Gatsata habonetse imibiri y’abasaga 20 n’amarangamuntu yabo yanditseho Tutsi

Mu gihe hasigaye iminsi mike u Rwanda rukunamira ku nshuro ya 24 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gatsata muri uku kwezi habonetse imibiri y’abatutsi barenga 20 bishwe muri jenoside.

Abataburuwe basanganywe amarngwanywe amarangamuntu yanditseho ko bari Abatutsi
Abataburuwe basanganywe amarngwanywe amarangamuntu yanditseho ko bari Abatutsi

Abubatsi bacukuraga icyobo cyo gushyiramo amazi mabi, bagera ku mibiri y’abantu baribagifite n’amarangamuntu yabo yanditseho Tutsi

Bamaze gucukura, batangiye gutiyura itaka ni bwo bageze ku mibiri y’abantu basaga 20 n’imyambaro yabo bamwe ndetse bagifite n’amarangamuntu yabo agaragaza ko bose bari abatutsi.

Hari n’abari bagifite impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mujyi wa Kigali icyo gihe witwaga MVK.

Urubuga rwacu rwandika mu cyongereza KT Press, rwanditse ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude ahamya ko habonetse imibiri y’abantu barenga 20 bigaragara ko bajugunywe mu cyobo cyari cyacukuriwe umusarane ariko utarakoreshwa.
Muri bo hagaragaramo abana ariko umubare wabo nturamenyekana kubera ko imibiri yabo yangiritse cyane.

Mu Gatsata ni hamwe mu hantu haguye abatutsi benshi cyane mu ghe cya jenoside kuko hari hari za bariyeri nyinshi zashyizwe mu muhanda ngo hatagira uca abicanyi mu myanya y’intoki.

Abahanyuraga bose babakaga amarangamuntu, ufite iyanditsemo hutu agakomeza, abatutsi bakicwazwa ku ruhande bamara kuba benshi bagatangira kubica.

umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gatsata Urujeni Urujeni, yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko imibiri yabonetse bamaze kuyisukura baba bayishyize ku murenge kugira ngo bazashyingurwe mu cyubahiro.
Abayobozi basabya abaturage kuza gufasha abarokotse jenoside bakabwira niba bazi abo bantu bishwe kugira ngo abafitemo ababo babashe kubamenya.

Biteganyijwe ko iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki 12 Mata mu rwibutso rutari kure y’aho.

Bazashyingurwa mu cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 14 Mata 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Jyewe mpora nibaza impamvu imibiri ya bayutsi bishwe muri Genocide ya korewe abatutsi 1994 aboneka twenda kwibuka no mu mezi yokwibuka gusa numvaga rwose uwaba azi aho abacu babiciye yatubabarira akatubwira njyewe sinzi aho bakuru banjye bari nabasaza banjye na Mom ubwo koko mwatubabariye umuryango wose kereka papa gusa niwe nabonye😂tuzahora tubibuka nubwo tutazi aho babiciye

Umulisa kendra yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ariko ubundi nugushaka kuduhungabanya ko muzi aho mwabiciye mwajyiye mubivuga hakirikare gusa nti duteze kuzibagirwa ko twazize ubusa kandi mwihane kuko amaraso yabatutsi azahora ababarwaho guhera kera mutwica gahoro gahoro ubu kujyeza ikigihe koko mwavuze ahomwabiciye tukabashyingura mucyubahiro rwose nugushaka kudutoneka murekere aho kuko ibyo mwakoze birahajyije

Kendra yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Gatsata ahantu hatuye abaturage ndetse bamwe bari banahatuye mbere yintambara bari mu bwoko bwari bwemewe bagendaga hose ntacyo bikamga bamwe barimo bareba byose uko bicaga naho babashyiraga, bari bazi neza iyo mibiri, aho ili niyo haba kuruhande bari bahazi, kugirango bicike,abantu bari batuye aho bafatwe basobanure ibyo bintu ukuntu niba batari babirimo bacecetse kugeza ubu!!ahantu harubakwa bazi neza ko harimo imibiri yabantu kuko ali iyabatutsi,bagaceceka abashinzwe ubumwe nubwiyuge baracyafite akazi kenshi ndahamya ko nimibare batanga kubumwe nubwiyuge bibeshya kiriya.nikimenyetso cyuko inyigisho bahabwa ali uguta, igihe ubuyobozi ntibukwiye kurebera abo bantu kutavuga, bisobanura ubufatanya cyaha ntakindi *

lg yanditse ku itariki ya: 27-03-2018  →  Musubize

Iyo ukwezi kwa 4 kwegereye,abenshi baba "traumatized" kubera ibintu twabonye muli 1994.Twumva bigarutse.Ubu mbitse Irangamuntu yanjye yo muli 1994 yanditsemo ko ndi Tutsi,kugirango njye nibuka ukuntu nari ngiye kwicwa nzira uko navutse,nkarokoka hamana.Ariko byatumye niga bible,menya icyo imana insaba.Menya ko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3 umurongo wa 13,nta moko azabamo.Abantu bazaba bakundana,bareshya kandi bazabaho iteka ryose nkuko Zaburi 37:29 havuga.Muli iyo si,ntabwo abicanyi bazabamo.Aho guheranwa n’agahinda cyangwa kugira inzika,nkora umurimo Yesu yasabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Uwo murimo ni ukwigana Yesu,tukajya mu nzira no mu ngo z’abantu kubwiriza,kugirango bazarokoke ku munsi w’imperuka,babe mu isi izaba paradizo.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Mana we ariko kuki buri gihe Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Genocide yabakorewe 1994 iteka iboneka tugeze igihe cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi 1994 ???? Ntago ababishe Nazi neza aho babajugunye cg baba bashaka gukora mu nkovu abasigaye ???

Muraruswa n’ubusa Genocide ntizasubira ukundi mu Rwanda!!!!!
Ubuhiri n’imihoro byanyu muzabitwike!!!!

Nimwibuke kandi gusaba Imana imbabazi muzisabe Imiryangogo mwahemukiye n’umuryango Nyarwanda

Uziko yabikoze nagire ubutwari bwo kugaragaza aho yajugunye abatutsi yishe,bashyingurwe bahabwe icyubahiro kibakwiye nibwo nawe azabona amahoro yo mumutima.

Twamaganye Genocide n’ingengabitekerezo yayo kandi ntizasubira ukundi.

Bavandimwe b’Igasabo mukomere
Imana niyo nkuru icyumweru gitagatifu dutangiye duture Yezu Christ abacu bazize urupfu rumeze nkurwe maze azabahe no kumwishushanya mu izuka rye.

Mukomere

Munyaneza Anthony yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ariko se kuki imibiri y’abatutsi bishwe 1994 iboneka aruko twegereje icyumweru ngaruka-mwaka cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi !ubwo koko umuntu uba yatanze amakuru ntaba asanzwe abizi nukuri abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abatutsi nibayatanjye nibura guhora dushyingura birangire tuge twibuka twiyubaka aho guhorana intimba zidushengura kuko bikomeza kudusubiza inyuma mumyumvire yakabaye idufasha kwiteza imbere.

Innocent yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka