Imiryango y’Abanyamulenge yibutse ababo biciwe mu Gatumba

Imiryango y’Abanyamulenge ituye hirya no hino mu Rwanda yibutse, ababo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.

Mu Majyepfo bibukiye mu Karere ka Muhanga.
Mu Majyepfo bibukiye mu Karere ka Muhanga.

Mu Ntara y’Amajyepfo bibukiye mu Karere ka Muhanga naho mu Mujyi wa Kigali bibukira ku rusengero rw’Abamethodiste i Gikondo.

Hashize imyaka 13 Abanyamulenge bari barahungiye mu Gatumba bagabweho ibitero bihitana abagera 166.

Hari mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2004, ubwo impunzi z’Abanyamulenge bari barahungiye mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi baturutse Uvira mu gihugu cya Congo Kinshasa bagabwagaho igitero bakicwa.

Bamwe mu barokokeye mu Nkambi ya Gatumba, n'imiryango ifite abayo biciwe mu Burundi.
Bamwe mu barokokeye mu Nkambi ya Gatumba, n’imiryango ifite abayo biciwe mu Burundi.

Ni yo mpamvu abasigaye babibuka, kuko ngo hari icyo bivuze ku buzima bwabo bw’ejo hazaza, barushaho gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Gasita Claude ni Umunyamulenge warokotse iryo joro mu Gatumba kuri we kuvangurwa bagashyirwa mu nkambi ya bonyine bwari uburyo bwo gushaka uko bazicwa.

Agira ati “Badushyize mu Nkambi yo haruguru tutanakwirwamo kandi hari izindi nkambi batwangiye kujyamo, nyuma yo kutuvangura twatunguwe no kubona baza kutwica, abandi ntihagiye ubakoraho”.

Mu Mujyi wa Kigali bibukiye mu rusengero rw'Abametodisite i Gikondo.
Mu Mujyi wa Kigali bibukiye mu rusengero rw’Abametodisite i Gikondo.

Gasita avuga ko ikibabaje kugeza ubu,ari uko ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bugikomeza muri Congo Kinshasa aho bafite imiryango, icyakora ngo bakomeje gusaba ubutabera.

Ati “N’uyu munsi baracyatwica, turasaba ubutabera kuko n’ubu wajya kumva ngo runaka arapfuye kuko tubona amakuru dufiteyo imiryango.”

Mujyanama Pio, umuyobozi w’imiryango y’abanyamulenge batuye i Kigali na we asaba urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye gukurikirana Agato Rwasa na Pasiteri Habimana bashinjwa ubwicanyi bwabereye mu Gatumba.

Abarokotse mu Gatumba kandi bamaze no gushyiraho ihuriro bise asosiyasiyo Gatumba,bizeye ko izakomeza gusaba ibihugu bya Congo n’u Burundi kugira icyo bikora kugira ngo ubutabera buboneke kandi Abanyamulenge bareke gukomeza kwicwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka