Ibitavugwa ku rupfu rw’abapadiri bahaga isakaramentu Perezida Habyarimana

Mu buzima bw’ishyamba, ntawinjira mu ndiri y’intare ngo ayicire ibyayo agende ari muzima, kereka iyo nayo ayambuye ubuzima.

Kiliziya Gatolika ya Rambura, aho Padiri Kageyo na bagenzi be bakoreraga umurimo w'Imana
Kiliziya Gatolika ya Rambura, aho Padiri Kageyo na bagenzi be bakoreraga umurimo w’Imana

Ibi ni bimwe mu byabaye ahitwa mu Gasiza ahazwi nka Rambura, ahahoze Komini Karago. Ubu ni mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Nyundo Umurenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu.

Nyuma y’imyaka 24 ishize, ishavu riracyari ryose mu mitima y’abahatuye. Ibitekerezo ntibisubiza icyo kumenyana n’abakomeye bimaze mu gihe icyubahiro abantu baha umuntu uziranye n’igikomerezwa kirangira nacyo kitagihari.

Gasiza ya Karago, agace kazwi cyane mu Rwanda kubera inkomoko y’umukuru w’igihugu Perezida Juvénal Habyarimana.

Ku musozi wa Nama niho yakuriye, nyuma y’uko umubyeyi we Jean Baptiste Ntibazirikana ahatujwe n’abapadiri ahagana mu 1913 ubwo yagiye kuhatura agiye kuhakorera.

Urugo rwe rwari ruherereye munsi y’agasozi ka Nama, ku ruhande ruteyeho umurima w’Icyayi uri ku nkengero z’umugezi wa Giciye.

Aho niho Ntibazirikana yatujwe n’abapadiri kugira abone uko abakorera neza. Igiti cy’iganzamarumbo kimaze imyaka myinshi ni cyo cyakira uhagendereye, kikaba ari nacyo kerekana aho itongo rye riherereye.

Inzu ya Perezida Habyarimana uyirebeye ku musozi wa Nama
Inzu ya Perezida Habyarimana uyirebeye ku musozi wa Nama
Inzu ya Habyarimana yari nini ku buryo abari bahatuye bayitangariraga
Inzu ya Habyarimana yari nini ku buryo abari bahatuye bayitangariraga

Iryo itongo riri mu butaka bw’abapadiri. Abapadiri batuye Rambura bavuga ko icyangombwa cy’ubutaka (Title de propriete) bafite, kigaragaza ko ubutaka bwabo bugenwa n’utugezi tuzengurutse imisozi.

Umwe muri bo agira ati “Byansaba kureba ku ikarita y’ubutaka bwacu niba ubutaka bwo kwa Habyarimana barabukuyemo cyangwa bukiri mu butaka bwacu, icyo tuzi ni uko batujwe n’abapadiri.”

Yabitangarije Kigali Today yari yabasuye kugira ngo imenye amakuru yaranze ubuzima bw’umuryango wa Habyarimana.

Undi bapadiri uhakorera Rambura, avuga ko iyo Kiliziya itanze ubutaka bwo gukorerwamo igikorwa ubutaka buguma ari ubwa Kiliziya.

Ati “Ubusanzwe iyo dutanze ubutaka bwo gukorerwamo ibikorwa, ubutaka buguma ari ubwacu, sinzi niba kwa Habyarimana hari ibyangombwa bindi bafite.”

Ni amateka agoye ku menya. Cyakora Kiliziya Gaturika yatanze ubutaka izi uko bihagaze. Naho abari bazi amabanga ya Kiliziya gaturika n’umuryango wa Habyarimana bo ntibakiri muri ubu buzima.

Abo ni Padiri Kageyo Spiridio wari padiri mu kuru wa Paruwasi ya Rambura, Padiri Antoine Habiyambere na Padiri Niyitegeka Zaccharie Marie Antoine bari inshuti z’umuryango wa Perezida Juvénal Habyarimana.

Aba padiri bagize uruhare mu kubakira no kubakisha inyubako y’agatangaza ku gihe cyayo Perezida Habyarimana yarafite ku aho avuka.

Jean Pierre Nsengiyumva wavukiye muri aka gace azi byinshi byerekeranye n'umuryango wa Habyarimana
Jean Pierre Nsengiyumva wavukiye muri aka gace azi byinshi byerekeranye n’umuryango wa Habyarimana

Jean Pierre Nsengiyumva umuturage utuye Gasiza aganira na Kigali Today, avuga ko Perezida Habyarimana yabizeraga cyane.

Ati “Si ubucuti gusa, bari nk’abavandimwe ba Habyarimana, ntibyabagaho ko aza gusura inyubako ye atabanje aba bapadiri kuko bivugwa ko ariwe wagiraga imfunguzo z’inzu ya Perezida Habyarimana.

“Habyarimana yarabizeraga bikomeye kuko Niyitegeka niwe wagize uruhare mu kubaka urugo rwa Habyarimana ruri Gasiza, naho Kageyo akaba ariwe ushinzwe ibyo bikorwa byo kubaka.”

Ni inyubako iboneka ko yari ikomeye kandi nziza nubwo ubu yangiritse kubera ko ntabayituye. Yubatswe mu 1982 mu gihe hubakwaga amashuri y’ikitegererezo Rambura Garçons.

Yari inyubako y’imboneka rimwe mu Rwanda rw’icyo gihe uretse mu mujyi wa Kigali kuko igerekeranye inshuro eshatu.

Abaturanyi b’umuryango wa Habyarimana bavuga ko abapadiri bari kuri Paruwasi Rambura kubera ikizere yabagiriraga, Padiri Kageyo niwe wamuhaga isakaramentu ryo kwicuza ibyaha “penetensiya”.

Liberata Nyirabarihafi w’imyaka 59 umuturanyi wa hafi ya Habyarimana, akaba amuzi kuva na kera, avuga ko urukundo Habyarimana yakundaga abo bapadiri ari rwo abaturage nabo babakundaga kuko bari abantu beza kandi bafasha abaturage.

Ati “Ntamuturage wavuga nabi padiri Kageyo n’abagenzi be, kuko bari abantu beza bafasha abaturage. Twari twarumvise ko Perezida Habyarimana yari yarasabye ko batimurwa kuri Paruwasi.”

Padiri Kageyo na bagenzi be bari bamaze imyaka igera muri 20 kuri paruwasi ya Rambura mu gihe bisanzwe abandi bapadiri bimurwa.

Interahamwe zishe Padiri Kageyo na bagenzi zikimenya urupfu rwa Habyarimana

Kuri uru rwinjiriro rwa Kiliziya ya Rambura niho hatangiwe amabwiriza ya mbere yo kwica Padiri Kageyo na bagenzi be
Kuri uru rwinjiriro rwa Kiliziya ya Rambura niho hatangiwe amabwiriza ya mbere yo kwica Padiri Kageyo na bagenzi be

Urukundo padiri Kageyo nabagenzi be bakundwaga na Habyarimana n’abaturage, rurakibazwaho nyuma y’imyaka 24.

Kumenyana n’uwari umukuru w’igihugu kandi bakunzwe n’abaturage ntacyo byabamariye igihe Interahamwe zari zitangiye kwica abatutsi.

Hari tariki 7 Mata 1994, ubwo inkuru y’urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal yamenyekanaga.

Henshi mu gihugu bari batarasobanukirwa ibyabaye, kuko radiyo yatangiye kubitangaza saa kumi n’imwe za mugitondo ifunguye.

Muri santere ya Gasiza iri ku birometero 130 uvuye mu mujyi wa Kigali, ubwo inkuru y’urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal yamenyekanaga mu rukerera, Interahamwe zatangiye gusaba abantu ko ntawe ugomba kuva mu rugo.

Nyirabarihafi Liberata uturanye mu Gasiza ku muhanda hafi y’urugo rwa Habyarimana nibwo yumvishe Interahamwe ziyobowe na Sebatashya Bernard, wari wungirije Burugumesitiri hamwe nabo bari kumwe bahamagarana ngo bajye gutema ibihugu “kwica Abatutsi.”

Ni urutonde rurerure rugizwe n’insoresore za MRND ishyaka Perezida Habyarimana yari abeye umuyobozi.

Uru rutonde rugaragaramo Emmanuel Twagirumukiza umuvandimwe wa Agatha Kanziga umugore wa Habyarimana.

Nyirabarihafi avuga ko baciye ku rugo rwe saa mbiri z’igitondo mu muhanda wa Kaburimbo uva Gasiza ugana kuri Paruwasi ya Rambura, bagenda baririmba ngo “Ntawe ukanda burende.”

Nyirabarihafi avuga ko abaturage bari bafite ubwoba, bavuye mu ngo zabo kureba izo Nterahamwe zigenda zivuga ko zigiye gutema ibihuru.

Umunyamakuru wa Kigali Today yasuye kiliziya ya Rambura mu rwego rwo gutohoza ku rupfu rw'aba bapadiri
Umunyamakuru wa Kigali Today yasuye kiliziya ya Rambura mu rwego rwo gutohoza ku rupfu rw’aba bapadiri
Chapel ya Padiri Kageyo na bagenzi be basengeragamo
Chapel ya Padiri Kageyo na bagenzi be basengeragamo

Nyamara uko bagenda bahamagarana urugendo barushoreje kuri Paruwasi, ahatuye Padiri Kageyo na bagenzi be.

Jean Baptiste Habyarimana, ni umuzamu w’ijoro ku iposita ikorera kuri paruwasi ya Rambura, avuga ko nta masengesho yari yabaye, bitewe n’uko Interahamwe zari zavuze ko nta muntu ugomba kuva mu rugo.

Avuga ko yari amasaha yo gutaha, ariko kubera urusaku rw’Interahamwe, Jean Baptiste Habyarimana yabanje kureba ikigiye guba.

Ati “Bageze kuri Paruwasi ari benshi, bafite imbunda, imipanga n’amahiri, bazenguruka urugo abapadiri barimo. Imbwa zirimo zimoka cyane, Padiri Niyitegeka watinye ko zagira uwo zirya, asohoka kuzikingirana, gusa yahise ahura n’Interahamwe zinjiye mu gipangu zihita zimwica.”

Jean Baptiste Habyarimana avuga ko igihiriri cy’Interahamwe cyahise kinjira kwica abandi bapadiri bari basigaye mu cyumba cy’amasengesho babatera gerenade. Ubuzima bw’inshuti za Perezida Habyarimana n’abatuye Rambura burangirira aho.

Interahamwe zari zisanzwe zibyinira Habyarimana nk’abarwanyi be, ntizubashye inshuti ze yubahaga ndetse yakunda. Ahubwo zahise zikurikizaho ibikorwa byo gusahura ibyo bari batunze birimo imodoka, ipikipiki n’ibindi bikoresho byo munzu.

Habyarimana avuga ko Interahamwe zimaze kwica abapadiri zagiye no kwica abakobwa batatu bari bishywa ba padiri Kageyo bari bahacumbi.

Jean Baptiste Habyarimana wari umuzamu, yemeza ko yari ahari ubwo abo bapadiri bicwaga ariko ntacyo yari kubasha gukora
Jean Baptiste Habyarimana wari umuzamu, yemeza ko yari ahari ubwo abo bapadiri bicwaga ariko ntacyo yari kubasha gukora

Nta nakimwe zifuzaga gusiga, kuko Padiri Kayego wari wambaye isaha nziza ku kuboko kuyikuramo byabananiye bahitamo kumuca akaboko bakayitwara.

Ibikorwa byo gusahura birangiye, abapadiri bari bakunzwe muri Rambura, imirambo yabo basigaye aho mu makanzu y’umweru baryamye aho biciwe.

Kamari wari konseye niwe waje gukusanya abaturage gushaka uburyo bashyingura abapadiri ntibakomeze kwandagara ndetse ngo babe baribwa n’imbwa.

Ati “Konseye Kamari yagiye kuzana imodoka ya Daihatsu kuri Komini dushyiramo imirambo tuyijyana Kabaya barayishyingura. Naho ba bakobwa bari bishywa ba Padiri Kageyo biciwe mu nsi y’ibitanda bihisha twagarutse kubareba dusanga batanyagujwe n’imbwa naho undi umwe twamubonye bitinze.”

Abaturage batuye Gasiza bavuga ko Padiri Kageyo na bagenzi be aribo batangiriweho kwicwa n’Interahamwe, bakavuga ko gupfa kwabo habayemo akagambane n’ubu badashobora gusobanukirwa.

Umwe mu bapadiri batuye Rambura avugana na Kigali Today yagize ati “Ikitubabaza nka Kiliziya ni uburyo Padiri Kageyo na bagenzi be bishwe, kandi bari abantu bakunzwe ndetse n’umukuru w’igihugu yarabubahaga.

Ibyo kwibazwa ku rupfu rwa padiri Kageyo na bagenzi be

Aho abo bapadiri bashyiguye ubu
Aho abo bapadiri bashyiguye ubu

Umusozi wa Nama wubatseho Paruwasi ya Rambura, wubatseho amashuri yisumbuye y’abakobwa.

Munsi yayo hari ishyamba ryari rituwemo n’abasirikare babarirwa mu ijana barindaga urugo rwa Perezida Habyarimana “Garde Presidentiel”, rwari kuri metero Magana uvuye kuri Paruwasi, nyamara ntacyo bakoze mu gukiza inshuti y’umukoresha wabo.

Habyarimana yungamo ati “Aba GP bumvishe amasasu baza kureba ikibaye ariko ntacyo babikozeho, nyamara uriya musozi wabaga urinzwe bikomeye uriho n’ibifaru, ntamuntu wari wemerewe kuhanyura kuko wari wariswe Ryabega.”

Mu rugo rw’abapadiri hari hamaze iminsi haje umuzungu w’Umufaransa, ubwo abapadiri bari mu cyumba cy’amasengesho baterwa gerenade, we yari yabitaruye, cyakora yakomerekejwe n’ibimene bya gerenade.

Nyirabarihafi wabonye Interahamwe zivuye gusahura kwa padiri, avuga ko yabonye uwitwa Migeri atwaye uwo muzungu kuri moto bamujyanye ku ivuriro rya Kabaya bavuga ko bamukomerekeje batabishaka.

Habyarimana wari usanzwe umenyereye ibibera kuri Paruwasi kubera igihe kinini yabaga ahari, avuga ko kwa padiri hari maneko witwa Albert wari umaze iminsi aharara yahavuye abo bapadiri bamaze kwicwa.

Ati “Albert yari maneko nari muzi akiga muri Rambura Garҫons. Arangije kwiga niwe wakoraga ubumaneko muri Karago, ubwo Interahamwe zari zimaze kwica abapadiri niwe watubwiye ko babarangije afata moto arigendera.”

Protais Zigiranyirazo wari uzwi ku izina rya "Mr Zed", ashingwa urupfu rw'aba bapadiri
Protais Zigiranyirazo wari uzwi ku izina rya "Mr Zed", ashingwa urupfu rw’aba bapadiri

Nyuma y’urupfu rw’aba bapadiri, hibazwa ku rupfu rwabo, urupfu rwihutishijwe. Nyamara mu gihe cy’igerageza rya Jenoside 1992, Interahamwe zari zagerageje gutera padiri Kageyo na bagenzi be Perezida Habyarimana akabibuza.

Uzamukunda Esperence umwe mu baturage batuye Rambura wacitse ku icumu rya Jenoside ati “Mugihe cyo kwica abatutsi nabwo Interahamwe ziyobowe na Sebatashya zari zashatse kujya kwica padiri Kageyo nabo bari kumwe Perezida Habyarimana arabihagarika.”

Kuki noneho mu 1994 Interahamwe zashoboye kujya kubica, abarinda Perezida “GP” ntibagire icyo bakora?

Benshi mu baturage bavuga ko bishwe kuko uwabavugiraga yari yapfuye, abandi bakavuga ko bishwe kuko bari bazi byinshi ku butugetsi bwa Perezida Habyarimana wabicuzagaho ibyaha.

Abavuga ibi, bashingira uburyo kwicwa kw’aba bapadiri byihutishijwe mu masaha makey nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana.

Amakimbirane ya padiri Kageyo n’umuryango wa Umugore wa Habyarimana

Kigali Today iganira n’abatuye Gasiza, bavuga ko bamwe mubagize uruhare rwo kwica padiri Kageyo harimo umuvandimwe w’Agatha Kanziga na Protais Zigiranyirazo.

Mu buhamya bwatanzwe na Dr. Seraphin Bararengana umuvandimwe wa Perezida Habyarimana, wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko umuvandimwe we yari inshuti ikomeye ya Padiri Kageyo; “Yagombaga gusha kuri Paruwasi gusuhuza padiri.”

Bararengana yari umwe mu bazi neza umubano w’umuryango wa Perezida Habyarimana na Padiri Kageyo, kuko yari yarashatse murumuna w’Agatha Kanziga. Byiyongeraho ko Padiri Kageyo na Niyitegeka bubakira Habyarimana inzu Gasiza nawe baramwubakiye.

Mu buhamya bwatanzwe na Agnes Kampundu umuvandimwe wa Agatha Kanziga, ubwo yari mu rukiko mpanabyaha ICTR rwakoreraga Arusha muri Tanzania, avuga ko Padiri Kageyo yari inshuti ya Magera Gervais Se wa Kanziga;

Yagize ati “Kageyo yari inshuti ya data kuko iyo yazaga mu Budage yaradusuraga.”

Yabivugiye mu buhamya yatangaga mu rubanza rwa Portais Zigiranyirazo, rwaberaga i Arusha. Ubwo. Ubwo buhamya bugaragaza ko Padiri Kageyo yari inshuti y’umuryango wa Habyarimana n’umugore we.

Ariko busiga igihu mu bitekerezo by’abibaza impamvu iyi miryango yari ikomeye itashoboye kurinda iyi nshuti y’ibihe.

Michel Bagaragaza wari Umuyobozi w ’inganda uvuka i Rambura, wanaburaniye Arusha mu buhamya mu rukiko rwa ICTR rukorera arusha, agaragaza ukundi kuri kutigeze kuvugwa.

Yagize ati “Perezida w’Interahamwe Rambura ku munsi bicaga padiri Kageyo yanyibwiriye ko mbere yo kujya kwica abapadiri babanje guhura n’aba GP bari abarinzi ba Habyarimana bahabwa itegeko ryo kubica kandi ngo itegeko ryavuye Kigali.”

Bagaragaza avuga ko ubwo indege ya Habyarimana yari imaze guhanurwa, Zigiranyirazo yategetse Interahamwe kwica Padiri Kageyo na bagenzi be akoresheje radiyo ya gisirikare ya Maj. Mpiranya wari ukuriye abarinda Habyarimana avugana n’aba GP bari kwa Habyarimana.

Ati “Nguko uko amabwiriza yatanzwe kugera Rambura, dore uko byagenze kuva ku muyobozi kugera kuwundi kugeza i Rambura. Aba GP bagategeka Interahamwe kujya kwica… Gisenyi ni ko byari bimeze kandi na Kigali byari uko.”

Abaturage bari batuye Rambura bavuga ko kuva abapadiri bicwa nta muturage wongeye gusubira ku kiliziya.

Padiri Kageyo na bagenzi be bibukwa buri mwaka kuri Paruwasi ya Rambura. Igikorwa cyo kwibuka Padiri Kageyo na bagenzi be biteganyijwe tariki 24 Mata 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Kuki comment yanjye mutayitambukije???

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

niko Munyemana we ibya papa bikurebaho iki. nibakugira umutagatifu uzabyange rwose nuburenganzira bwawe.

reply yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

ibintu byinshi biri muli iyi nkuru nasomyemo zibaje no kwibaza niba koko kiriziya gatorika itabona,uruhare rwayo mubyagiye biba!abandusha,kubyumva bambwira,inzu ya Habyarimana yubatse mukibanza cya kiriziya!!!ndetse abo ba padri nibo bayimwubakiye! !!!ndetse icyangombwa title yaho ngo igaragaza ko ali aha kiliziya! !!nibyo banditse aha! wibaza ibyo kuva kubwa,kayibanda kiriziya gatorika atariyo yayoboraga,abategetsi kugeza no kubashyira hafi mumasambu yabo! !perezida mwisambu ya paruwasi inzu ifunguzo kwa padri! !iyo bavuze uruhare rwayo induru ziravuga!!!icyo numvise muli iyi nyandiko, icyo ba padri bazize niba ali amabanga bali bazi cyangwa niba bali abatutsi! ntaho bivugwa ,

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Ngo abapadiri bahaga isakaramentu Perezida Habyarimana?Bible ivuga ko abantu bose bakora ibyaha nkuko tubisoma muli Umubwiriza 7:20.Bisobanura ko n’abapadiri bakora ibyaha.Ni gute rero umunyabyaha nkawe yakubabarira ibyaha?Ni nka bya bindi bavuga ngo Paapa ni "Nyirubutungane".Yesu ubwe,yivugiye ko "nta ntungane ibaho uretse SE gusa".Na biriya Paapa agenda agira abantu abatagatifu,ni ugusuzugura imana kuko niyo yonyine yagira umuntu umutagatifu.Kuko niyo ntungane yonyine.Ntabwo imana yigeze iha Paapa uburenganzira bwo kugira abantu abatagatifu.Mu gifaransa n’icyongereza,babyita Usurpation (kubohoza uburenganzira).

Munyemana yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Abo ni bo bayoboke b’amadini y’uyu munsi, bazi ko kwitwa umukristo bihagije, ariko ibikorwa bikaba ibya gishetani (kwica, gutukana, gusambana, kwiba, kunywa urumogi, ubuhehesi, kubeshya, etc.

Akumiro yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Abapadiri bishwe muli 1994,ni benshi cyane.Ikibabaje nuko bishwe n’abayoboke babo b’abagatolika.Tekereza ko Interahamwe hafi 100% zari abakristu.Ndetse n’abayobozi b’igihugu hafi ya bose,bali abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze genocide.Ibi bituma abantu benshi batakijya gusenga.Babibonamo uburyarya.Abakristu nyabo,Yesu yabasabye gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo.Ikibabaje nuko no mu ntambara zibera mu isi,abazirwana baba ari "abakristu".Akenshi iyo bagiye ku rugamba,padiri cyangwa musenyeri babanza kubaha umugisha.Ndibuka ko muli 1994,abasirikare bajyaga ku rugamba bambaye amashapule.Umuntu yakwibaza niba Yesu,Pawulo,Yohana,Petero nabo bali gufata imbunda bakajya kurwana.Igisubizo ni oya.Umukristu nta kindi bivuga,bivuga umuntu wigana Yesu n’intumwa ze.

Gatabazi Herman yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Yewega Gatabazi, ngo wibaza niba peter yari gufata imbunda....., hhhh harya ugutwi bavuga kwavuyeho Yesu akagusubizaho kwavanyweho n’iki? si inkota??? Rekeraho abera baraturoze byararangiye. baradushuka ahubwo vuga uti imfura ni....... nawe urabizi uretse ubukoroni bwaduhumye amaso.

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Urakoze cyane Eliab.Ibuka ko Petero afashe inkote, byatumye Yesu amuha principle abakristu bagomba kugenderaho.Yaramubwiye ati:"Abatwara inkota bose bazazicishwa" ku munsi w’imperuka nkuko Matayo 26:52 havuga.Inkota z’uyu munsi nawe urazizi.Reba ukuntu barimo kwicana ku isi yose.Reba ukuntu Putin arata nuclear missiles zishobora gutwika isi yose mu kanya gato.Kuba Yesu atubuza kurwana,ni inyungu yacu twese.Ntabwo se wifuza kuba mu isi ituwe n’abantu bakundana gusa?Abanga iyo principle bagahitamo kurwana,ntabwo bazaba mu isi izaba paradizo.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka