Barashimira ingabo zabarokoye none zikaba zikomeje no kubafasha

Perezida w’inteko ishinga amategeko, Mukabarisa Donatille arashimira ingabo z’igihugu zakomeje gufasha abturage mu iterambere, nyuma yo kurokora abatari bake muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w'Inteko ishinga amategeko, Mukabarisa Donatille.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Mukabarisa Donatille.

Ibi yabitangarije mu karere ka Bugesera kuwa gatandatu tariki 1 Nyakanga 2017, ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Bugesera mugikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe muri kiriziya ya Nyamata kuri ubu yagizwe urwibutso.

Hon. Mukabarisa yavuze ko ingabo z’ubu zitandukanye niza mbere kubera ibikorwa byazo.

Yagize ati “Ingabo za mbere zirirwaga zirya inka z’abaturage, zitwara imitungo yabo ndetse zica abo zishinzwe kurinda ariko ubu bitandukanye n’ubu kuko ingabo zacu nyuma yo kurokora abicwaga ntibabatereranye kuko babubakira amazu bakabagabira inka ndetse bakabavura ari nako babaho n’ibikoresho byose bakeneye”.

Abayobozi bakuru baje kwifatanya n'Abanyabugesera.
Abayobozi bakuru baje kwifatanya n’Abanyabugesera.

Yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu k’ingabo kuko babahaye umusingi ari nawo bagomba kugenderaho.

Uwaruhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside (IBUKA) Kabandana Callixte yabwiye, abarokotse Jenoside ko ingabo zabarokoye ko ari igihango bagiranye maze asaba ko nabo bagomba kugira uruhare mukurwanya abasebya igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Igikorwa cyaranzwe n'agahinda.
Igikorwa cyaranzwe n’agahinda.

Ati “Abenshi bamennye amaraso kugirango bahagarike Jenoside yakorerwaga abatutsi, ayo maraso bamennye n’igihango twagiranye nabo none mugomba guhangana n’abasebya igihugu ndetse n’abamwe mubahagaritse Jenoside kandi bo batarabikoze”.

Yibanze ku rubyiruko abasaba ko kurwana iyo ntambara bakoresha ikoranabuhanga dore ko n’ibikoresho bihari mugihugu.

Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene yagarutse ku mateka y’ukuntu Abatutsi baciriwe mu Bugesera bakuwe hirya no hino mu gihugu anavuga aho icyo cyemezo cyaturutse.

Ati “Iki n’icyemezo cyafashwe n’ababirigi mugihe bakoronizaga u Rwanda kuko abatutsi ba mbere babagejeje mu i Nyamata tariki ya 11 Ugushyingo 1959 bakuwe i Nemba mu Ruhengeri, mugihe kitageze ku mezi atatu bahise bahageza abagera ku bihumbi bitanu”.

Yavuze ko babikoraga kuko ariho babonye bazicirwa n’isazi ya tsetse n’indwara zitandukanye nka malariya kandi ngo benshi barapfuye.

Kiriziya ya Nyamata kuri ubu ikaba yaragizwe ubwibutso aho rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 45, ubusanzwe igikorwa cyo kubibuka cyabaga tariki ya 15 z’ukwezi kwa kane buri mwaka, ariko uyu mwaka bikaba bitarashobotse kuko urwibutso rwarimo gusanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka