Arizona: Diaspora y’Abanyarwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta ya Arizona muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, wibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuryango w'Abanyarwanda baba Arizona no mu nkengero zayo bari bitabiriye Umuhango wo Kwibuka
Umuryango w’Abanyarwanda baba Arizona no mu nkengero zayo bari bitabiriye Umuhango wo Kwibuka

Uyu muhango wabaye tariki 23 Mata 2017, witabiriwe n’Abanyawanda baba mu Mujyi wa Arizona, Phoenix, n’ababa mu wundi Mujyi witwa Tucson.

Uyu munsi witabiriwe n’abakuru b’amadini n’amatorero anyuranye n’abahagarariye imiryango inyuranye yiganjemo abakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona, Habineza Jean Claude yavuze ko Abanyarwanda batuye muri Arizona biyemeje kwibuka, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyiza Abanyarwanda bagezeho.

Yavuze ko Abanyarwanda baba muri Amerika bashyira hamwe kandi bakanafashanya mu bikorwa bitandukanye. Yatanze urugero rw’aho bakusanyije inkunga yo gufasha abapfakazi ba Jenoside baba i Nyamata kubona inzu nziza zo kubamo.

Umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Manzi Lawrence yashimiye umuryango Nyarwanda uba muri Arizona uburyo ugira uruhare mu bikorwa bitandunye by’u Rwanda harimo no kwibuka.

Yagize ati “ N’ubwo umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona umaze igihe gito uvutse, ugaragara ko uhagurukanye imbaraga kandi uzagera kuri byinshi.”

Asubira mu ijambo rya Perezida Kagame, Manzi yagize ati “Abantu babuze ababyeyi, babura abavandimwe, ariko igihugu kiracyahari, igihugu kikaba ari umuryango munini ku buryo ushyize hamwe ushobora kugera ku bintu bikomeye.”

bakurikiye ijambo ry'Umujyanama wa mbere muri Ambassade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Manzi Lawrence
bakurikiye ijambo ry’Umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Manzi Lawrence

Hanatanzwe n’ubuhamya bwa Adeline Uwimpuhwe, wasobanuye uko Jenoside yabaye afite imyaka ine.

Yavuze uburyo interahamwe n’abahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana zamusanze aho yari yihishe n’abandi bo mu muryango we uko bari 15 bakabatemagura nawe ubwe arimo 12 bagahita bapfa, hakarokoka we n’undi umwe.

Yavuze ko yaje kurokorwa n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zamukuye aho yari yihishe, akaba ari na byo azishimira kugeza ubu.

Adeline Uwimpuhwe,atanga ubuhamya
Adeline Uwimpuhwe,atanga ubuhamya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka