Ihungabana rya Jenoside ryateraga bamwe kutiyumvisha ko barokowe n’Inkotanyi

Bamwe mu Batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside iyo bagwaga mu maboko y’Inkotanyi bameraga nk’abasazi kubera kutiyumvisha ko hari uwabarokora.

Mukaremera avuga urugendo rwe muri Jenoside ubwo yahigwaga n'abana be
Mukaremera avuga urugendo rwe muri Jenoside ubwo yahigwaga n’abana be

Abenshi mu bahigwaga bari barahungabanye ku buryo ikitwa gutabarwa kitari ‘Igishoboka’ kuribo.

Ubu ni ubuhamya bw’uwitwa Marie Goreth Mukaremera wabaye agikubita amaso abasirikare b’Inkotanyi akavuza induru aboroga.

Jenoside yabaye Mukaremera atuye i Kigoma mu Karere ka Karere ka Huye, aho yabanaga n’umugabo we n’imfura yabo y’imyaka itandatu n’uruhinja rw’amezi ane.

Avuga ko ubwicanyi bujya gutangira mu gace bari batuyemo, ngo hishwe umukobwa w’inkumi. Hakurya y’iwabo ariko ho byari bimaze iminsi kuko babonaga amazu ashya.

Uwo mugoroba we n’umugabo we bahise biyemeza guhunga. Bahungiye ku musaza wari utuye ahitwa i Shyinga, bararayo hamwe n’abana be. Umugabo we ngo ntibahararanye, mu gitondo aza kubasezeraho.

Agira ati “Mu gitondo yaraje ati ‘mpa abana mbasezereho, njyewe sinzongera kurokoka ukundi, mu 1963 bishe mama ndeba nihishe mu gihuru.’”

Nyuma y’icyumweru yashatse kujya kureba umugabo we, afata abana n’ibyo kurya, umusaza nawe aramuherekeza.

Mu nzira bahuye n’igitero kirabibambura kirabijugunya, babaziza ko ngo bagiye kuvuga ibyo barimo, bitume Abatutsi babacika.

Barabashoreye babasubiza kwa wa musaza bose barabakubita, cyane cyane uwo musaza bamuziza guhisha Abatutsi, ariko we akababwira ngo “Nimushaka munyice, n’Abatutsi ni abantu.”

Rwa ruhinja Mukaremera yari afite bashatse kurukubita ubuhiri mu mutwe, akingaho ukuboko kuravunika.

Gukubitwa babikijijwe n’umwe mu bari mu gitero, wabonye ingurube nini yari muri urwo rugo, abwira abandi ngo bayitware bihorere uwo musaza.

Ya ngurube barayitwaye, ariko bashorera uyu mubyeyi n’abana be babajyana ahitwa i Kabuye kwa nyirarume.

Mukaremera avuga ko bahasanze umugore wa nyirarume, afata umwana mukuru amuhisha mu rwina, ava mu rugo avuga ko agiye kugura umunyu.

Mukaremera yakenze ko yaba agiye kumugambanira, wa mwana amujyana mu baturanyi bamuhisha muri parafo.

Uko yabiketse wa mugore yagarukanye n’igitero, bajombagura amacumu muri rwa rwina ngo bice wa mwana, bamubuze babaza nyina aho ari na we ababwira ko nta wundi mwana yazanye uretse uwo yari ahetse.

Bamusabye kumwururutsa ngo bamwice aranga, ku bw’amahirwe ba nyirarume barahatunguka babwira igitero ko nibicira umwishywa aho batari bubakire.

Cya gitero cyabonye kitabanesha gisubirayo, ariko gisiga gitegetse sekuru wa Mukaremera kugishakira amafaranga.

Mukaremera yatekereje ko amafaranga atazababuza kumwicira abana, ahitamo gusubira kwa Nyirindekwe, ajyana n’uwo mukuru yari yahishe mu baturanyi.

Na ho yaje kugera aho arahava, ahungira i Nyaruhengeri bashaka kumwicana n’abo yari yahungiyeho na ho arongera arahava.

Hari n’aho yagiye bamugira inama yo gutanga abana ngo bicwe ariko we agire amahoro, banamusezeranya kuzamushakira undi mugabo akazabyara abandi bana.

Avuga ko amaze kumva uwo mugambi wabo yahise iwabo mu gicuku atanabasezeye. Yaje guhura n’umwana w’umukobwa wari ushorewe n’umuhungu ngo washakaga kumugira umugore nyuma yo kumwicira ababyeyi n’abavandimwe.

Bagumanye n’uwo musore, ariko bigeze aho baramucika, biyemeza guhungira i Burundi. Icyakora bashatse kwambuka uruzi birabananira, nuko baragaruka bakomeza kubundabunda, bakarara mu ntoki no mu bihuru.

Ati “Hari n’aho twaraye mu mashara, tugiye kureba dusanga twaraye hejuru y’inzoka.”

Wa mwana we mukuru, kuko yumvaga aho babwira nyina kubatanga ngo bicwe agire amahoro, ngo yaje kumubaza niba atazabata.

Ati “Yarambajije ngo papaya ari hehe? Mubwira ko bamwishe. Ati ‘ubu se mamayi ntuzaducika?’ Nti humura, niba ari ugupfa tuzapfana, niba kandi ari ugukira tuzakirira hamwe.”

Muri uko gukomeza kuzerera hirya no hino, yihishahisha, yaje kubona abantu bari guhunga bavuga ko bahunga Inkotanyi, n’uko na we aza kuzibonera.

N’ikiniga ati “Kubabona kwanjye, nk’aho nakwishimye byibuze nti ngaho baraje, nahise ndira nikumbagaza hasi.”

Ashimira inkotanyi cyane rero kuko zatumye abana be baticwa, no kugeza ubu akaba yitaweho.

Ati “Baravuga ngo ufite umusegura agondeka ijosi. Ndabwira abanyumva, abadushyigikiye, abaduharaniye, abaraye mu mvura kugira ngo dukunde tubeho, mbashimira cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka