“Jenoside yakorewe Abatutsi” ijambo rikorogoshora bamwe mu bayobozi b’Abafaransa

Mu Bufaransa hari abayobozi badakozwa ibyo kwemera uruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigatuma batera ubwoba abifuza izo mpinduka.

Benjamin Abtan, Perezida wa EGAM, avuga ko hari abakumira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benjamin Abtan, Perezida wa EGAM, avuga ko hari abakumira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru leta y’u Bufaransa ifite kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare rwa bamwe mu bayobozi bayoboraga mu gufasha Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, atandukanye kure n’ayo abaturage basanzwe bazi.

“Mu Bufaransa hari ikibazo cy’uko abaturage batazi Jenoside. Iyo ubivuze twe twumva ‘Umututsi, Umuhoro.’” Icyo ni igisubizo Chloe Deverly atanga iyo abajijwe ku cyo we na bagenzi be batekereza kuri Jenoside.

Yongeraho ati “Ntabwo twigeze tubona abaduha ubuhamya, ntabwo tuzi uko byagenze. Mbese ni ibintu bidasobanutse. Nari nziko habaye ibintu bibi birenze ukwemera, ariko sinari nziko nzasanga birenze kure, binafite ubukana kuruta uko nabitekerezaga.”

Deverly w'imyaka 18, avuga ko benshi mu baturage b'Abafaransa batazi uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Deverly w’imyaka 18, avuga ko benshi mu baturage b’Abafaransa batazi uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Develry w’imyaka 18, ni umwe mu Bafaransa bazanywe n’umuryango EGAM, umuryango wiyemeje kumenyekanisha ukuri no kotsa igitutu leta y’u Bufaransa ikemera uruhare yagize muri Jenoside.

Avuga ko nyuma y’icyumweru yamaze azenguruka igihugu, aganira n’abaturage byamuhumuye.

Ati “Ibyo namenye byatumye ndushaho gutekereza kuri Afurika, bitandukanye n’abandi Banyaburayi baba batekereza ko nta nyungu n’imwe bashobora kugira kuri Afurika.”

Yiyemeje kuzakora ubukangurambaga kuri bagenzi be nasubira iwabo, haba mu biganiro no mu gitabo gisoza amasomo ya kaminuza ateganya kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we yumva kumenya amateka hagati y’Afurika n’u Burayi ari imwe mu nzira zo gufasha isi kugana aheza.

Bamwe mu Bafaransa baje kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka.
Bamwe mu Bafaransa baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka.

Gusa bishobora kutazamworohera mu gihe byemezwa ko hari abantu bakomeye mu Bufaransa batishimira ko iki gihugu gishyirwa ku isonga rya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Benjamin Abtan, Perezida wa EGAM, umuryango ugamije kurwanya ivanguraruhu n’akarengane ku mugabane w’u Burayi, avuga ko baterwa ubwoba bakanabuzwa kuzamura ijwi iyo hajemo ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari abantu mu Bufaranga bateye inkunga leta yakoze Jenoside bagakwiye kuba baragejejwe mu butabera ariko bakora ibishoboka byose bakabirwanya. Icyo bakora ni uguhimba ibinyomba, bagahakana Jenoside kuko badashaka kujyanwa mu butabera.”

Avuga ko ariko uyu muryango EGAM wafashe ingamba zo gukorana n’itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri leta, kugira ngo bikomeze byotse igitutu leta y’u Bufaransa igeze abakekwaho uruhare bose imbere y’ubutabera.

Umuryango EGAM buri mwaka wifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka. Buri mwaka bohereza itsinda ry’abantu batandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa n’ibyabaye.

Uyu mwaka hajemo abanyeshuri, umudepite, abakora mu miryango itegamiye kuri leta n’impuguke muri politiki.

EGAM kandi yanagize uruhare rwo gutegura ibikorwa bitandukanye byo gusobanura amateka ya Jenoside n’uruhare rwa leta y’u Bufaransa.

Muri ibyo bikorwa harimo icyo bise Tour de France - Imbere heza, urugendo rwari rugamije kuzenguruka iki gihugu basobanurira amateka n’uruhare by’ingabo z’Abafaransa mu mateka ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kiki ntabwo bariya bana baba baje mu butembere kuko burya bazagera ku ntego yabo berekane ukuri k’uruhare rw’abafransa muri jenoside yakorew’abatutsi nizere ko ni babigeraho bitazakubabaza

grand kiki yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

uru rubyiruko rurabeshya ntacyo ruzageraho nakimwe abafaransa ibyo batemeye ubu ntibazigera banabyemera ababana nabo kuza kwiruhukira dore ko babishyurira byose bakababeshya muge mubareka biyizire mu Rwanda buri mwaka kwitemberera gusa ibindi muhebe ntabyo bashoboye .

Kiki yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

Ko na ya ndege bitwazaga se nayo amaherezo mbona aribo bigaragara ko bayihanuye bazitwaza iki!Umva ko bigenje biriya barabazengereza!

John yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

abafaransa na kiriziya bifite aho bihurira, kukibazo cya genocide ubufaransa nicyo gihugu abakoze genocide buzuyemo, ntacyo bikamga, bemeye genocide basabwa kubafata, iyo bstayemeye, biguma, uko kiriziya nayo bari mumurongo, umwe gufata abapadri bakurikiranwe ho. ibyaha bya, genocide ikabakoresha, muma, paroisse, yabo bigisha ijambo, ryi mana nabyo nukutemera genocide gusaba imbabazi uryamanye

lg yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

abafaransa kuba badashaka gukoresha ijambo genocide yakorewe abatutsi
mbona ari umugambi wabo munini woguhakana no gukomeza gushyigikira abafite ingengabitekerezo ya genocide
gusa ukuri kuzatsinda nizera ko harigihe tuzabona ubufaransa busaba imbabazi urwanda byumwihariko abarokotse genocide yakorewe abatutsi icyangombwa nuko abanyarwanda dukomeza kurwanya ingebitekerezo ya genocide no kurinda ibyiza byiza twagezeho

mumucyo yanditse ku itariki ya: 8-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka