Guverineri Mureshyankwano yaturitse ararira mu muhango wo Kwibuka

Ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mugina, muri Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshyankwano, yafashwe n’ikiniga ararira.

Guverineri Mureshyankwano yafashwe n'ikiniga ararira ubwo yari ari mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Guverineri Mureshyankwano yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yari ari mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo kiniga, uyu muyobozi yagitewe n’ubuhamya bw’umusore witwa Uwarurema Theoneste warokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Mugina.

Uwamurera yahungiye kuri Paruwasi ya Mugina n’abavandimwe be batanu na se na nyina. Bahasanze abandi Batutsi bari bahahungiye baturutse mu makomini yari aturanye na Komini Mugina.

Interahamwe zahise zibafungira amayira yo kujya kuzana ibyo kurya cyangwa kuvoma amazi.

Babanje kwirwanaho kuko bari bashyigikiwe na Burugumestiri wayoboraga Mugina witwa Callixte Ndagijimana ariko bageze aho baramwica, Interahamwe zibona kwirara mu Batutsi zirabica.

Agira ati “Ibitero byarazaga bakarwana, bakava nka saa munani bikagera nka saa kumi n’ebyeri z’umugoroba.

Bageze aho batumiza Abarundi bari barahungiye i Nyagahama (Ntongwe) barabafasha batema Abatutsi, iyi mbuga yose yari yuzuye imirambo.”

Akomeza avuga we n’abavandimwe bose babonye urupfu rwa nyina wishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.

Ku munsi wakurikiyeho Interahamwe zaraje zica se n’abavandimwe, Theoneste arokoka wenyine nawe ari inkomere.

Ubu buhamya bwakurikiwe n’indirimbo y’umuhanzi Bonhomme zirimo ubutumwa bwateye abantu batandukanye guhungabana.

Guverineri Mureshyankwano yarize ubwo yari agiye kuvuga ijambo
Guverineri Mureshyankwano yarize ubwo yari agiye kuvuga ijambo

Guverineri Mureshyankwano yafashwe n’icyo kiniga ubwo yari agiye kuvuga ijambo, amara igihe cy’umunota umwe ataravuga arira.

Nyuma y’aho yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo byoroshye kwibuka imbaga y’Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe ahangaha.”

Kuri Paruwasi ya Mugina hari urwibutso rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ibihumbi 40. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2017 hashyinguwemo indi mibiri ibihumbi 11 yahimuriwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

birababaje pe nawe ikiniga cya kwica.

majoro daniel yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Dukomeje kwihanganisha abavandimwe bo ku Mugina.
Imana ibane namwe.

Mukakazigaba Elevanie yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Akomere Buramatari.Birarababaj nanj nsomye iyi article nunva ikiniga.

EddyClaude yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka