Hari ibyo batari bazi byatumaga badasobanura neza amateka ya Jenoside

Abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu biyemeje kurushaho kwigisha abaturage ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya Jenoside no kwirinda amacakubiri mu Banyarwanda.

Ku ngoro ndangamurage y'amateka yo guhagarika Jenoside bashimye ubutwari bw'inkotanyi biyemeza kuzifatiraho urugero mu kubanisha Abanyarwanda
Ku ngoro ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside bashimye ubutwari bw’inkotanyi biyemeza kuzifatiraho urugero mu kubanisha Abanyarwanda

Babitangaje nyuma yo gusobanurirwa no gusura ahantu hatandukanye muri Kigali hagaragaza uko Jenoside yakozwe n’uko yahagaritswe.

Urwo rugendoshuri bakoze uko bari 172 ku wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 bava mu Burengerazuba bw’u Rwanda bakaza mu mujyi wa Kigali ni igikorwa cyateguwe n’umurenge wa Rugerero n’izindi nzego bakorana.

Uwajeneza Jeannette, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero avuga ko bifuje gusura urwibutso rwa Gisozi, bagasobanukirwa n’amateka ahaboneka.

Avuga ko bashakaga no kureba Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura, bagasoreza ku bunyamabanga bukuru bw’umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, cyane ko FPR Inkotanyi yagize uruhare mu kubohora igihugu.

Ati “Basanzwe batanga ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibiganiro ku mateka ya Jenoside ariko babitangaga batarirebera neza ayo mateka uko ameze.

“Twifuje rero ko baza, bakabyibonera n’amaso yabo, kugira ngo noneho nituva hano na bo bazabashe gutanga bya biganiro, babisobanukiwe neza banatanga n’ingero zifatika.”

Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali biyemeza gukumira icyatuma Jenoside yongera kuba
Bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali biyemeza gukumira icyatuma Jenoside yongera kuba

Dusabimana Emmanuel wari waje muri iri tsinda, avuga ko ibyo yabonye ari ingenzi kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye afite imyaka 11.

Ati “Ku rwibutso twahageze mpabona ibintu byinshi cyane numva birandenze. Nabonye abana batoya bishwe bazira ubusa.

“Niyemeje kwigisha umuryango wanjye amateka mabi yabaye kugira ngo bazamenye ko ibyabaye ari bibi bidakwiriye kuzongera kuba.”

Akarere ka Rubavu uyu murenge uherereyemo, ni hamwe mu hakunze kugaragara n’abagifite imigambi yo kuba bateza amacakubiri mu Banyarwanda.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside bibungura ubundi bumenyi
Basobanuriwe amateka ya Jenoside bibungura ubundi bumenyi

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ubumenyi abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye bungukiye muri urwo rugendo, nibabugeza mu baturage na bo bazarushaho gusobanukirwa, bitume ntawe bazemerera ko aturuka hakurya ngo ashake kubacamo ibice no kubayobya.

Biyemeje kandi gukomeza kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bakomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bafite ibikomere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

@kigalitoday
Iyo ntago ari ingoro y’Amateka yo kubohora igihugu nk’uko mwabyanditse. Ahubwo ni Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Iyo yindi iba ku Mulindi mu karere ka Gicumbi. Tx

Paul. yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka