IPRC East yahaye umukecuru warokotse Jenoside inzu ya miliyoni 15

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba(IPRC East) ryubakiye inzu umukecuru warokotse Jenoside utishoboye, nyuma y’uko iyo yabagamo yari igiye kumugwaho.

JPEG - 96.1 kb
Inzu IPRC East yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside utishoboye.

Iyi nzu yashyikirijwe Mutegwantebe Consolee utuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge ku wa 17 Gicurasi 2016 ,yuzuye itwaye miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inzu ya kane iri shuri ryubakiye abarokotse Jenoside badafite amacumbi, kandi ngo bizakomeza kuko abo bubakiye bihindurira ubuzima bakigarurira icyizere.

Mutegwantebe Consolee wubakiwe iyi nzu, ni umukecuru utishoboye, abana n’umwana umwe muto.
Yagize ati “Numvaga nta byishimo nzigera nongera kubona mu buzima, ariko ibi ni ibibanje ibyiza biri imbere.

Mbanje kubashimira igitekerezo bagize cyo kumenya aho mba ahangaha. Baransuye banyereka urukundo none bampaye inzu.”

Ubuyobozi bwa IPRC East butangaza ko amafaranga yubatse iyi nzu yavuye mu bushobozi bw’abakozi bahakora ndetse n’imbaraga z’abanyeshuri biga imyuga ifite aho ihuriye n’ubwubatsi(kubaka, kubaza gusudire, amashanyarazi n’ibindi).

Igr Musonera Euphreum, Umuyobozi w’iri shuri rikuru, avuga ko abarokotse batatu bubakiye amazu mu myaka ishize byatumye bahinduka babasha kwigarurira icyizere.

Yagize ati “Iki ni igikorwa ngaruka mwaka kigamije gusubiza imbaraga abacitse ku icumu ngo bigarurire icyizere. Uyu twubakiye ntituzamutererana tuzakomeza kumuba hafi.”

JPEG - 91.1 kb
Umukecuru washyikirijwe inzu ahabwa n’izindi mpano zirimo radio n’ibindi bikoresho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Mapendo Girbert, na we yemeza ko abamaze kubakirwa na IPRC East byabagaruriye icyizere none ubu ngo bariteza imbere babikesha urukundo bagaragarijwe.

Yagize ati “Hari umubyeyi bubakiye i Musamvu. Mu by’ukuri kubera guhungabana bitewe n’ingaruka za Jenoside zamugezeho, wasangaga afatwa nk’uwarwaye mu mutwe ariko nyuma yo kubakirwa n’iri shuri akabona aho aba,bakamwitaho ubu ni umuntu wigaruriye icyizere witeza imbere.”

Akomeza avuga ko hari n’umusore bubakiye yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kubera ibibazo by’ingaruka za Jenoside, none na we ubu ngo yarakize arakataje mu kwiteza imbere. Ati “Byose bituruka kurukundo bagaragarizwa.”

Gushyikiriza inzu uyu mukecuru byahujwe no kwibuka aabanyeshuri n’abahoze bakoraga muri ETO Kibungo yahindutse IPRC East, bazize Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.

Dukurikire ukanda kuri Like

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane kugumya kubaba hafi abazize Genocide yakorewe abatutsi, byumwihariko ama IPRCs akomereze aho nabonye ibyo bikorwa babifite.

MWISENEZA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka