Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa butandukanye muri Afurika zaributse
Ingabo za RDF aho ziri hirya no hino mu butumwa bw’amahoro muri Afurika zifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bangui muri Centre Africa
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centre Africa, zifatanyije n’Abanyarwanda bahatuye na Perezida w’iki gihugu Faustin-Archange Touadéra mu wibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari muri uyu muhango bayobowe na Perediza Touadéra bacanye urumuri rw’icyizere, anatangaza ko igihugu ayoboye kiteguye guhora kifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside n’ubwo amahanga yarutereranye ubwo yabaga.
Muri Sudani y’Amajyepfo
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ( UNMISS) nabo bifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wabereye mu nkambi ya Tomping iherereye mu murwa mukuru Juba, ahatangiwe ubutumwa butandukanye bwo kwihanganisha Abanyarwanda.
Intumwa idasanzwe ya UNMISS David Shearer yemeye ko Umuryango w’Abibumbye watereranye u Rwanda mu 1994, yihanganisha Abanyarwanda ku mahano ya Jenoside yababayeho.
Minisitiri w’Itumanaho, umuco n’Urubyiruko muri Sudani y’Epfo Hon Salal Rajab Bunduki, yavuze ko amateka y’u Rwanda ari isomo kuri Sudani y’Epfo. Yashimye u Rwanda ku ngufu rukoresha mu guhangana n’uwo ari we wese ushaka gupfobya Jenoside.
Darfur muri Sudani
Abasirikare b’u Rwanda bari muri Darfour bakoze igikorwa cyo kwibuka kitabiriwe n’abandi basirikare bagize ubutumwa b’amahoro muri Darfour (UNAMID)
Shyaka Ismael ushinzwe ububanyi muri Amabasade y’u Rwanda muri Sudani, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi umuryango mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye wiyemeje kurinda ko ibyo byaha byakongera kubaho. Ariko se bari mu 1994?”
Yavuze ko ari uburenganzira bw’abakibyiruka n’abazabakomokaho kumenya amateka mabi yaranze Jenoside yakorwe Abatutsi. Natwe dufite inshingano zo kuvuga ukuri ku byabaye kandi tukanabika ibimyenyetso bya Jenoside.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twibuke twiyubaka.