Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zizashyirweho abazirinda batari irondo

Iki cyifuzo cyagaragarijwe mu Murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye, ubwo hatangizwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Pierre Nsabimana, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye
Jean Pierre Nsabimana, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye

Jean Pierre Nsabimana, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, yagize ati “ubu inzibutso uko zirinzwe ni mu buryo bw’irondo. Irondo rirakorwa, ariko simpamya yuko rihagije kugira ngo twumve yuko inzibutso zacu zirinzwe ku buryo bugomba kuramba.”

Yifuje rero ko hashyirwaho abarinzi bashinzwe uwo murimo gusa, nk’abaturuka mu makampani akora uwo murimo.

Iki cyifuzo cye gishingiye ku kuba hari ahagiye hagaragara ibikorwa by’ipfobya ku nzibutso. Nk’i Gishamvu mu Karere ka Huye, mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama hasizwe umwanda wo mu musarane ku rwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, yavuze ko gushyiraho abarinda inzibutso atari ikibazo, ahubwo ko bitari bikwiye ko bageza aho batekerezwaho kandi hari abantu bazituriye, bakagombye kuzibungabunga.

Barasaba ko inzibutso za Jenoside zirindwa n'abashinzwe umutekano
Barasaba ko inzibutso za Jenoside zirindwa n’abashinzwe umutekano

Yagize ati “Mwe muturiye urwibutso mukora iki, haba mu kurufata neza, haba mu kururinda? Ndagira ngo muba mukwiye kwishakamo uburyo bwo kururinda mukavuga muti ni abavandimwe bacu, tugomba kubarinda.”

Yavuze ko n’abangiza inzibutso zituma hatekerezwa kuzirinda batari bakwiye kubaho, asaba ko abafite umutima mubi wo kuzangiza bahagurukirwa na buri Munyarwanda.

Senateri Chrysologue Karangwa na we yari ahari. Yunze mu rya Muzuka avuga ko abantu bose bari bakwiye gufatanya kurinda inzibutso, nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Niba koko turi mu nzira yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajega, rwa rwibutso rwari rukwiye kuba ingarigari yacu, tukavuga ngo aa...! Nta wugomba kuza kugira icyo arukoraho, nta wugomba kuza gushinyagurira abavandimwe bacu.”

Senateri Prof. Chrysologue Karangwa
Senateri Prof. Chrysologue Karangwa

Nsabimana yanagaragaje icyifuzo cy’uko abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho gutekerezwaho muri gahunda ya Girinka, n’abangirijwe imitungo mu gihe cya jenoside bakayishyurwa kuko ngo hari abatishyurwa nyamara ubwishyu bushobora kuboneka.

Yanifuje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batuye mu mazu yabasenyukiyeho bayasanirwa, kandi ngo si bakeya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka