DNA igiye kujya yifashishwa mu kwemeza imibiri yabonywe

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA uratangaza ko uri hafi gutangira gukoresha ibizami byo kureba uturemangingo tw’imibiri yabonywe kugira ngo hemezwe uwishwe.

Prof. Dusingizemungu atanga ikiganiro ku biranga jenoside yakorewe abatutsi no kubungabunga ibimenyetso byayo muri UR-Huye
Prof. Dusingizemungu atanga ikiganiro ku biranga jenoside yakorewe abatutsi no kubungabunga ibimenyetso byayo muri UR-Huye

Umuyobozi wa IBUKA Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yabitangarije mu kiganiro yahaya abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Iki kiganiro cyavugaga ku bimenyetso biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo. Ibi biganiro biri muri gahunda y’ibiganiro byo mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 ku nshuro ya 24.

Yagize ati “Uko igihugu kigenda cyunguka ubushobozi, hakwiye no kubaho iterambere mu bushakashatsi, kugira ngo n’ibimenyetso bya jenoside ndetse n’imibiri igenda ibonwa bibe byapimwa bibaye ngombwa.”

Avuga kandi ko hashingiye ku iterambere u Rwanda rugenda rugeraho, hakwiye ko n’imibiri yamaze kuboneka, kimwe n’ibindi bimenyetso bya jenoside, byagira uko bitunganywa n’uko bibikwa.

Uku gupima imibiri yabonywe byagira akamaro mu gukuraho urujijo ku mibiri igenda ibonwa, hagakekwa ba nyirayo nyamara nta gihamya.

Verdiane Nyirarwimo ukomoka mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, avuga ko ahangayikishijwe no kumenya niba umubiri wabonetse mu minsi yashize mu gice bivugwa ko umwana we yaba yariciwemo ari uwe.

Ati “Namenya niba koko uriya mubiri ari uw’umwana wanjye nkamushyingura mu cyubahiro, nkaruhuka. Uretse ko n’ubwo twasanga ari uw’undi na byo bitatubuza kumushyingura mu cyubahiro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka