Hatoraguwe imibiri ibiri y’abazize Jenoside ahubakwa ikibuga cy’indege

Ubwo imashini zarimo gusiza ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, zataburuye imirambo ibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ahazubakwa ikibuga cy'indege niho iyo mibiri yataburuwe.
Ahazubakwa ikibuga cy’indege niho iyo mibiri yataburuwe.

Gasirabo Gaspard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima, avuga ko iyi mibiri yataburuwe n’imashinzi zihinga, ahahoze urusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, ruri mu mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Karera mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, ku gicamunsi cya kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2017.

Yagize ati “Amakuru twahawe na Twahirwa Saveri ni uko yahise abamenya maze avuga ko umwe ari nyina witwaga Kambuguje Agnes ndetse n’umwuzukuru we atabuka amazina ye.”

Gasirabo avuga ko kugira ngo uwo Twhirwa amenye abe byatewe n’imyenda yabo bari bambaye. Twahirwa avuga ko bari barashatse aho bataye umurambo wa nyina barahabuze, kuko abamwishe aho babarangiraga ko bamutaye batamubonaga.

Kuri ubu iyi mibiri izashyingurwa mu cyubahiro nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibyumvikana kubahariho abantubatarabona imibiriyababo kukihadatangwa amakurukare nkatwe urubyirukoturababaye ahubwo izomashinizitonde harinabandi gusa uwomuryangowihangane turifatanijemugahinda.

tony angelo yanditse ku itariki ya: 6-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka