Baragaya abanyamafaranga bijanditse muri Jenoside

Abashoramari mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda, baranenga abari bafite amafaranga barangiza bakayashora muri Jenoside akifashishwa mu kurimbura imbaga y’Abatutsi.

Abafite inganda zitunganya umuceri bunamiye abashyinguye mu Bisesero.
Abafite inganda zitunganya umuceri bunamiye abashyinguye mu Bisesero.

Aba bacuruzi bari mu ihuriro bise Rwanda Forum Rice Mill, babigarutseho mu muhango wo kunamira Abatutsi basaga ibihumbi 50 bashinguye mu rwibutso rwa Bisesero mu karere Karongi, bishwe muri jenoside mu 1994.

Umuyobozi w’iri huriro Niyongira Uziel avuga ko Leta ubwayo itari gutegura Jenoside yonyine ngo inayishyire mu bikorwa, akavuga ko abanyamafaranga bagize uruhare runini mu gushyigikira Jenoside, kuko bayishoyemo amafaranga bari bafite icyo gihe.

Yagize ati “Urebye, abashoramari bakiriya gihe, bari mu kigero nk’icyacu, ariko barangije amafaranga bari bafite bayakoresha mu bwicanyi, hari ingero nyinshi z’abaherwe bagiye bakatirwa hano mu Rwanda ndetse n’ahandi.”

Urugwiro rwari rwose hagati y'abanyenganda n'abarokotse.
Urugwiro rwari rwose hagati y’abanyenganda n’abarokotse.

Uwamahoro Peter, n’umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri mu Karere ka Ruhango, Gafunzo Rice Mill, yavuze ko nk’abashora mari b’ubu bagomba kurwanya ikibi cyose cya kongera guhembera Jenoside.

Yavuze ko amafaranga bafite batazigera bayashora mu migambi mibi, ko ahubwo bagiye kwegera abarokotse Jenoside, bakabafasha kwiyubaka, bagateza imbere igihugu.

Babagejejeho ibiribwa bitandukanye.
Babagejejeho ibiribwa bitandukanye.

Nyuma yo kinamira abashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero bakahatera inkunga y’ibihumbi 500Frw, banafashe umwanya wo kuganiriza abarokokeye mu Bisesero, babereka ko batari bonyine. Babageneye inkunga y’ibiribwa bitandukanye, bifite agaciro ka miliyoni 3Frw.

Iri huriro ry’abanyenganda zitunganya umuceri, rimaze igihe cy’umwaka umwe rivutse, rikaba rigizwe n’inganda 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka