Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri Tanzania ntiyavuzwe nyamara yahitanye benshi

Ahagana mu mpera z’i 1996 Guverinoma ya Tanzania yirukanye Abanyarwanda barenga ibihumbi 480 bari bahatuye, bituma bakwira imishwaro mu bihugu bikikije u Rwanda.

Inkambi ya Benaco, imwe mu nkambi zakorewemo ubwicanyi bukabije
Inkambi ya Benaco, imwe mu nkambi zakorewemo ubwicanyi bukabije

Uko gukwira imishwaro bajya mu bihugu nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, byabaye intandaro y’indi Jenoside itarakunze kuvugwa ariko Kigali Today yakozeho ubushakatsi bw’igihe kirekire.

Uganiriye n’Abanyarwanda babaye muri Tanzania bakubwira ko abarokotse batazibagirwa izina “Octavien Ngenzi”, kubera ubwicanyi yakoreye Abatutsi bari barahungiye muri icyo gihugu,cyane cyane mu nkambi zari ziherereye mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera, ku ruhande ruhana imbibi n’u Rwanda.

Byatangiye ubwo Jenoside yatangira mu 1994, Abatutsi bagera ku 3.500 bahungiye kuri Paruwasi ya Kabarondo ubu habaye mu Karere ka Kayonza. Iyo kiliziya yaje guterwa n’iterahamwe zifatanije n’abasirikare ba Ex-Far bicamo Abatutsi bagera ku 2.000.

Mu baharokotse, harimo Justin Ndizeye wari ufite imyaka 11 icyo gihe. Ari mu bashoboye guhunga ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda bakagera muri Tanzania.

Yageze muri Tanzania tariki 13 Mata 1994,yibuka uko Abatutsi bavangurwaga n’izindi mpunzi. Abatutsi bajyanwaga mu nkambi ya Gahaza n’aho izindi mpunzi z’Abahutu zikajyanwa mu nkambi eshatu ari zo Benako, Lumasi na Musuhura.

Agira ati “Sinari nzi impamvu Abatutsi bajyanwaga mu nkambi zihariye, zari zegeranye n’aho polisi yakoreraga.”

N’ubwo yari akiri umwana ariko yibuka ko yaje guhura na Octavien Ngenzi wahoze ari Perefe wa Komini Kabarondo ahita amumenya. Ngenzi ngo yakundaga kuza mu nkambi bari barabashyizwemo ari kumwe n’abandi bantu,harimo bamwe mu bateye ku kiliziya ya Kabarondo.

Benshi mu mpunzi bakunze kugendana na Ngenzi mu ngendo yakoreraga mu nkambi zirimo Abatutsi, bemeza ko yagiye ategura ibitero byari bigamije gutsemba abari bari muri izo nkambi.

Ndizeye ati “Nibuka neza ko twajyaga tubyuka mu gitondo tugasanga hari umuryango wose waburiwe irengero.”

Ubwicanyi bwakoranwaga ubwenge

Impunzi z’Abatutsi zabonye zirembejwe n’ubwo bwicanyi zihitamo gutangira guhungira mu Burundi. Muri abo Ndizeye na we yari abarimo.

Bugenimana Pelagie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda afite imyaka 16,na we ari mu bahungiye muri Tanzania ku itariki 15 Mata 1994.

We yibuka ko ubwo bahungaga mu gihiriri bageze ahitwa i Rwanteru,yabonye interahamwe yitwaje imbunda iyoboye igitero cyari cyashinze bariyeri itaranyurwagaho n’uwo ari we wese. Ariko we avuga ko yabashije kuhanyura kuko yari yivanze n’Abahutu.

Amaze kugera muri Tanzania yakomereje mu nkambi ya Benaco yari yaratujwemo Abahutu, kuko na we yari yigize nka bo. Ariko akihagera yatangiye kubona ya nterahamwe yabonye kuri bariyeri muri iyo nkambi.

Ntiyari amuzi ariko abantu batandukanye bamwitanga Octavien Ngenzi. Aho ni ho yaje kumenyera ko uwo Ngenzi yari umuyobozi mu Rwanda.

Amakuru yakomeje gukwirakwira ko impunzi zari zarahungiye muri Benaco zateguraga igikorwa cyo kwirukana amadayimoni kiswe ‘Operation Mwenge Demons.’ Icyo gikorwa bagishingiye ku cyo Abanyatanzaniya bari basanzwe bakora mu muco wabo cyo kwirukana imyuka mibi na cyo kitwaga “Mwenge Demons’.

Icyo gikorwa cyategurwaga mu nkambi zirimo Abatutsi cyari kigamije kubamara ndetse kidasize n’abandi bagiye bihisha mu nkambi zitandukanye, nk’uko Bugenimana akomeza abitangaza.

Ati “Icyo gihe twahise tuva mu nkambi ya Benaco kuko twabonaga hategurwa ibintu bibi, tugaruka mu Rwanda.”

Octavien Ngenzi ni muntu ki?

Iyi ni imwe mu mafoto ya Octavien Ngenzi yafashwe ubwo yaburanaga, andi ntiyemewe gutangazwa
Iyi ni imwe mu mafoto ya Octavien Ngenzi yafashwe ubwo yaburanaga, andi ntiyemewe gutangazwa

Octavien Ngenzi we ntiyari azwi cyane ariko benshi mu bahungiye muri Tanzania beretswe amafoto ye, bahise bamumenya.

Kuri ubu Octavien Ngenzi hamwe n’undi witwa Tito Barahira baburanishijwe n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, muri Nyakanga 2016 bakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Ngenzi mu gihe cya Jenoside ntiyari akiri Burugumesitiri wa Kabarondo kuko yari yarakuwe kuri uyu mwanya mu 1986, ahita agirwa umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cyari gishinzwe gutanga amazi n’umuriro (ELECTROGAZ). Yari na Perezida w’ishyaka rya MRND muri Kabarondo, asimbuye Barahira bafunganywe.

Uburyo Ngenzi yageze mu Bufaransa ahunze na byo biratangaje. Ubwo Guverinoma ya Tanzania yirukanaga impunzi z’Abanyarwanda zose zari mu nkambi ahagana mu 1996, itangazamakuru ryavuze ko abenshi bahungiye mu Burundi, abandi bakwirakwira muri Tanzania, Kenya abandi bajya Congo.

Icyo cyari ikibazo gihangayikishije Umuryango w’Abibumbye wavugaga ko bisubiza inyuma urugendo rwo gutahuka kw’Abanyarwanda. Bamwe bari bafite ubwoba ko bazicwa nibagera mu Rwanda.

Byaje kumenyekana ko ubwo bwoba bari barabutewe n’abayoboraga inkambi bababwiraga ko nibasubira mu Rwanda bazicwa. Kandi abayoboraga inkambi barimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda,Octavien Ngenzi akaba yari umwe muri abo bayobozi.

Ageze imbere y’urukiko mu Bufaransa aho yafatiwe, nibwo bavumbuye inyandiko zigaragaza ko yanyuze muri Kenya yiyise Ntaganira Jean Marie Vianney,akomereza mu Birwa bya Comores naho agezeyo yiyita Umutanzania witwa Jean Marie Omar.

Iryo zina yarifashe akiri muri Tanzania, rikaba ari na ryo ryamufashaga kwambuka ahantu hagoranye. Yaje kugera mu Birwa bya Mayotte biherereye mu gihugu cy’u Bufaransa ari na ho yahise atangira ubuzima bushya.

Ndizeye Justin, umwe mu barokotse ubwicanyi Ngenzi yakoreye kuri Kiliziya ya Kabarondo
Ndizeye Justin, umwe mu barokotse ubwicanyi Ngenzi yakoreye kuri Kiliziya ya Kabarondo

Muri Mata 2009, ni bwo itsinda ry’Abantu biyemeje gukurikirana abasize bakoze ibyaha mu Rwanda,ryavumbuye aho Ngenzi yihishe ubutabera kubera ibyaha yari akurikiranyweho. Tariki 2 Kamena 2010, ni bwo yatawe muri yombi ashyikirizwa.

Abatutsi bishwe ni benshi ugereranije n’abavuzwe

Tuyisenge Bernadette wari ufite imyaka 22 ubwo yabaga muri Tanzania aho yari yarahungiye, na we yageze i Benaco Tariki 13 Mata ahunganye n’abandi bantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Avuga ko yaje gutandukana n’abana be ariko uko yakomezaga abashakisha, abo yahuraga na bo bamushinjaga ko yaba ari Umututsi.

Ati “Interahamwe zaje kuntwara aho zari zarakusanirije abandi Batutsi. Tuhageze dusanga hari umugabo uri gucukura umwobo usa nk’aho ari imva. Uwo muntu bahise bamufata ngo bamutemo ako kanya hahita haca imodoka itwawe n’umuzungu ababajije impamvu bashaka kumwica bamubwira ko yabaroze.”

Uwo muzungu yahise yigendera ntacyo akoze. Uwo mugabo na we bamuhamba ari muzima. Uwo munsi uwo mugore bamusubije mu nkambi ntacyo bamukozeho.

Avuga ko yibutse Octavien Ngenzi amubonye ku mafoto, akibuka uko yajyaga akoresha inama mu ibanga, ari kumwe n’undi mugabo yibuka ku izina rya Ntawuviwabo.

Byavugwaga ko aho izo nkambi zabaga hari intare n’izindi nyamaswa z’inkazi zazaga gushimuta abantu nijoro. Octavien Ngenzi yakanguriraga abantu kurara bacanye umuriro,ariko igitangaje ni ukuntu buri joro abantu bashimutwaga kandi ntawavugije induru.

Abenshi mu Batutsi barokotse kuko bari baranze kujya gutura mu nkambi, naho abagiye mu nkambi hasigaye mbarwa.

Urwibutso rwa Kabarondo, aho Ngenzi yatangiriye ubwicanyi
Urwibutso rwa Kabarondo, aho Ngenzi yatangiriye ubwicanyi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka