AVEGA yatuje ababyeyi bagizwe incike na Jenoside

Umuryango AVEGA Agahozo watuje ababyeyi batandatu bagizwe incike na Jenoside mu rugo rushya bubakiwe i Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Ababyeyi, bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe i Fumbwe mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye.
Ababyeyi, bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe i Fumbwe mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi batandukanye.

Urwo rugo rwatashywe kuri uyu wa 30 Kamena 2016, ruje rwiyongera ku zindi zubatswe mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Rulindo, Huye na Kayonza zatujwemo abandi babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatujwe mu rugo rw’i Fumbwe bavuga ko urwo rugo ari ikindi kimenyetso kibagaragariza ko Leta y’u Rwanda yitaye ku baturage bayo, by’umwihariko ababyeyi bagizwe incike na Jenoside.

Mukandoli Edissa ati “Turashima Perezida wacu na Madame we badukuye mu rwobo none ubu tubayeho neza. Twari mu buzima bubi [abakoze Jenoside] baratumariye inka batumarira imiryango, Kagame aratuzamura, aduha amata none anatugejeje aho turyama tukiruhutsa. Imana izamutubesherezeho.”

Uru ni rwo rugo ababyeyi bgizwe na Jenoside incike b'i Rwamagana batujwemo ahitwa i fumbwe.
Uru ni rwo rugo ababyeyi bgizwe na Jenoside incike b’i Rwamagana batujwemo ahitwa i fumbwe.

Ababyeyi batujwe muri urwo rugo baturuka mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Rwamagana. Umuyobozi wa AVEGA Agahozo, Mukabayire Valerie, avuga ko kubatuza hamwe ari ukugira ngo bitabweho bari kumwe kuko bitoroshye kubitaho bose batatanye.

Ati “Iyo umuntu ari mu nzu ye afite imyaka 80 nta kana afite, ntashobora kwitekera, ntashobora kwivomera amazi, ni yo mpamvu habayeho gahunda yo kubazana hamwe kugira ngo bitabweho bari hamwe, bakorerwe byose kuko baba batagishoboye kubyikorera.”

Inzu batujwemo irimo ibyangombwa by'ibanze byose.
Inzu batujwemo irimo ibyangombwa by’ibanze byose.

Inzu abo babyeyi b’incike batujwemo yubatswe ku bufatanye bwa AVEGA n’umuryango mpuzamahanga w’Ubudage wita ku butwererane n’iterambere rirambye (GIZ).

Umuyobozi w’uwo muryango mu Rwanda, Bodo Immink, yavuze ko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zageze no ku Budage kuko hari abakozi 40 bakoreraga GIZ bazize iyo Jenoside.

Yavuze ko bazakomeza kwifatanya n’u Rwanda mu guharanira imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside, anashimira Leta y’u Rwanda intambwe imaze gutera mu kubaka igihugu nyuma y’imyaka 22 ishize.

Abo babyeyi banahawe n'ubundi bufasha n'abanyamuryango ba AVEGA.
Abo babyeyi banahawe n’ubundi bufasha n’abanyamuryango ba AVEGA.

AVEGA ivuga ko hari ababyeyi bagera kuri 400 bakeneye gutuzwa muri ubu buryo, kuri ubu hakaba hamaze kubakirwa 82 ku buryo hagikenewe ubushobozi kugira ngo n’abandi batuzwe hamwe.

Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere,RGB, Ambasaderi Fatuma Ndangiza, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza kuba hafi y’abo babyeyi batujwe muri iyo nzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka