Bishwe mbere ngo bataburizamo umugambi wa Jenoside

Abari abakozi b’amakomine yahujwe akaba Akarere ka Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishwe mbere kugira ngo batabangamira umugambi wa Jenoside.

Byatangarijwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2016 mu muhango kubibuka, wakozwe n’abo mu miryango yabo barokotse n’abandi bakoranaga mbere ya Jenoside.

Abari mu muhango wo kwibuka
Abari mu muhango wo kwibuka

Nambazimana Sylvestre wo mu murenge wa Mbazi mu cyahoze ari komine Mbazi, yari afite umubyeyi wari konsiye. Avuga ko jenoside igitangira, abari abakozi ba Leta icyo gihe bahigwaga babeshywe n’abo bakoranaga ko bazabarinda n’imiryango yabo.

Avuga ko ahubwo bwari uburyo bwo kubegeranya kugira ngo babice hakiri kare kugira ngo batazabangamira umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Mutwarasibo avuga ko kwibuka kwa nyako ari ukurenga amacakubiri.

Nambazimana avuga ko abari abayobozi hirya no hino mu cyahoze ari perefegitura ya Butare bari abavuga rikujyana, bityo ngo iyo batabica hakiri kare bashoboraga kubuza abaturage bayoboraga kwishora mu bwicanyi,umugambi wa jenoside ugapfuba.

Yagize ati “Kimwe n’ahandi hose,abari abayobozi nibo babanje kwicwa kuko bari abavuga rikijyana. Iyo batabica mbere bashoboraga kubangamira umugambi wa jenoside ntugende neza nk’uko wari warateguwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Cyprien Mutwarasibo, yavuze ko abari abayobozi batatiye igihango bakagambanira bagenzi babo bakanabica, ariko akongeraho ko ubuyobozi buriho ubu bugamije kubanisha aneza Abanyarwanda.

Abari abakozi ngo babanje kwicwa kugira ngo bataburizamo umugambi wa Jenoside.
Mutwarasibo avuga ko kwibuka nyakuri ari ukurenga amacakubiri yaranze Abanyarwanda bo mu gihe cya Jenoside, kugira ngo Abanyarwanda babashe guhamya ubumwe bwabo no gusana umuryango Nyarwanda.

Ati “Kwibuka bya nyabwo ni ukurenga ayo macakubiri, kugira ngo tubashe guhamya ubumwe bw’Abanyarwanda, tubashe guhamya ko twibuka tubabajwe n’abishwe ariko twe tugasana umuryango Nyarwanda.”

Kugeza ubu abakozi 86 ni bo bamaze kumenyekana bakoraga mu makomini yahujwe akaba Akarere ka Huye bishwe muri jenoside. Gusa ubuyobozi bw’akarere bukomeje gusaba ko ababa bazi n’abandi nabo bazana amazina yabo kugira ngo yongerwe ku bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka