Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nka kanseri - Minisitiri Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe asanga ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nk’indwara ya kanseri kuko ikwirakwira mu bantu buhorobuhoro ikazagera ku kwicwa kwa bamwe.

Minisitiri Gen James Kabarebe acana urumuri rw'ikizere
Minisitiri Gen James Kabarebe acana urumuri rw’ikizere

Yabivuze ubwo yifatanyaga n’imbaga y’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko mu gikorwa cyabereye i Kigali, cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 11 Gicurasi 2018.

Abafashe ijambo bose muri icyo gikorwa cyatangijwe n’umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside, bagaye cyane Leta y’abatabazi yatoje abantu kwanga abandi kandi ari abavandimwe kugeza n’aho babica, urubyiruko ngo rukaba rwarabigizemo uruhare runini.

Minisitiri Kabarebe yavuze ko Jenoside yo mu 1994 yateguwe igihe kirekire, ingengabitekerezo yayo ikurira mu bantu bamwe ari yo mpamvu yayigereranyije na kanseri, agasaba urubyiruko guhora ruri maso.

Minisitiri Gen James Kabarebe agereranya ingengabitekerezo ya Jenoside na kanseri
Minisitiri Gen James Kabarebe agereranya ingengabitekerezo ya Jenoside na kanseri

Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni nka kanseri, iyo iri mu mubiri iraceceka, yakumva yarawunesheje ikavumbuka. Kuba Jenoside yaratwaye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa si ikintu cyo gufata buhoro, mugomba kurwanya aho mubonye hose ibimenyetso byayo.”

yakomeje ati “Imiterere ya kanseri ni nk’umusirikare w’umuhanga cyane, ni kimwe rero n’ingengabitekerezo ya Jenoside, hagomba guhoraho uburyo bwo kuyivumbura. Umuntu wese uzashaka kwica u Rwanda nta handi azahera uretse mu cyiswe amoko, akarucamo kabiri, ni uguhora rero muri maso”.

Umwe mu bana bitabiriye uyo muhango, Ingabire Syntia, yavuze ko hari byinshi yungukiye ku byaranze urubyiruko n’uko agomba kwitwara.

Ati “Menye ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe rushyira mu bikorwa Jenoside cyane ko ari rwo rwari rufite imbaraga, rwica abantu. Urubyiruko rw’ubu rero twarasobanukiwe, imbaraga dufite ni izo kubaka igihugu cyacu, turwanya Jenoside kandi twizeye ko itazongera kubaho”.

Bamwe mu rubyiruko bandika ubutumwa bukubiyemo ibyo biyemeje gukora mu kurwanya Jenoside
Bamwe mu rubyiruko bandika ubutumwa bukubiyemo ibyo biyemeje gukora mu kurwanya Jenoside

Uwari uhagarariye IBUKA muri icyo gikorwa, Ntamakemwa Remy, yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri.

Ati “Twifuza ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwigishwa cyane mu mashuri, abana bakamenya ukuri bityo bakazaba aba mbere mu kuyirwanya. Ku bufatanye n’ubuyobozi bwiza dufite ndizera ko bizakorwa bikazatuma ayo mateka batayabwirwa n’abayagoreka”.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yarusabye kwirinda ibyarutandukanya ibyo ari byo byose, rugafatira urugero ku Nkotanyi kuko ziri ku rugamba zarwanaga nk’Abanyarwanda nta vangura ari yo mpamvu zarutsinze.

Igikorwa cyitabiriwe n'imbaga y'urubyiruko n'bayobozi batandukanye
Igikorwa cyitabiriwe n’imbaga y’urubyiruko n’bayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kuko tuzi aho Jenoside yakorewe Abatutsi yatugejeje

Marc yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka