Itorero Methodiste riricuza kubera Abatutsi biciwe mu nsengero zaryo

Itorero Methodiste Libre rivuga ko ryicuza kuba hari abarigize biciye ababahungiyeho mu nsengero zaryo, ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Aba Methodiste Libre bubatse urwibutso bazajya bibukiraho, i Gikondo ku rusengero rwiciwemo benshi muri Jenoside.
Aba Methodiste Libre bubatse urwibutso bazajya bibukiraho, i Gikondo ku rusengero rwiciwemo benshi muri Jenoside.

Kuri iki cyumweru tariki 26 Kamena 2016, Itorero Methodiste Libre mu Rwanda ryibukiye i Gikondo ku cyicaro cyaryo abiciwe mu nsengero zimwe na zimwe zaryo mu gihugu.

Ryamuritse Urwibutso rwa Jenoside ryubatse, ndetse rinizeza ko rigiye gukangurira bamwe mu bakiristo baryo bakoze Jenoside gusaba imbabazi no kuvuga aho abishwe bashyizwe.

Umushumba w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagize ati ”Muri uru rusengero (i Gikondo) hiciwe abantu benshi bahigwaga muri Jenoside; hahoze icyobo bivugwa ko cyacukurishijwe na Musenyeri wayoboraga hano, twagisanzemo imibiri y’abantu 70, ariko hari benshi baguye hano tutaramenya aho bajyanywe”.

Yakomeje agira ati “Dufite abakiristo bafunzwe, barimo abemeye icyaha; ariko hari n’abahunze barimo aba pasiteri hamwe n’uwo musenyeri nubwo we atakiriho. Turigaya ku bw’abo bavandimwe batubereye ibigwari, ariko tunakomeje kwigisha abantu no gukora ubushakatsi kugira ngo tumenye aho imibiri y’abandi biciwe aha yajyanywe.”

Mu rwego rwo guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi, iryo torero rivuga ko rizakomeza gufasha abarokotse Jenoside; aho abireze bakemera icyaha barisengeramo, ngo bajya kwiyunga n’abo biciye, bakabaha inka.

Uwitwa Rukundo warokokeye i Gikondo yemeza ko Musenyeri wayoboraga itorero icyo gihe ari we wacukurishije icyobo cyareshyaga na metero 20 z’ubujyakuzimu, ndetse ko abapasteri bariho icyo gihe bagiye bavuga ko bahishe “ibyitso by’Inyenzi”, Interahamwe zikaza kubatwara.

Umushumba w’aba Methodiste Libre mu Rwanda asobanura ko bakirimo gukora urutonde rw’amazina y’abo bapasiteri ngo bari mu mahanga.
Gatabazi Claver ushinzwe kwibuka muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, asaba aba Methodiste Libre gukomeza iyo gahunda biyemeje.

Inama y’Aba Protestanti mu Rwanda, mu ijwi ry’Umunyabanga Mukuru wayo, Rev Rugambage Samuel, irizeza gukomeza kwigisha amateka y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe no gukangurira amatorero ayigize gufatanya na Leta mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka