Australia: Abitabiriye imikino ya Commonwealth bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Brisbaine muri Australia, bifatanyije n’abaserukiye u Rwanda mu mikino ya Commonwealth mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakoze urugendo rwo kwibuka
Bakoze urugendo rwo kwibuka

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, ni bwo u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abautsi mu 1994.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi Kavaruganda Guillaume uhagarariye u Rwanda muri Australia, afite icyicaro muri Singapoure, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya siporo n’umuco Ntigengwa John n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’imikino ya Commonwealth mu Rwanda.

Habayeho n'ikiganiro ku mateka ya Jenoside ariko banasobanurirwa aho u Rwanda rugeze ubu
Habayeho n’ikiganiro ku mateka ya Jenoside ariko banasobanurirwa aho u Rwanda rugeze ubu

Icyo gikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka Jenoside no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, isengesho no gucana urumuri rw’icyizere n’umuvugo w’abana.

Hatanzwe n’ubutumwa n’amateka kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Abitabirye ibi biganiro kandi bagaragarijwe n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

munyamabanga uhoraho muri MINISPOC Ntigengwa John
munyamabanga uhoraho muri MINISPOC Ntigengwa John
Miles Wootten ukomoka muri Australia wari umusirikare mu ngabo za MINUAR atanga ubuhamya
Miles Wootten ukomoka muri Australia wari umusirikare mu ngabo za MINUAR atanga ubuhamya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka