Imicungire y’urwibutso rwa Nyanza yeguriwe IBUKA
Imicungire y’urwibutso rwa Nyanza yeguriwe umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ‘IBUKA’, nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’Akarere ka Kicukiro n’uwo muryango.
Kwegurira Umuryango IBUKA imicungire y’urwo rwibutso bizarufasha kwitabwaho nk’uko bikwiye no kurufasha kugera ku nshingano ubuyobozi bwari bwarihaye bwo kuhagira ahantu nyabagendwa, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne.
Dr. Nyirahabimana yavuze ko akarere kazajya kagena amafaranga yo kugira ngo ibikorwa biteganijwe byo kurwitaho bishobore gukorwa.
Yagize ati “Hari n’ibindi bikorwa duteganya nko kwagura urwibutso,kugira ngo habonekemo nk’inzu y’ishyinguranyandiko.”
Bimwe mu byo IBUKA yashinzwe kuzakora ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, harimo kurwitaho muri rusange, gufata imva neza kugira ngo zitangirika,kwita ku busitani ntiburare cyangwa ngo buse nabi ndetse no kwita k’umutekano w’urwo rwibutso.
Dr Nyirahabimana yibukije ko harimo kwandika amateka y’urwibutso mu buryo bw’ikoranabuhanga, kumenyekanisha ibikorwa bikorerwa ku rwibutso, kwakira abashyitsi bagana urwibutso yaba abo mu Rwamda n’abo hanze yarwo.
Prof Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa IBUKA, yavuze ko bishimiye gucunga urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro nk’urubumbatiye amateka akomeye.
Ati “Rugaragaza y’uko imiryango mpuzamahanga yataye igihugu bakanga gufasha kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga ihagarare. Ayo ni amateka dushaka ko n’abanyamahanga bajya baza kwiga ariko bakayigira ahantu hatunganye.”
Yavuze ko hazakorwa n’urubuga rwa interineti rugaragaza neza urwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro n’amateka yarwo. Kuri urwo rwibutso bazajya banabika inyandiko zijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi “archives”.
Yavuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), abanyeshuri bazajya baza kurwigiraho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu,mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro hashyinguwemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|