Itangazo rya Amerika ku kwibuka24 ryibajijweho

Leta ya Amerika yasohoye itangazo ryihanganisha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ariko uburyo ryanditswe byateye bamwe kwibaza impamvu batise Jenoside inyito yayo.

Itangazo Leta ya Amerika yashyize hanze ridasobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi
Itangazo Leta ya Amerika yashyize hanze ridasobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ko ibihugu byose biwugize bigomba kuvuga "Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Ibi bishingiye ku kuba Jenoside yabaye mu Rwanda yari igamije gutsemba ubwoko bw’Abatutsi.

Ubusanzwe Jenoside ku isi ni ubwicanyi bwibasira itsinda ry’abantu cyangwa ubwoko cyangwa abantu bahuje imyemerere. Bityo inyito ya Jenoside ikaba igomba guherekezwa n’abo yakorewe.

Mu mateka y’isi ya vuba, hari Jenoside eshatu zemejwe, harimo iyakorewe Abayahudi mu ntambara ya Kabiri y’Isi.

Hakaba n’iyakorewe abaturage bo muri Armenia mu 1915, hakiyongeraho n’iyo mu Rwanda.

Izo eshatu zose zabaga zigambiriye ubwoko bw’abaturage runaka, ariko mu myaka 24 ishize ibihugu byinshi n’umuryango mpuzamahanga byanze kugaragaza ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahubwo bahisemo kuvuga ko ari Jenoside yo mu Rwanda, nk’aho hari abantu baturutse hanze y’u Rwanda bakaza guhora Abanyarwanda uko baremwe.

Kuri ubu ijambo Abatutsi ntirigikoreshwa, kimwe n’ubundi bwoko bwose mu Rwanda, ariko by’umwihariko ryongerwa ku nyito ya Jenoside kugira ngo hakurweho icyo ari cyo yose cyagoreka ko Jenoside yateguwe.

Leta ya Amerika yongeye gutungurana ikoresha ijambo “Jenoside yo mu Rwanda” ubundi risanzwe rifatwa na benshi nk’iripfobya Abatutsi abazize uko baremwe.

Rigira riti “Uyu munsi turifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yaguyemo abagabo, abagore n’abana barenga ibihumbi 800. Turibuka ubuzima bwabo kandi tukanashima ubutwari bw’abahaze ubuzima bwabo ngo barengere abandi.”

Ikindi kitashimishije abantu ni uburyo iri tangazo ryakoresheje umubare w’abantu ibihumbi 800, nawo usanzwe utavugwaho rumwe.

Bimwe mu bitekerezo by'abasomye iri tangazo
Bimwe mu bitekerezo by’abasomye iri tangazo

Kugeza ubu u Rwanda rubarura abarenga miliyoni baguye muri iyi Jenoside, kuko hari n’indi mibiri ikomeza kugenda ivumburwa aho yatawe.

Abenshi mu bakoresha Twitter babonye iri tangazo, bahise baryamaganira kure basaba ko ryakosorwa hagakoreshwa imvugo ikwiye.

Uwitwa Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, yagize ati “Abazize Jenoside bari Abatutsi. Byari byanditse no ku byangombwa byabo, nibyo abicanyi bakoreshaga ngo babamenye.

“Murebe mu myanzuro y’Umuryango w’Abibumbye isobanura abicwaga muri iyo Jenoside yo mu Rwanda [muvuga]. Itangazo ryanyu rirahakana Jenoside.”

Undi witwa Caroline Kere, we yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu nka cyaba kigikoresha ijambo “Jenoside yo mu Rwanda” muri 2018.

Ati “Tugeze muri 2018 none Amerika iracyagaragaza imvugo igoreka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko babigenje mu 1994 nabwo batemera ijambo ‘Jenoside’.”

Undi ufite izina rya Katabarwa Robert nawe yagize ati “Jenoside yarabaye mu Rwanda, ariko kimwe n’izindi Jenoside zabayeho hari abantu cyangwa itsinda ry’abantu.

"Gusobanura ibintu bifasha mu kurwanya abahakana Jenoside bikanafasha mu kurinda ko hari ubundi bwicanyi nk’ubwo bwaba, mu ighe kutabisobanura ahubwo bitiza umurindi abahakanyi n’abayishyize mu bikorwa.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo nibwo Umuryango w’Abibumbye (UN) nawo washyize wemera gukoresha imvugo ya “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, nyuma y’imyaka igera kuri 24 ukoresha “Jenoside yo mu Rwanda.”

Kuva mu 1994, Amerika kandi iri mu bihugu byemeye gukoresha ijambo "Jenoside" bigoranye. Ubundi bakoreshaga "ubwicanyi" bwo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cyo kwibuka
Kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda binjiye mu cyumweru cyo kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka