IPRC-Kigali yahaye uwarokotse Jenoside inzu ifite agaciro ka miriyoni 15

IPRC Kigali yaremeye umwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, imuha inzu ifite agaciro ka Miriyoni 15, inamugenera ibindi bikoresho byo mu rugo birimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’ibihumbi 250.

IPRC Kigali yahaye umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ya Miliyoni 15
IPRC Kigali yahaye umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ya Miliyoni 15

Iyi nzu Ubuyobozi bwa IPRC Kigali bwayishyikirije uyu mubyeyi kuri uyu wa gatanu taliki 4 Gicurasi 2018, mu gikorwa cyabimburiye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri IPRC Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Zirakamwa, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ikaba ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, ururiro, ubwiherero n’ubwogero munzu.

Iyi nzu kandi ifite n’indi hanze izwi nka annex y’ibyumba bibiri n’uruganiriro, zikagira ibikoni, ubwihero n’ubwogero hanze.

Uyu mubyeyi utari uhari muri uyu muhango wo gushyikirizwa iyi nzu kubera ikibazo cy’uburwayi, abana be bagaragaje ibyishimo by’uko bahawe inzu bavuga ko izabagirira akamaro gakomeye.

Banamuremeye bamuha amafunguro ndetse n'ibikoresho by'isuku
Banamuremeye bamuha amafunguro ndetse n’ibikoresho by’isuku

Igihozo Grace umwe muri bo yagize ati “Ni ibintu bitangaje kuba ibintu nkibi biba ku bantu nkatwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose, kandi iyi nzu tuzayikodesha, amafaranga avuyemo adufashe kwiga turangize, kandi afashe n’umubyeyi wacu.”

Umuyobozi wa IPRC Kicukiro Diogene Murindahabi, avuga ko iki gikorwa cyakozwe muri gahunda Ngarukamwaka bihaye yo gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Iyi ni gahunda dusanganywe yo kwita ku batishoboye ariko by’umwihariko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi dufasha abarokotse tukabubakira amazu, tukanabaha n’ibindi bikoresho bitandukanye.”

Inzu irio ibikenerwa byose mu muryango
Inzu irio ibikenerwa byose mu muryango

Niyongabo Jaques wari uhagarariye Akarere ka Kicukiro muri iki gikorwa, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byunganira ibikorwa Akarere gasanganywe byo kwita ku bacitse icumu rya Jenoside.

Yagize ati “Turashimira cyane IPRC kuko ni umufatanyabikorwa ukomeye. Iki gikorwa yakoze kirunganira n’ubundi ingengo y’imari y’akarere iba igenewe abatishoboye n’Abacitse ku icumu rya jenoside by’umwihariko.”

Bamushyiriyemo n'Intebe nziza bazajya bicaraho mu ruganiriro
Bamushyiriyemo n’Intebe nziza bazajya bicaraho mu ruganiriro

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’izumutekano hamwe n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye muri IPRC Kigali, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwiherero bw'iyi nzu
Ubwiherero bw’iyi nzu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nukuri Uwiteka ahe umugisha abo bayobozi ba IPRC KIGALI kubw’iki gikorwa cy’urukundo bakoze, n’ibindi bigo biteye intambwe muya IPRC KIGALI byaba ari akarusho!

Ruzige yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

IPRC NIYO GUSHIMWA NDETSE NABANDI BATANZE AMAZU AGEZWE HO ABANDI INZU BAGIYE BATANGA USANGA ZIRUTWA NIBIRARO BYINGURUBE WIBAZA NKUMUNTU UJYA HARIYA NGO YUBAKIYE ABACITSE KWICUMU IYO NZU NTAHO IHURIYE NIYO IMBWA IBAMO URETSE UBUGOME NUBUSAMBO AMAFRANGA BAYIBARIRA ABA YUJUJE INZU NZIZA ATARI IHENGAMA ITARUZURA ALIKO BAJYE BABAHA IGIHE ABAZUBATSE BAZIBARAZE MO!!

gakuba yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka