Barasabwa gukomeza ubutwari bagize muri Jenoside kugira ngo batsinde ingaruka zayo
Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Lt. Col. Rugambwa Patrice, yashimiye Abanyamwulire muri Rwamagana ubutwari bwabaranze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kubukomeza kugira ngo batsinde ingaruka zayo.
Yabivugiye i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, tariki 10 Kamena 2016, ubwo MINISPOC, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Urugaga rw’abahanzi, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, bakanaremera abarokotse Jenoside batishoboye.
Uwitwa Muyombano Ildephonse warokokeye i Mwulire, yatanze ubuhamya bw’ubutwari bwaranze Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Mwulire kuko babanje kwirwanaho mu gihe cy’iminsi 10 bakoresheje intwaro gakondo n’amabuye, bahangana n’ibitero by’abicanyi, kugeza ubwo bagabweho ibitero bikomeye by’abasirikare ba Leta yariho, bibaraganza.
Amaze kumva ubwo buhamya, Lt. Col. Rugambwa yagize ati “Reka mbanze nshimire by’umwihariko ubutwari bw’abantu twumvise ahangaha. Ndavuga abaturage ba Mwulire uko bagerageje kwirwanaho kugeza ku munota wa nyuma. Ubwo butwari ndifuza ko bwakomeza kuranga abaturage hano bukanabafasha kurwanya ingaruka za Jenoside.”
Muri iki gikorwa, MINISPOC yaremeye imiryango icumi itishoboye iyiha ibikoresho by’ibanze. Buri muryango wahawe umufariso, umufuka w’umuceri, umufuka w’ifu y’ubugali, akajerekani k’amavuta, indobo, ibase n’amasabune.
MINISPOC kandi yatanze sheki y’ibihumbi 500Frw yo kunganira Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire, inatanga miliyoni 6 zo kubakira Muhutukazi Xaverine, wagizwe umupfakazi na Jenoside. Inzu yari atuyemo ikaba yaramusenyukiyeho aho kuri ubu acumbikiwe n’ubuyobozi mu gihe hategerejwe kumwubakira inzu nshya yo kubamo.
Muhutukazi yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa cyo kumufasha kubona aho atura hakwiriye kuko inzu yahoranye yari yarashenywe n’Interahamwe muri Jenoside.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|