Gutereranwa no kwibasirwa n’amahanga byaduhaye imbaraga zo kwigira - Hon Mukabalisa

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, Hon Mukabalisa Donatilla, yemeza ko gutereranwa no kwibasirwa n’amahanga ari byo byahaye Abanyarwanda imbaraga zo kwigira.

Hon. Mukabalisa acana urumuri rw'icyizere
Hon. Mukabalisa acana urumuri rw’icyizere

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994, wabereye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, kuri uyu wa 11 Mata 2018.

Iki gikorwa kiba buri taliki 11 Mata, itariki Abatutsi bari bahungiye ku ngabo z’amahanga (MINUAR) zari ziri mu cyitwaga ETO Kicukiro batangiye kwicwa, nyuma y’uko zibatereranye zikabagabiza abicanyi.

Habaye urugendo rwo kwibuka
Habaye urugendo rwo kwibuka

Hon Mukabalisa Donatilla, yavuze ko uko gutereranwa n’amahanga muri Jenoside byahaye imbara Abanyarwanda zo kwigira.

Yagize ati “Bariya badutereranye ndetse tukanibasirwa bikomeye n’ibihugu byiyita ibihangange, biri mu byaduhaye imbaraga zo guharanira kwigira, zo kwishakamo buri gihe ibisubizo. Imbaraga zo kwihesha agaciro, zo kwigenera ibidukwiriye nk’Abanyarwanda dushingiye mu muco wacu.”

Yongeyeho ko ibyo ari byo byatumye abana b’u Rwanda bitanga, abasirikare bari aba FPR Inkotanyi muri icyo gihe, bagahagarika Jenoside ubwabo.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye aho i Nyanza wari warahungiye muri ETO, Kwitonda David, yavuze ko MINUAR ikimara kubasiga bishwe bagabweho ibitero by’abicanyi.

Ati “Twari tuzi ko tubonye abo duhungiraho, twizeye umutekano. Gusa byaje guhinduka tubona aba MINUAR bazinze ibyabo baragiye.

"Twitambitse imbere y’imodoka zabo biba iby’ubusa baranga baragenda, ako kanya interahamwe zatwirayemo zica benshi abandi bakwira imishwaro.”

Kwitonda warokokeye muri ETO Kicukiro
Kwitonda warokokeye muri ETO Kicukiro

Arongera ati “Abataguye aho baradushoreye batuzana hano baraturundanya, hari interahamwe papa yahaye amafaranga ngo iturase ntidutemagurwe, ariko yarabyanze imusubiza ko nta masasu yo gupfa ubusa. Baduteyemo gerenade hapfa benshi cyane, by’amahirwe nza kurokoka.”

Bicishijwe intwaro gakondo zitandukanye, abandi bararaswa kuko hari hari n’abasirikare ba Leta y’abicanyi, gusa ngo nta bapfira gushira.

Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yasabye amahanga cyane cyane u Bufaransa kudakomeza guhishira abo bicanyi.

Ati “U Bufaransa nibureke gukingira ikibaba abahekuye u Rwanda bubashyikirize ubutabera, ndetse bunemere uruhare rwabwo. Nibureke ukuri kuvugwe, bunareke gutoteza abasaba ko ukuri gushyirwa ahagaragara no kuyobya uburari buhimbira ibyaha abahagaritse Jenoside.”

Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu
Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu

Yasabye n’andi mahanga agicumbagira mu kwemera ukuri kugira icyo akora, bityo amategeko ahana Jenoside agashyirwaho, akubahirizwa mu bihugu byose hagamijwe korohereza ubutabera.

Muri uyo muhango, hashimiwe abanyamahanga nka Cap. Mbaye wo muri Senegal wari MINUAR, warokoye abatutsi benshi nta burenganzira abisabiye kuko atari no kubuhabwa.

Hashimwe kandi Muhamudu Tobani wo muri Uganda wanitabiriye uyo muhango, wagize umutima wa kimuntu, arohora imirambo y’Abatutsi yari iri mu kiyaga cya Victoria, yajuguywe muri Nyabarongo n’abicanyi, ayishyingura mu cyubahiro ku butaka bwe muri icyo gihugu, ngo hakaba hashyinguye imibiri isaga ibihumbi 10.

Urwibutso rwa Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 11, harimo abahaguye, abaguye muri ETO, abaguye mu nzira n’abaguye mu mirenge irukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka