ipantaro yakundaga kwambara.

Ubwo bibukaga Abatutsi baguye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, Visi Perezida wa Sena, Gakuba Jeanne D’Arc yavuze ko abaturiye ibyo byobo bya CND muri Kabuga bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Abo baturanye n’ibi byobo bacecetse, ni ikigaragaza ko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugomba gukurikirana tukaruhuka ari uko irangiye kandi ntikomeze kwanduza abato.”

Uretse mu rugo kwa Munderere, hari ahitwa kuri Kariyeri mu Kagari ka Kabuga ya Mbere, na ho hakirimo gutaburwa imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside. Kuri ubu hamaze kuboneka igera kuri 157.

Bari barahinzeho akarima k'igikoni
Bari barahinzeho akarima k’igikoni
Imyenda n'ibindi bisigazwa bakuye muri icyo cyobo
Imyenda n’ibindi bisigazwa bakuye muri icyo cyobo
Aho imibiri yataburuwe hagiye hagurwa mu ruhererekane y'igura n'igurisha
Aho imibiri yataburuwe hagiye hagurwa mu ruhererekane y’igura n’igurisha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umunyamakuru hindura CND bivuga conseil national de developprmrnt

mubobo yanditse ku itariki ya: 23-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka