Imibiri 1.098 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu icyubahiro

Bamwe mu barokokeye Jenoside Inyarushishi mu Karere ka Rusizi baruhukijwe n’uko bashyinguye ababo bagera kuri 1098 bishwe muri Jenoside mu icyubahiro.

Bashyingura imibiri.
Bashyingura imibiri.

Hari ku nshuro ya kane abarokokeye kuri uwo musozi bawibukiraho ababo bishwe muri Jenoside ariko bigakorwa nta kimenyetso na kimwe kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ndayisabye Adalbert umwe mu baharokokeye, yavuze ko kwibukira kuri uwo musozi bashyingura ababo babuze ngo bibahesha agaciro bambuwe, bikubaka n’abaharokokeye n’ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ni isnhuro ya mbere tuhashyinguye imibiri y’abacu, bivuga ko twatangiye kuhibukira nta kimenyetso na kimwe gihari. Ibi nibyo bita guha icyubahiro abacu twabuze natwe abasigaye bikatwubaka.”

Umuyobozi w’akarere Harerimana Frederic, yavuze ko aka karere kaguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 30, muri bo abagera ku ibihumbi 18 ari bo bashyinguwe, mu gihe imibiri y’abandi yaburiwe irengero.

Ati “Turashishikariza Abanyarwanda b’umutima gukomeza gukomeza kuranga imibiri.”

Yagaragaje ibibazo byatewe n’ingaruka za Jenoside biri mu karere, birimo amacumbi y’abarokotse Jenoside badafite aho kuba, imibiri y’abishwe itaraboneka n’imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zitararangira ariko ngo bari mu ingamba zo kubirangiza.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi Mukantabana Seraphine, yavuze ko abishe abatutsi bakabajugunya ku gasozi bakwiye kumva ko batsinzwe kuko ubu bashyinguwe neza.

Ati “Ngira ngo imitima myinshi yaruhutse kuko abantu bari bimwe agaciro bakajugunywa ku misozi bashyinguwe mu icyubahiro, niba abantu babikoze bari hano bakagombye kubona iyi nyubako bakabona ko batsinzwe.”

Minisitiri Mukantabana yasabye abashyinguye ababo kudaherenwa n’agahinda bagahagurukira kusa ikivi abishwe bari batangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka